Ezekiyeli 37:1-14
Imana yasohoye Ezekiyeli ari mu mwuka nk’uko igice gitangira kibivuga. (Ibibazo byacu dukwiriye kubirebera mu mwuka, kuko ibibazo duhura na byo bibera mu isi y’umwuka kandi na Satani muzi ko ari umwuka mubi). Twe dushaka gukemura ibibazo by’umwuka mu mubiri, ni cyo gituma tuvunika cyane (Abefeso 6:10-18).
Imana imaze gusohora Ezekiyeli, yamweretse amagufwa yumye atatanye cyane. None wowe imbere yawe urareba iki? Ushobora kuba ureba amagufwa yumye nka Ezekiyeli, ukaba ureba (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Imbere yawe urareba iki? (Igice cya 1) Pasteur Desire Habyarimana
9 April 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
‘Outreach Magazine’ yasohoye urutonde rw’amatorero 100 manini kandi arimo gukura vuba - Michael Gryboski
26 September 2013, by Simeon NgezahayoIkinyamakuru cya Gikristo ‘Outreach Magazine’ gikorera muri Leta ya California gisohora ibitekerezo, inyigisho n’ibiganiro n’abapasiteri cyasohoye intonde ebyiri muri uku kwezi.
Itorero Lakewood Church of Houston (Texas) riyobowe na Pastor Joel Osteen, risengeramo Abakristo bagera kuri 43,500 ni ryo ryaje ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’amatorero manini. Itorero ryaje ku mwakya wa kabiri kuri uru rutinde ni Triumph Church of Detroit, Mich. Iri torero ni ryo ryagaragaje gukura vuba, kuko (...) -
Amahirwe yawe ari mu kubaha Imana
19 October 2012, by Emmanuel KANAMUGIRE« Mwana wanjye uyu munsi Uwiteka abane nawe, kugira ngo uzahirwe, ni koko uzahirwa . » (1 Ingoma 22 :11-13)
Mu gihe Dawidi yendaga gusimburwa ku ngoma n’umuhungu we Salomo yamuhaye inama yavomye mu burararibonye yari afite ku bw’igihe yari amaze ku ngoma.
Izo nama zatumye Dawidi wari umushumba w’intama utazwi ahinduka Umwami w’ikirangirire.Yamenye amabanga y’intsinzi kandi ayigeraho nubwo yagiye akora n’amakosa menshi. « Ujye wisunga Imana kugira ngo ikuyobore inzira unyuramo kandi iguhe ubwenge. (...) -
Ibitaramo bya "Halloween" byahawe akato mu Rwanda
2 November 2013, by UbwanditsiMinisiteri ya Siporo n’umuco y’u Rwanda, yasohoye itangazo ritegeka abantu bari bateguye ibitaramo n’ibindi bikorwa byose biri mu rwego rwo kwizihiza Halloween mu Rwanda guhita barekera aho kuko binyuranyije n’umuco w’u Rwanda.
Ubusanzwe Halloween ifatwa na bamwe mu bakirisitu nk’umunsi wa Gipagani wizihizwaho abazimu, ikunze kwizihizwa cyane cyane mu bihugu bya Amerika na Canada ndetse n’uburayi.
Abawusobanukiwe neza bavuga ko ari umunsi wo kwibuka abapfuye bose ugereranywa n’umunsi (...) -
Arwaye indwara ituma ashaka gukora imibonano mpuzabitsina inshuro 100 ku munsi
2 September 2012, by UbwanditsiMu gihe itegeko ry’ Imana ribuza gusambana hari abantu ahubwo babigize umwuga bakabona ari ibisanzwe ariko na none bakaba bibagiwe ko imibiri yacu ari insengero z’ Umwuka Wera kandi ko umuntu natsemba urusengero Imana izamutsemba. Kandi ko mu byaha Imana yanga urunuka byanatumye Imana ifata icyemezo cyo kurimbuka Sodoma harimo ubusambanyi.
