Nyuma byavuzwe mu itorero rya ADEPR hari impande zisa n’izihanganye, ubu abayobozi bashya bashyizweho ngo bayobore iryo torero berekeje mu Ngando i Nkumba mu Karere ka Burera Intara y’Amajyaruguru.
Ubwo yatangizaga ingando y’iminsi irindwi y’aba bakozi b’Imana, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika Tugireyezu Venantie, yasabye aba bashumba kugira indangagaciro z’umuyobozi mwiza, baharanira inyungu z’abo bayobora bakirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Amakuru dukesha Imvaho (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Nyuma y’ ibyabaye muri ADEPR abayobozi bashya bajyanye aba Pasitori mu ngando
28 November 2012, by Ubwanditsi -
Intambara y’umutima urwanya ibyaha
15 October 2015, by Innocent KubwimanaMu isi dutuye tuhura n’ibihe bitandukanye hari igihe kibaho cy’amahoro hakabaho abantu bakaba batuje bakora ijirimo yabo ntacyo bikanga ariko hari igihe ibintu bihinduka amahoro akabura neza neza imirimo igahagarara iterambere ntiribee rigishobotse, ahubwo abantu bakabaho ubuzima bw’ubwoba bikanga urupfu.
Tugaruke mubuzima bwacu busanzwe, ubundi umuntu iyo atarakira Yesu nk’umwami n’umukiza aba abaho ubuzima busa nk’aho ari umudendendezo, yigenga yiyobora, arya uko ashatse anywa ibyo ashatse (...) -
Rehoboth Ministries kunshuro ya kabiri yongeye gutegura igitaramo yise “Praise and worship Explosion”
19 February 2013, by Patrick KanyamibwaKunshuro ya kabiri, Rehoboth Ministries yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza yise “Praise and worship Explosion .” Icyo gitaramo kizaba ku cyumweru, tariki ya 24/02/2013, muri salle ya Sportsview Hotel kuva saa cyenda z’amanywa kugeza saa mbiri z’ijoro (15h00’-20h00’/pm).
Abo tuvugana mubabashije kwitabira “ Praise and Worship Explosion” yambere yabaye ku ya 28/10/2012 bose barahamyako iki gitaramo cyagenze neza cyane kandi ko umuntu wese wahageze yasabanye n’Imana biciye mundirimbo. (...) -
Mwambare gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza.
25 March 2016, by Isabelle Gahongayire‘’Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyisi y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mw’ijuru "(Abefeso 6:12-14)
Mu ntambara y’umwuka, nkuko Pawulo yabyanditse, ikintu cya kabiri cyo gukora n’ukwambara icuma gikingira igikiriza arico gukiranuka. Abasirikare b’Abaroma bambaraga icuma gikingira ingingo zabo zitanga ubuzima nk’umutima, umwijima, ibihaha n’amara. Satani atinya umuntu wese ufite umutima uboneye... Niki inkinzo yo gukiranuka? (...) -
Ni iki Bibiliya ivuga babana bahuje ibitsina ?
23 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaBibiliya itubwira neza ko kubonana kw’abahuje ibitsina ari icyaha. Bimwe mu byanditswe biri muri Bibiliya bitwereka neza ko ari ikizira ku Mana ko abahuje ibitsina babana nk’umugore cyangwa umugabo.
Imana yaremye umubago n’umugore, bafite imitere itandukanye kandi bafite ibitsina bitandukanye kugira ngo buzuze inshingano zabo nk’umugore n’umugabo. Bikwiye kumvikana neza ko ubusambanyi hagati y’abantu badahuje ibitsina, ni ukuvuga umugabo n’umugore ari icyaha. Iyo biba ntacyo bitwaye ko abantu (...) -
Nowa kuki wubaka iyo nkunge?
19 April 2013, by Alice RugerindindaIki kibazo cyabajijwe Nowa ,mu gihe Imana yari imutegetse kubaka inkuge y’ubuhungiro ku bantu bazemera kuyinjiramo.
