« Abamarayika si bo Imana yahaye gutegeka isi izabaho, iyo tuvuga » (Abaheburayo 2: 5.)
Umugambi w’ Imana ku muntu ubwo yamuremaga, kwari ukugira ategeke byose (Itangiriro 2:15-20), ariko umuntu yategetse umwanya muto nyuma akoze icyaha ategekwa na byose. Imana iramubwira ngo uzategekwa n’umuruho, uzarya ututubikanye, n’inyamaswa zo mugasozi ziramuhindukirira kandi ari we wazise amazina zikamuramya, ariko arazitinya kuko yakoze icyaha. Urupfu ruzana indwara, ubukene no gucishwa bugufi mu buryo (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Imana yakuremanye ubutware ariko ukwiye kubukoresha neza. Pastor Desire Habyarimana
17 February 2014, by Pastor Desire Habyarimana -
Ibyo twahawe byose ni ku bwa Yesu no ku bwacu! Pastor Desire
19 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIjambo ry’Imana: Ibyo twahawe byose ni ku bwa Yesu no ku bwawe
“Ariko kugira ngo tutababera igisitaza, jya ku nyanja ujugunyemo ururobo, ifi uri bubaze gufata uyende, uyasamure urasangamo sitateri uyijyane uyibahe ku bwanjye no ku bwawe” (Matayo 17:27).
Biragaragara ko Petero yari mu kibazo cyo kubura umusoro ariko kuko Yesu atabura uko abigenza amwereka uko akivamo umusoro ukaboneka.
Birashoboka ko nawe Yesu hari ibibazo yagukuyemo bikomeye ntiwari kuhikura iyo atagutabara. Yesu sinzi (...) -
Rehoboth Ministries yahaye ihene 20 imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside i Nyamirambo
20 August 2012, by Patrick KanyamibwaKu cyumweru tariki ya 20/08/2012, saa cyenda z’amanwa nibwo Minisiteri ya Rehoboth yameneyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana yaheye imiryango 54 yo mu murenge wa Nyamirambo ihene 20, mu rwego rw’ivuagabutuma n’igikorwa cy’urukundo. Icyi gikorwa cyabereye ku biro by’umurenge wa Nyamirambo aho bita i Mageragere, cyaranzwe n’indirimbo zitandukanye za Korali Rehoboth, ndetse n’ijambo ry’Imana byose byakozwe na Rehoboth Ministries, iyi miryango 54 y’imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside ikaba yahawe (...)
-
Mu minsi y’ imperuka Imana izasuka Umwuka Wera kubari n’ umubiri bose.
11 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaImana iravuze iti: ’uku ni ko bizaba mu minsi y’imperuka, nzasuka ku mwuka wanjye ku bantu bose’, Ibyakozwe n’intumwa 2:17
Mu isezerano rya kera, iyo usomye bibiliya usanga Umwuka wera yarabaga ku bantu bamwe na bamwe, nk’abahanuzi, cg se abatambyi b’Imana gusa ntiyabanaga na buri wese.
Mu gitabo cya Yoweli 3:1, bibiliya iravuga ngo: "Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa. ndetse (...) -
Umuhanzi mushya uririmba gospel John yasohoye indirimbo nshya ze eshatu
29 May 2013, by UbwanditsiIndirimbo Humura, N‘Umwami nizera na Nta yindi Mana nizo umuhanzi mushya uririmba indirimbo zihimbaza Imana witwa John yahereyeho asohorera rimwe.
Nkuko yabidutangarije ngo iki nicyo gihe cye cyo gukoresha impanoye mu gihe amaze ayitegura kandi akaba yizeyeko bizagenda neza.
Emmanuel Celestin John yaravukiye Tanzania mu muryango w’abana batandatu akaba ariwe mukuru. Yavutse kuri Semukanya Emmanuel Celestin na Murekatete Domina, kuririmba yabitangiye akiri muto afite imyaka 12 kuko (...) -
Umuhanzikazi Esther Umwiza arategura igitaramo cye cya mbere muri Kagarama Secondary School
25 September 2013, by Simeon NgezahayoUmuhanzikazi Umwiza Esther igitaramo cye cya mbere mu buhanzi bwe yagiteguye muri Kagarama S.S kumwe n’abahanzi bakomeye.
Iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi batandukanye! Umwiza Esther ni umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana akaba yariyemeje kuvuga ubutumwa bwiza abinyujije mu ndirimbo. Mu myaka ye 19 afite ubuhanzi abumazemo hafi umwaka akaba amaze kugeza indirimbo eshatu n’ubwo izo afite zanditse zitarajyanwa muri Studio zigera muri 20.
Uyu muhanzikazi kw’ikubitiro akaba (...) -
Yakijijwe no gutaka
4 May 2016, by Kiyange Adda-DarleneAbantu benshi baramucyaha ngo ahore, ariko arushaho gutaka ati : « mwene Dawidi, mbabarira. » Yesu arahagarara arababwira ati : «nimumuhamagare ».Bahamagara impumyi barayibwira bati : « Humura haguruka araguhamagara . »…Yesu arayibwira ati : « igendere, kwizera kwawe kuragukijije. Uwo mwanya arahumuka amukurikira mu nzira. Mariko 10 : 48- 52.
Iyi ni inkuru y’umuntu witwaga Barutoromayo, wicaraga ku muhanda asabiriza kuko yari impumyi. Ku mubiri we koko hagaragaragaho ikibazo cy’amaso atabona, (...) -
Chorale Hoziana yashyize ku mugaragaro album yayo vol 10
18 February 2013, by UbwanditsiKu itariki ya 17/02/2013 nibwo Chorale Hoziana yashyize ahagaragara album yayo vol 10 icyo gikorwa kikaba cyarabereye kuri CLA iki gikorwa kikaba cyaritabiriwe n’abantu benshi batandukanye kandi baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze y’igihugu iyi album vol 10 ikaba yitwa IMANA IRAKUZI.
Muri iki gitaramo chorale Hoziana ikaba ifatanije na chorale Jehovah Jireh (CEP ULK), Saimon Kabera ndetse na Dominique Nic Iki gitaramo kandi kikaba kibimburiye ibindi Chorale Hoziana iteganya (...) -
Ijambo ry’ umunsi
27 July 2012, by UbwanditsiIfeza ni izanjye, n’i zahabu na zo ni izanjye. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Ubwiza bw’ iyi nzu bwo hanyuma buzaruta ubwa mbere, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi aha hantu nzahatangira amahoro ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Hagayi 2:8-9
-
Tumenye ubuzima bw’Intumwa Paulo Gitwaza uyobora Zion Temple
14 February 2013, by UbwanditsiIntumwa Paul Gitwaza ni umukozi w’Imana w’umubwirizabutumwa yavutse taliki 15 Kanama 1971 avukira Uvira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo,arubatse afite umugore n’abana batatu b’abahungu.Ubu afite impamyabumenyi ihanitse(doctorat) muri tewolojiya yabonye muri 2006 muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika. Ni umuyobozi akaba ari nawe washinze itorero ry’umunara wa Siyoni (Zion Temple) mu migabane itanu ku isi guhera mu 1999.Gitwaza kandi akaba ari umukuru w’amatorero mu Rwanda,akanaba (...)
0 | ... | 1600 | 1610 | 1620 | 1630 | 1640 | 1650 | 1660 | 1670 | 1680 | ... | 3150