Kubabarira uwantemye akananca ukuboko(...)

Kubabarira uwantemye akananca ukuboko byatumye mbohoka mu mutima!


Yanditswe na: Ubwanditsi     2014-04-09 23:05:00


Kubabarira uwantemye akananca ukuboko byatumye mbohoka mu mutima!

Nitwa Mukarurinda Alice, ntuye mu ntara y’iburasirazuba, akarere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, akagari ka Nyamata y’Umujyi, Umudugudu wa Gatare I. Nakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza wanjye. Mfite imyaka 43. Ndubatse, mfite abana 5.

Ubuhamya bwanjye bushingiye ku mumaro wo gusaba imbabazi ndetse no kuzitanga, kuko byangiriye umumaro ukomeye. Ndashimira Yesu wambashishije. Kuva mu bwana bwanjye nahuye n’ibibazo byinshi bijyanye n’akarengane kabaga gashingiye ku moko:

1. Mu w’1989: Nakoze ikizamini kirangiza amashuri abanza, ndagitsinda ariko kubera ikibazo cy’amoko cyari gikomeye cyane icyo gihe bankura ku rutonde rw’abajya mu mashuri yisumbuye bansimbuza undi mwana.

2. Mu w’1991: Abakoze Jenoside bishe data bamwita icyitso, ntangira ubuzima bw’ubupfibyi.

3. Mu w’1992: Abakoze Jenoside baradusenyeye, baradusahura ndetse baranadutwikira.

4. Mu w’1994: Noneho abakoze Jenoside mu Rwanda bishe umuryango wanjye hafi ya wose, kuko bishemo abantu 25 barimo umwana wanjye w’imfura nari maze kubyara, bakamwica bamutemyemo kabiri bakamujugunya imbere yanjye.

Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, nahungiye mu rufunzo, mu murenge wa Ntarama. Mpageze, nahasanze n’abandi benshi baje kuhihisha. Nyuma y’igihe gito abakoze Jenoside bari kumwe n’abasirikare ba Leta yariho icyo gihe, badusanze muri urwo rufunzo ku itariki ya 29/04/1994 ari na bwo banyatse umwana w’amezi icyenda nari mfite, bamucamo kabiri n’umuhoro bamujugunya imbere yanjye, bantemagura mu mutwe, bantera icumu ku rutugu, bankubita umuhoro mu misaya, banca n’akaboko k’iburyo nk’uko mubibona kuri iyi foto.

Ubwo bansize nsa nk’uwapfuye nta bwenge ngifite, kandi urebye koko, nari napfuye uretse Imana yanzuye, ikambwira ngo “Baho,” nkabaho. Umutware wanjye we bari bamutaye mu iriba, ariko ndashima Imana ko yabayeho n’ubwo afite ubumuga bw’umugongo.

Ngaruye ubwenge, nasanze ndyamye mu mirambo myinshi, mbona abana bonka amabere ya ba nyina bapfuye n’abandi bareremba mu ruzi. Muri urwo rufunzo nahamaze iminsi irindwi, ukuboko batemye kwarajemo inyo . Twavuye muri urwo rufunzo tariki ya 5/5/1994, tuhakuwe n’abasirikare ba FPR, hanyuma baratangira bamvura bya bikomere byose. Hejuru y’ibyo bikomere, nari naranahimiranye ariko nza koroherwa n’ubuzima buragaruka.

Umunsi umwe naje gutungurwa n’umuntu waje kunsaba imbabazi, ambwira ko ari we wanciye akaboko ansanze mu rufunzo (n’ubwo njye ntashoboye kumumenya), ambwira ko ari we wankubise imihoro mu mutwe, ariko akaba ansaba kumubabarira.

Umunsi wa mbere ansaba izo mbabazi nikubise hasi ndaraba ngwa muri koma, baranterura banjyana kwa muganga. Aho ngaruriye ubwenge, nakomeje gusenga Imana nyisaba imbaraga zo kubabarira kuko ari yo iha intege abarambiwe ndetse n’utishoboye ikamwongera imbaraga.

Si uko nabanje kumwima imbabazi, ahubwo nafashwe n’ubwoba bukomeye mbimarana icyumweru, kandi n’uwantemye na we yafashwe n’ikintu kimeze nk’ihahamuka abonye nguye muri koma.