Bibiliya itubwirako cyari igihe ibyaha byari bigwiriye cyane mu isi, kugeza aho Imana itagishoboye kubyihanganira, ngo igeza aho yicuza impamvu yaremye umwana w’umuntu.
“ Kandi Uwiteka abona ko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose. Uwiteka yicuza yuko yaremye abantu mu isi, bimutera agahinda mu mutima” (...) -
Gusenga guhindura ibintu Yakobo 5:16-17 (Igice cya 2)
4 April 2016, by Pastor Desire HabyarimanaElia iminsi yamaze kw’ isi yahinduye ibintu byinshi kandi Isirayeri igira umugisha. Nawe umenye ko icyakuzanye mw’ isi ari ukugira ngo uhindure ibintu nkuko inyigisho twabanje haruguru ivuga.
Paulo yandikiye Tito ati : « Icyatumye ngusiga i Kirete kwari ukugira ngo utunganye ibyasigaye bidatunganye »( Tite 1 :5). Ibyo ugomba gutunganya ni 2 : kureba ko ubugingo bwejejewe n’ amaraso ya Kristo Yesu, kandi ukirinda buri munsi kuko impanda izavuga itunguranye. Ukwiye kumenya kandi ko ubugingo (...) -
Mbese wahitamo gutana n’uwo mwashakanye cyangwa kubirwanya?Hitamo neza!
8 March 2016, by Emmanuel KANAMUGIREMuri iki gihe usanga mu ngo nyinshi z’abashakanye harangwa bomboribombori,akenshi ziterwa nuko umwe aba yananiwe kwihanganira ingeso runaka za mugenzi we atari asanzwe amuziho mbere y’uko barushinga.Uko abashakanye bitwara mu bibazo nk’ibi kuratandukanye bitewe n’ubushishozi cyangwa kwihangana kwa buri muntu.None se wowe mu gihe uhuye n’ingorane mu rushako,wahitamo gutana n’uwo mwashakanye cyangwa washaka izindi nzira zo kugarura ubumwe na we?
Ndagira ngo ngufashishe ubuhamya bw’uyu mugore. (...) -
Kuba Yesu yarabambwe ntibyamubujije kuba Umwami.
8 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaYohana 19:17-19 Asohoka yiyikorereye umusaraba agera ahantu hitwa i Nyabihanga i Gologota, bamubambanaho n’ abandi babiri hirya no hino, Yesu ari hagati.. Pilato yandika urwandiko arushyira ku musaraba rwanditswe ngo “Yesu w’i Nazareti umwami w’ Abayuda”.
Theme: Kuba Yesu yarabambwe ntibyamubujije kuba Umwami.
Yesu yaje ari Umwami ariko ntibamwemera, baramubamba ku musaraba ariko hejuru ye bandikaho ngo “Umwami w’ Abayuda” Igihe wakizwaga wahindutse umwami n’ umutambyi mu bwami bw’ Imana(1Petero (...) -
Uwahoze ari umushumba muri ADEPR-Paruwasi ya Rukiri II Rev Kinihira Silas yatabarutse
5 October 2015, by Innocent KubwimanaUwahoze ari umushumba muri ADEPR-Paruwasi ya Rukiri II yitabye Imana kuri uyu wa gatandatu tari ya 03/10/2015, azize indwara ya kanseri, tukaba tugiye kubagezaho amwe mu mateka yaranze ubuzima bwe. Nyakwigendera Rev.Past.Kinihira Silas yavutse kuya 16/6/1956 avukira ahitwa Gitasha mu Repubukija iharanira Demokarasi ya Kongo.
1. UBUZIMA BWA GIKRISTO
Pasiteri KINIHIRA Silas yabatijwe mu mazi menshi mu mwaka w’1968, ahitwa i Remera muri Congo/CEPEZA. Yakoze imirimo itandukanye mu rusengero (...)
0 | ... | 640 | 650 | 660 | 670 | 680 | 690 | 700 | 710 | 720 | ... | 3150