Kubabarira uwantemye akananca ukuboko(...)

Kubabarira uwantemye akananca ukuboko byatumye mbohoka mu mutima!


Yanditswe na: Ubwanditsi     2014-04-09 23:05:00


Kubabarira uwantemye akananca ukuboko byatumye mbohoka mu mutima!

Nitwa Mukarurinda Alice, ntuye mu ntara y’iburasirazuba, akarere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, akagari ka Nyamata y’Umujyi, Umudugudu wa Gatare I. Nakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza wanjye. Mfite imyaka 43. Ndubatse, mfite abana 5.

Ubuhamya bwanjye bushingiye ku mumaro wo gusaba imbabazi ndetse no kuzitanga, kuko byangiriye umumaro ukomeye. Ndashimira Yesu wambashishije. Kuva mu bwana bwanjye nahuye n’ibibazo byinshi bijyanye n’akarengane kabaga gashingiye ku moko:

1. Mu w’1989: Nakoze ikizamini kirangiza amashuri abanza, ndagitsinda ariko kubera ikibazo cy’amoko cyari gikomeye cyane icyo gihe bankura ku rutonde rw’abajya mu mashuri yisumbuye bansimbuza undi mwana.

2. Mu w’1991: Abakoze Jenoside bishe data bamwita icyitso, ntangira ubuzima bw’ubupfibyi.

3. Mu w’1992: Abakoze Jenoside baradusenyeye, baradusahura ndetse baranadutwikira.

4. Mu w’1994: Noneho abakoze Jenoside mu Rwanda bishe umuryango wanjye hafi ya wose, kuko bishemo abantu 25 barimo umwana wanjye w’imfura nari maze kubyara, bakamwica bamutemyemo kabiri bakamujugunya imbere yanjye.

Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, nahungiye mu rufunzo, mu murenge wa Ntarama. Mpageze, nahasanze n’abandi benshi baje kuhihisha. Nyuma y’igihe gito abakoze Jenoside bari kumwe n’abasirikare ba Leta yariho icyo gihe, badusanze muri urwo rufunzo ku itariki ya 29/04/1994 ari na bwo banyatse umwana w’amezi icyenda nari mfite, bamucamo kabiri n’umuhoro bamujugunya imbere yanjye, bantemagura mu mutwe, bantera icumu ku rutugu, bankubita umuhoro mu misaya, banca n’akaboko k’iburyo nk’uko mubibona kuri iyi foto.

Ubwo bansize nsa nk’uwapfuye nta bwenge ngifite, kandi urebye koko, nari napfuye uretse Imana yanzuye, ikambwira ngo “Baho,” nkabaho. Umutware wanjye we bari bamutaye mu iriba, ariko ndashima Imana ko yabayeho n’ubwo afite ubumuga bw’umugongo.

Ngaruye ubwenge, nasanze ndyamye mu mirambo myinshi, mbona abana bonka amabere ya ba nyina bapfuye n’abandi bareremba mu ruzi. Muri urwo rufunzo nahamaze iminsi irindwi, ukuboko batemye kwarajemo inyo . Twavuye muri urwo rufunzo tariki ya 5/5/1994, tuhakuwe n’abasirikare ba FPR, hanyuma baratangira bamvura bya bikomere byose. Hejuru y’ibyo bikomere, nari naranahimiranye ariko nza koroherwa n’ubuzima buragaruka.

Umunsi umwe naje gutungurwa n’umuntu waje kunsaba imbabazi, ambwira ko ari we wanciye akaboko ansanze mu rufunzo (n’ubwo njye ntashoboye kumumenya), ambwira ko ari we wankubise imihoro mu mutwe, ariko akaba ansaba kumubabarira.

Umunsi wa mbere ansaba izo mbabazi nikubise hasi ndaraba ngwa muri koma, baranterura banjyana kwa muganga. Aho ngaruriye ubwenge, nakomeje gusenga Imana nyisaba imbaraga zo kubabarira kuko ari yo iha intege abarambiwe ndetse n’utishoboye ikamwongera imbaraga.

Si uko nabanje kumwima imbabazi, ahubwo nafashwe n’ubwoba bukomeye mbimarana icyumweru, kandi n’uwantemye na we yafashwe n’ikintu kimeze nk’ihahamuka abonye nguye muri koma.

Nyuma yakomeje kunsaba imbabazi ndamubabarira, musaba ko yaza no mu rugo rwanjye akabasaba imbabazi, na bo baramubabarira.

Ndashima Imana yambashishije, kandi kuri ubu yabaye incuti y’umuryango wanjye, aradusura, kandi tubana mu ishyirahamwe ryitwa “UKURI KUGANZE,” aho tujyana ahantu hose dutanga ubuhamya bugamije kwigisha ijambo “GUSABA IMBABAZI,” ndetse no kubabarira.

Icyabimbashishije ni uko n’ubusanzwe nari narakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza wanjye, kuko na Yesu ubwe yababariye abamugiriye nabi.

Mbifurije ibihe byiza!

Ibitekerezo (13)

150589

14-01-2014    13:42

kubabarira no gusaba imbabazi ni imbaraga z’umusaraba wa Kristo. IJABMO ry’Imana ryahumetswe nayo niryo rifite imbaraga zo kubyinjiza mumuntu Imana yacu ishimwe yo yagushoboje.Dusengerane iImana ifashe nabandi bakirwana nimbaraga ibananiza kugera aho wageze.

Hakizimana

14-01-2014    06:25

Imana yarakoze kuguha agakiza, turishimye cyane kubwubuhamya bwawe kandi Imana iguhe umugisha kandi izaguhe ijuru!

philippe

14-01-2014    06:14

kubabarira nintwaro ikomeye uyu mu mamanImana ikomeze igufashe ufashe abandi nabo babashe kugira ubwo butwari ,atari Yesu ntawabishobora.

Paji: 1 | 2  

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?