Amazina yanjye nitwa Sandeep Thomas navukiye mu buhinde ndererwa muri Amerika nkuko ngiye kubibabwira mu buhamya bwanjye
Uyu munsi wa none, ndashaka kubasangiza inkuru y’Urukundo, Ubuntu, n’ubuzima bushya muri Yesu Kristo !
Nkuko bizwi na benshi hari abana barenga miliyoni bo k’umuhanda birirwa bazerera mu mihanda yo mu Buhinde, batajya mumashuli hafi miliyoni 17 z’abana bimfubyi banywa ibiyobyabwenge byibanze cyane mu bigitsina gabo. wibereye hano nti wamenya icyo ibindi bihugu bitekereza (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Urukundo rw’Imana n’ubuntu bwayo byangejeje kukwakira Yesu Kristo nk’ Umwami w’ubugingo bwanjye
21 March 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
Ubuhamya: Nyuma y’imyaka 10 tubana n’umugore wanjye namusabye ko dutandukana
19 October 2012, by Emmanuel KANAMUGIREIjoro rimwe ubwo nari ntashye, umugore wanjye ashyashyana anzanira ifunguro rya nimugoroba, namufashe akaboko ndamubwira nti: ” hari icyo nashakaga kukubwira. Aricara, afata ifunguro anteze amatwi atuje.
Mwitegereje, mbona andebana indoro yuzuyemo agahinda. Ubwo nabuze aho mpera ngo ngire icyo mubwira. Ariko byari ngombwa ko mubwira ibyo ntekereza. Nashakaga ko dutandukana. Nihagazeho, ndarikocora.
Ibyo namubwiye ntibyamurakaje, ahubwo yahise ambaza yitonze ati: kubera iki? Sinamwitaho, (...) -
Haranira kubaho ufite umutima utagucira urubanza. Kampayana Jean Dieu
26 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaMwana wanjye Timoteyo, ndakwihanangiriza nkurikije ubuhanuzi bwa kera bwahanuye ibyawe, kugira ngo buduheshe kurwana intambara nziza, ukomeje kwizera kandi ufite umutima uticira urubanza. Uwo mutima bamwe barawuretse bahinduka bahinduka nk’inkuge imenetse ku byo kwizera. Muri abo ni Humenayo na Alekizanderi, abo nahaye Satani kugira ngo babyigireho kudatuka Imana. (1Timoteo 1 : 18-20)
Timoteyo we yakijijwe akiri umusore ahabwa impuguro na Paulo.
Paulo yaganirije Timoteo aramwubaka, akajya (...) -
Intambwe 6 Imana inyuzamo Umukristo kugira ngo ikuze kwizera kwe ! – Rick Warren
6 September 2015, by Simeon NgezahayoIntambwe 6 Imana inyuzamo Umukristo kugira ngo ikuze kwizera kwe!
Wari uzi yuko Imana ikoresha uburyo bugaragara kugira ngo yubake umutima wawe? Jyewe nabyise intambwe 6 zo kwizera. Umukristo udasobanukiwe izi ntambwe bimutera gucika intege igihe ibibazo bimuhagurukiye akibaza ati “Kuki ibi bimbayeho?” Ariko iyo usobanukiwe izi ntambwe kandi ukamenya ibyo Imana irimo gukora—mu buzima bwawe no mu kwizera kwawe—ugwiza imbaraga nyinshi.
INTAMBWE YA # 1: INZOZI
Imana iguha inzozi: igitekerezo, (...) -
Dutegetswe kuba imbere y’Imana iminsi yose kuko ari bwo buzima bw’ Umukristo.
23 December 2013, by Claudine KAGAMBIRWANk’uko idasiba kubiduhwiturira mu ijambo ryayo, iminsi yose, dutegetswe gusenga Imana ubudasiba (1Abatesalonike 5:17), kuko ariko kubasha kuduhesha kuganira nayo, kukanatuma duhishurirwa amabanga yayo, ikigeretse kuri ibyo kukanaduhesha ubushobozi bwo gusenya imitego satani adutega, kandi bikanaturinda imyambi y’umwanzi satani, nyamara si ibi gusa ahubwo nk’uko tugiye kubibona hari n’ibindi..
