“Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mum’umutima wanjye, Uwiteka ntaba anyumviye!” Zaburi 66: 18
Ikibazo gikuru abashakanye bifuza gusengera urugo rwabo bahura nacyo, havuyeho icyo kubura umwanya, n’ukujya imbere y’Imana batunganye, bejejwe. Umuntu agomba kujya imbere y’Imana afite umutima utamucira urubanza kugira ngo abe yategereza ibisubizo bizima kandi byuzuye.
Ubaye ufite inzika k’umutima, umujinya, umushiha, kutababarira n’izindi kamere zitanezeza Imana harimo kutihana, gusenga kwawe (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Ese uwo mwashakanye umusengera ute iyo hagize ibyo mutumvikana?
9 April 2016, by Isaro Marie Ange -
Ijambo ry’ umunsi
2 August 2012, by Ubwanditsi“ Efurayimu yivanze n’ayandi moko, Efurayimu ni nk’umutsima udahinduwe ugashya uruhande rumwe. Abanyamahanga bamumazemo imbaraga ze kandi ntabizi, ndetse yameze n’imvi z’ibitarutaru ntiyabimenya” Hoseya 7: 8-9
-
Yesu yankijije ibiyobyabwenge n’ubujura…
9 May 2013, by Simeon NgezahayoNavukiye mu muryango w’Abagatolika. Sinigeze nkundwa, ahubwo nahoraga nkubitwa imikoba n’inkoni, kandi ubwo nari ntaruzuza imyaka 10. Data yaje kwiyahura, apfira aho twabaga mu nzu yo hasi. Sinari nzi ko data yapfuye, kuko nujuje imyaka 10 niz ko akiri muzima. Amaso ye yari akanuye, ngerageza kumubohora uwo munyururu uremereye yari yiziritse mu ijosi ariko birananira. Icyo gihe umwe mu bahungu twavaga inda imwe yamanutse agana muri icyo cyumba, ahita asubira hejuru bwangu. Ubwo yahise abwira (...)
-
Umuvugizi wa ADEPR yasabye abapasiteri bashya muri Paruwasi ya ADEPR-Nyanza(Kicukiro) kurangwa n’ubunyangamugayo
5 June 2016, by UbwanditsiUmuvugizi wa ADEPR Rev Pastor Sibomana Jean yasabye abapasiteri bahawe inshingano nshya kuzarangwa n’ubunyangamugayo, bakaba intangarugero mu mirimo mishya bahawe. Uyu mushumba yibukije abasengewe ko izi nshingano atari umwanya wo kwikorera ibyo bishakiye ahubwo ari undi mutwaro bongererewe mu murimo w’Imana ngo batange umusanzu wabo mu kubaka itorero, ababwira ko bakwiye kwitwararika kuko Imana izababaza ibyawo.
Ibi Rev Past Sibomana yabisabye aba bashumba bashya mu muhango wo kubimika (...) -
Ukwiye gusobanukirwa n’ igihe cyiza cyo gukorera Imana.
21 September 2015, by Ernest RutagungiraUjye wibuka umurenyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe Iminsi mibi itaraza n’imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti “sinejejwe na byo” izuba n’umucyo n’ukwezi bitarizimishwa, ibicu bitaragaruka imvura ihise, n’igihe abarinzi b’inzu bazahinda umushyitsi kandi intwari zikunama n’abasyi bakarorera kuko babaye bake n’abarunguruka mu madirishya bagahuma kandi imiryango yerekeye ku nzira igakigwa, n’ijwi ry’Ingasire rigaceceka kandi umuntu akabyutswa n’ubunyoni, n’abakobwa baririmba bose bagacishywa bugufi, ni (...)
-
Iyo atagira benese , inzovu yari imwirengeje!
23 March 2016, by Alice RugerindindaNgo igihe kimwe, umuvandimwe yatewe n’inzovu, nuko ngo benese bayibonye bose bafata amacumu uwa mbere akayitera , uwa kabiri akayitera irindi, uwa gatatu akayitera irindi , mu gihe ikiyegeranya ngo yongere igaruke undi akayikubita irindi , gutyo gutyo ….muri make iyo uwo muvandimwe atagira bene se inzovu yari imwivuganye, cyangwa iyo aza kuba wenyine, byari birangiye, ariko bahagurukiye rimwe mu murunga w’urukundo barwanya inzovu .
“ Nuko Petero arindirwa munzu y”imbohe, ariko ab’Itorero (...) -
Ijambo ry’ Umunsi
30 October 2012, by Ubwanditsi“Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu,iyo Imana yiteguriye kera kugirango tuyigenderemo Abefeso 2:10
-
Mu bimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Abakristo ni bo benshi ariko imyizerere y’inzaduka ikomeje kwiyongera
21 May 2013, by Simeon NgezahayoAbakristo basaga 60% bimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku buryo bwemewe n’amategeko, naho abasaga 80% bimukirayo ku buryo butemewe n’amategeko. Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ryiga ku banyamadini n’ubuzima bw’abaturage muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika “The Pew Forum on Religion and Public Life” bugaragaza ko imyimukire y’Abakristo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika igenda ihindura isura. Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko Abakristo bakomeza kuruta abandi bose bimukira muri Leta Zunze (...)
-
Korali Siyoni ya ADEPR Nyakabanda mu myiteguro y’igiterane cy’ububyutse
24 March 2016, by UbwanditsiKorari Siyoni ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Kicukiro Shell , ku mudugudu wa Nyakabanda iri mu myiteguro y’igiterane cy’ububyutse, kizabera ku kicaro cy’uwo mudugudu , kuva kuri uyu wa gatandatu tariki 26 kugeza ku cyumweru tariki 27 Werurwe 2016.
Iki giterane cyateguwe na Korali Siyoni mu rwego rwo kongera kwibutsa abantu bose impamvu n’uburyo bakwiye kuza mu nzu y’Imana.
Nk’uko Umuyobozi w’iyi Korali, MUNYURANGABO Théoneste yabitangarije itangazamakuru, ngo bifuje ko (...) -
Nari Umunywarumogi, umujura, umusinzi, umusambanyi, ikirara, ariko Kristo arambatura (Ubuhamya bwa Didier Abayisenga)
9 November 2012, by UbwanditsiNdashimira IMANA data watwese ko yangiriye ubuntu ikampa agakiza. Nari umunywarumogi, umujura, umusinzi, umusambanyi, ikirara, ndi mu mwijima, narasayishije cyane, ariko ubu ndashimira IMANA kuko yampinduye bitangaje,ndacyeye,ndanezerewe,ndishimiye ubuzima,mfite amahoro,ngwije ibyiringiro mu mwami wacu.
Navutse tariki 19/12/1987 mvukira I Gikondo mu karere ka Kicukiro Umujyi wa Kigali mu Rwanda.
Mukubaho kwanjye nabyirutse mu gace karimo urubyiruko rwinshi, nigira byinshi kuribo ndetse no (...)
0 | ... | 1820 | 1830 | 1840 | 1850 | 1860 | 1870 | 1880 | 1890 | 1900 | ... | 3150