Dore uyu we urwego agezeho rw’ ubusambanyi kandi utekereze imyuka mibi ashira mu bantu uko ingana ku munsi.
Umukobwa w’imyaka 44 y’amavuko ukora umwuga (...) -
Louisiana: Umudiyakoni yarashe Pastor amasasu abiri ubwo yari ku ruhimbi abwiriza, aramwica
2 October 2013, by Simeon NgezahayoWoodrow Karey wo muri Leta ya Louisiana yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu, nyuma y’aho Pastor wabwirizaga mu iteraniro ku ruhimbi arasiwe agahita apfa. Uyu mugabo watawe muri yombi w’imyaka 53 y’amavuko ngo yari umudiyakoni muri iryo torero.
Amakuru dukesha CNN aravuga ko Abakristo bagera kuri 60 bahamya ko biboneye Woodrow Karey wari umudiyakoni atambuka mu rusengero rw’itorero The Tabernacle of Praise Worship Center mu ma saa 8:00 p.m., akarasa Pastor Ronald Harris amasasu (...) -
Ubutunzi butagira akagero buri muri Kristo Yesu ( Igice cya 2)
4 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaINTEGO: UBUTUNZI BUTAGIRA AKAGERO BURI MURI KRISTO ( Ibikurikira)
Abafilipi 3:7-8 Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, 8. ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw’uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo,
Pawulo ntiyaje muri Kristo gushakamo ubutunzi, nkuko abandi bajya babikora, bagashinga amadini kugirango bagire indonke, ahubwo (...) -
Korali Penuel ya ADEPR Rukurazo yamuritse Alubumu yayo ya mbere
11 December 2013, by UbwanditsiKorali Penuel ni imwe mu makorali abarizwa mu itorero rya adepr Paruwasi ya Rukurazo, yashyize ahagaragara album yayo ya mbere. Iki gikorwa cyabaye tariki ya 8 ukuboza 2013 aho isanzwe ibarizwa Kimironko Adepr Rukurazo, iyi album ikaba yitwa ‘’Agira ubuntu’’ ikaba iriho indirimbo zibanda ku guhumuriza abantu muri iki gitaramo kwinjira bikaba byari ubuntu .
Iki gitaramo cyo kuyimurika cyatangiye saa saba z’amanywa., aho iyi korale yifatanyije n’abahanzi batandukanye barimo Dominic Nic ndetse na (...) -
Ubaye uzi ubwenge, ibi bihe urasabwa kurushaho gushaka Imana.
30 January 2016, by Ernest RutagungiraAriko umwuka avuga Yeruye ati “Mubihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa,bite ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni bayobejwe n’uburyarya bw’abigisha b’abanyabibyoma, bafite inkovu z’ibyaha mu mitima yabo nk’iz’ubushye.., (1Timoteyo 4:1-2).
Kandi umenye ko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya, kuko abantu bazaba bikunda,bakunda impiya ,birarira, bibona, batukana,batumvira ababyeyi babo,indashima, batari abera,badakunda n’ababo,batuzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo badakunda (...) -
Imana ni Umwuka n’ abayisenga bakwiye kuyisenga bari mu Mwuka!
16 November 2012, by UbwanditsiIjambo ry’Imana muri Yohana 4: 24 Riratubwira ngo Imana ni umwuka, n’abayisenga bakwiye kuyisenga mu mwuka no mu kuri.
Imana idufashe cyane kandi itwambike imbaraga. Amatora yo muri America yatumye nibaza byinshi cyane. Mu ba candidats biyamamazaga Romey na Obama, habaye intambara nyinshi cyane, aho byagaragaraga ko abazungu bafite ubutunzi hafi ya bose bari inyuma ya Romey kugirango gusa barwanye umwirabura. Hakoreshejwe amadolari atangira ingano, ndetse hari ama etats amwe namwe (...)
0 | ... | 2560 | 2570 | 2580 | 2590 | 2600 | 2610 | 2620 | 2630 | 2640 | ... | 3150