Nyuma yakomeje kunsaba imbabazi ndamubabarira, musaba ko yaza no mu rugo rwanjye akabasaba imbabazi, na bo baramubabarira.

Ndashima Imana yambashishije, kandi kuri ubu yabaye incuti y’umuryango wanjye, aradusura, kandi tubana mu ishyirahamwe ryitwa “UKURI KUGANZE,” aho tujyana ahantu hose dutanga ubuhamya bugamije kwigisha ijambo “GUSABA IMBABAZI,” ndetse no kubabarira.

Icyabimbashishije ni uko n’ubusanzwe nari narakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza wanjye, kuko na Yesu ubwe yababariye abamugiriye nabi.

Mbifurije ibihe byiza!

Ibitekerezo (13)

umugenzi

11-04-2014    05:14

usibye Imana yonyine yafasha abantu kugira imbabazi no kubabarira
inyamaswa ntizikwiye kuba mu bantu.
icyakora imana ihe uyu mudamu kwihangana

Claire

15-03-2014    12:09

Arakoze uyu mumama uduhaye ubu buhamya ,bavandi kubabarira umuntu waguhemukiye biragoye kd ari akantu gato .burya koko ngo kubabarira ni ubutwali ’gusa aramfashije mugukura muby’umwuka .nge iyo nsenze nkagera aho mvuga ngo uduharire imyenda yacu nkuko natwe twahariye abayiturimo nacecekaga kuko hari abo nari naranze kubabarira ariko ngiye kubashaka mbababarire kubwubu buhamya pe!

KANEZA Ancille

12-03-2014    09:04

Imbabazi ni ijambo rikomeye kandi benshi bavuga ku munwa gusa ariko ugasanga mu mutima ari urugamba. Icyo ni cyo Imana idushakaho (Mika 6:8) ni uko tubabarira kugirango natwe tubabarirwe. Imana ishimwe kuko yaguhaye imbaraga zo kubabarira n’ubwo bitari bikoroheye kubera amateka wanyuzemo ariko Pawulo yaranditse ati :" Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga". Koko atari Kristo ntawabishobora birakomeye ariko birashoboka ku bw’imbaraga za Yesu kuko nawe yababariye abamugiriye nabi. Dusabe rero imbaraga zo kubabarira abatugiriye nabi naho ubundi ijuru ntabwo twazarica umutaru. Imana ibahe umugisha !

alice

23-01-2014    07:32

Ariko njya nibaza ngo niba kubabarira umukozi wamennye isahani cyangwa itara mu rugo, buriya kubabarira uwagutemye byakworohera! Mana itanga imbaraga , ujye udushoboza kubabarira.

ntezimana

20-01-2014    08:58

ariko MANA.....we ni utegereze gusa kwigira mw’ijuru jeho ndabona uzantsindisha imbere y’intebe y’IMANA. Ndabonye ko umugeni wa Kristo ari mw’isi arindiriye gusa inzamba( impanda)

claudine

16-01-2014    01:25

yebabawee!!!!ntusanzwe wa mudamu we,Uwiteka aguhe umugisha utagabanyije ,uri intwari pe

Adda

15-01-2014    23:55

Mana nanjye ndagushimye kubwubu buhamya bunzamuye aka nako ndakamenye.Merci.

15-01-2014    08:07

YEWE MUNTU W’IMANA WARAHUYE N’AMAHANO KABISA...ARIKO NDASHIMA IMANA YAGUHAYE IZO NGUVU ZO KUBABARIRA AKA KAGENI.IMANA IGUHE UMUGISHA NO KWIHANGANA UZABONE IJURU..KABISA

MUTABARUKA

15-01-2014    01:00

YESUN AGUHE UMUGISHA KUKO WASHYIZE MUBIKORWA IJAMBO RY’IMANA RIDUSABA KUBABARIRA ABATUGIRIYE NABI.

AHISHAKIYE SAMUEL

14-01-2014    18:46

UBU NEJEJWE N’IMBARAGA UFITE MU KUBABARIRA "IMANA"YO MU IJURU IGUHE IMIGISHA,UNYIGISHIJE BYINSHI.

Paji: 1 | 2  

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?