Mu ijambo ry’Imana ryanditswe na Luka 21:36-38, yagize ati “Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi (...) -
Nyuma yo guhindura izina, Chorale Besalel yateguye igiterane cy’ivugabutumwa cyo gutaramira abakunzi bayo!
25 February 2014, by Simeon NgezahayoNk’uko duherutse kubibatangariza, chorale yari izwi ku izina ry’Abatoranijwe yo mu itorero ry’ADEPR Gatenga umudugudu wa Murambi yahinduye izina yitwa Besalel, bisobanurwa ngo “mu gicucu cy’Isumbabyose.”
Kuri iki cyumweru taliki 2/03/2014, chorale Besalel izataramira abakunzi bayo mu giterane cy’ivugabutumwa izakorera kuri ADEPR Gatenga, guhera saa munani z’amanywa.
Muri iki giterane, Besalel izaba iri kumwe na chorale Sloam ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Kumukenke, paroisse ya Gasave; (...) -
Imyambarire y’igitsina gore mu nsengero irakemangwa
30 September 2013, by UbwanditsiAbantu batandukanye bakomeje kunenga imyambarire ya bamwe mu bagore n’abakobwa mu nsengero zimwe na zimwe, bavuga ko hari abambara imyenda irangaza, abandi bakavuga ko harangara utazi ikiba cyamuzanye.
Abanenga imyambarire y’igitsinagore mu rusengero, bavuga ko bamwe muri bo baba bambaye nk’abagiye mu kabyiniro cyangwa mu birori runaka.
Dukuzumuremyi w’imyaka 27 asengera mu itorero rimwe ryitwa irya kirokore riri mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko imyambarire y’abagore/abakobwa basengana (...) -
Ukwiye kwiga gutegereza Imana kugeza igihe izagusubiriza
14 March 2016, by Kiyange Adda-Darlene1Sam13 :8-11, Sawuli amarayo iminsi irindwi ategereje Samweli nk’uko yamutegetse. Ariko Samweli ataraza i Gilugali, abantu baratatana bamushiraho. Nuko Sawuli aravuga ati :Nimunzanire hano igitambo cyoswa, n’ibitambo by’ishimwe yuko turi amahoro.Aherako atamba igitambo cyoswa. Akimara gutamba Samweli aba araje, maze Sawuli arasohoka ajya kumusanganira ngo amuramutse. Samweli aramubaza ati : ibyo wakoze ni ibiki ?
Umwami Sawuli yakoze umurimo w’ubutambyi atabyemerewe kubera kurambirwa no kureba (...) -
62.5% by’Abapasiteri ntibashyigikiye ibitero kuri Syria - NAPP NAZWORTH
6 September 2013, by Simeon NgezahayoUbushakashatsi buherutse gukorwa n’umuryango w’abavugabutumwa muri Amerika (NAE) mu bapasiteri bibumbiye muri uyu muryango bwagaragaje ko 62.5% badashyigikiye ibitero bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri Syria bigamije guhosha intambara.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru ‘The Christian Post’ avuga ko muri ubu bushakashatsi bwari bufite umutwe ugira uti "Mbese Congré y’Amerika ikwiriye kwemeza ko ingabo z’Amerika zigaba ibitero kuri Syria?", abagera kuri 37.5% gusa ari bo bashubije ‘Yego’ kuri iki (...) -
Umuriro Utazima bavuga ni ukuri , njye nigereyeyo (Ubuhamya bwa Jennifer Perez)
10 August 2012, by UbwanditsiAmazina yanjye nitwa JENNIFER PEREZ nkaba mfite imyaka 15 (ubu buhamya yabutaze afite iyi myaka 15 ). Biragoye cyane ko umuntu w’umwangavu nkanjye ukiri mu maraso ya gisore yaza kuri mwe akabegera akaza kubabwira amakosa ye uko yakabaye mu manyanga menshi. Nyamara hamwe no gufashwa n’Umwuka Wera, nizera ko amfasha akanyongerera imbaraga nkeneye. Icya mbere natangira mvuga ni uko ibi byose bibereyeho guhesha icyubahiro Umwami wacu YESU KRISTO.
Ndashaka kutaza kuvuga cyane ku mahame y’idini (...)
0 | ... | 1830 | 1840 | 1850 | 1860 | 1870 | 1880 | 1890 | 1900 | 1910 | ... | 3150