Kunshuro ya mbere itorero New Jerusalem Church riyobowe n’Umushumba Prophetic Bishop Rubanda Jacques, ryabateguriye igiterane cy’Ivugabutumwa ndetse n’ijambo ry’ubuhanuzi cyiswe “Prophetic Word Conference”. Bizaba ari umwanya mwiza wo gusangira ijambo ry’Imana no gufatanya kuramya Imana n’abaririmbyi batandukanye.
Twegereye abarimo gutegura igiterane tubabaza icyo bateganya kungukira muri iki gitererane maze batubwira ko isanganyamatsiko igaragara muri zaburi 25:14.
Ibihishwe by’Uwiteka (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Kunshuro ya mbere itorero New Jerusalem Church ryabateguriye igiterane cy’ Ubuhanuzi
19 October 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Ijambo ry’ Umunsi
26 December 2013, by UbwanditsiUwiteka arakomeye ni uwo gushimwa cyane, gukomera kwe ntikurondoreka. Ab’igihe bazashimira ab’ikindi gihe imirimo yawe, bababwire iby’imbaraga wakoze. Nzavuga ubwiza bw’icyubahiro cyo gukomera kwawe, n’imirimo itangaza wakoze. Abantu bazavuga imbaraga z’imirimo yawe iteye ubwoba, nanjye nzavuga gukomera kwawe. (Zaburi 145:3-6)
-
Fiancé wanjye arambeshya. Nakora iki?
31 August 2013, by Simeon NgezahayoIkibazo:
Mfite ikibazo, ndi hafi kurushinga, ariko fiancé wanjye arambeshya kuko acuditse n’uwo bahoranye. Nakora iki?
Igisubizo:
Ubusanzwe, igihe cya fiançailles ni igihe cy’ibyishimo, igihe umenyanamo birushijeho n’umukunzi wawe, mukagenda murushaho kwizerana buhoro buhoro mbere y’uko mufata icyemezo cyo kurushinga ngo mubane ubuziraherezo. Niba rero icyo cyizere kidashoboka mbere y’uko murushinga, mbese utekereza ko fiancé wawe azakubera umwizerwa n’ubwo yaba yarakwambitse impeta mu rutoki? (...) -
Ijambo ry’ umunsi
5 July 2012, by UbwanditsiKuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, n’aho byatinda ubitegereze, kuko kuza ko bizaza ntibizahera. (Habakuki2:3)
-
Ubutumwa bw’ibyiringiro bukwiye kujyana n’ukuboko kw’imbabazi - Rev Pst. Kivuye
13 November 2013, by UbwanditsiItorero Eglise Vivante ryizera ko gusenga bitaba umuuhango gusa ahubwo bikwiye kujyana n’ukuboko kw’imbabazi kuko ari byo byorohereza imitima y’abababaye bikabafasha kugira ibihe byiza n’Imana.
Umuyobozi mukuru w’Itorero rya "Eglise Vivante" ku Isi waturutse mu Burundi, Rev. Pst Edmond Kivuye, yashimangiye aya magambo kuri uyu wa 13 Ugushyingo aho yifatanyije n’Itorero Eglise Vivante-Kimihurura i Kigali muri gahunda y’amasengesho y’iminsi 40 yatangiye ku ya 11 akazageza ku ya 20 Ukuboza2013.
Rev. (...) -
Umuhanzi Murwanashyaka Faustin aramurika Album ya 2 y’amashusho kuri iki Cyumweru
29 November 2013, by Simeon NgezahayoUyu muhanzi abenshi bemezako aryoshya stage akanashyushya abantu iyo aririmba, Murwanashyaka Faustin kuri iki cyumweru tariki ya 1/12/2013 kuri ADEPR Nyakabanda ni bwo azamurika album ye ya kabiri y’amashusho kuva saa munani z’amanwa (2pm).
Nk’uko yabidutangarije ubwo twamubazaga iby’iki gitaramo, ngo azaba ari kumwe n’abahanzi nka Mugabo Venuste na Thacien. Azaba kandi ari kumwe na Korali Siloam. Abazitabira iki gitaramo bazanumva ijambo ry’Imana bazagezwaho na Semajeri Gaspard.
Iyi album ya (...) -
Korali Les Béatitudes irasohora alubumu yabo ya mbere y’amashusho kuri cyino cyumweru
24 October 2013, by UbwanditsiNk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi w’iyi korali, Bwana Uwimana Anastasie bateguye igitaramo cyo gushyira hanze no kumurika alubumu yabo ya mbere y’amashusho bise « Umwungeri mwiza » aho bifashishije ijambo ry’Imana riboneka muri Yesaya 12 :5, iki gitaramo cyikaza kuri kino cyumweru italiki ya 27/10/2013, kuva saa tatu za mugitondo kugeza saa kumi z’umugoroba (09h00-16h00) kuri EPR Remera – Kicukiro Sonatube mu mugi wa Kigali. Uwiamna akaba yakodutangarijeko hazaba hari nandi makorali, (...)
-
Abashyingiranwa bahuje ibitsina banyuranya n’umugambi w’Imana ku muntu
19 September 2012, by Emmanuel KANAMUGIREHirya no hino ku isi hamaze gusinywa amategeko yemerera abahuje ibitsina gushyingiranwa no kwakira abana mu miryango yabo nyamara ibi binyuranye n’icyo Imana itekereza ku mugabo n’umugore iyo bahujwe no gushyingiranwa.
Wowe ufite ibyo uhagarariye mu murimo w’Imana cyangwa umwigishwa wa Yesu ni butumwa ki watanga udaciriye urubanza cyangwa ngo uhe akato mugenzi wawe ko Yesu na we ubwe atigeze abigirira abo mu gihe cye ?
Nubwo batari mu mugambi w’Imana ariko ntibivuze ko tugomba kubaha akato (...) -
Kenya : Abantu 10 baguye mu bitero byagabwe ku nsengero
1 July 2012, by UbwanditsiAbantu 10 bapfuye abandi 40 barakomereka mu gitero cyagabwe mu gitondo cyo kuri icyi cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2012 ku nsengero zo muri Kenya, mu gace ka Garissa kari hafi y’umupaka wa Somaliya.
Polisi yo muri iki gihugu yavuze ko ibi bitero byagabwe ku nsengero z’idini gatolika ndetse n’idini rya African Inland Church (AIC) ziri mu mujyi wa Galissa. Polisi yakomeje ivuga ko muri iki gitero hakoreshejwe ibisasu byo mu bwoko bwa gerenade ndetse n’amasasu asanzwe.
BBC dukesha iyi nkuru (...) -
Urukundo nyakuri rurategereza – Umuhigo
16 May 2013, by Simeon Ngezahayo“Maze kumenya ko urukundo nyakuri rutegereza, mpize umuhigo imbere y’Imana, imbere y’umuryango wanjye, imbere y’incuti zanjye, imbere y’uwo tuzarushinga n’imbere y’abana nzabyara yuko nzifata ku bijyanye no guhuza igitsina n’umuntu wese, uhereye none ukageza igihe nzashyingirirwa imbere y’Imana nk’uko Bibiliya ibitegeka.”
KUKI ARI NGOMBWA GUTEGEREZA? Urukundo nyakuri rurategereza Iyo wirinze kugeza igihe uzashyingirirwa, hari inyungu nyinshi bikuzanira mu buzima bwawe!
INYUNGU YA #1 - BIRAKURINDA: (...)
0 | ... | 700 | 710 | 720 | 730 | 740 | 750 | 760 | 770 | 780 | ... | 3150