Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana BIGIZI GENTIL wamenyekanye cyane ku ndirimbo ye yise KIPENZI yanakunzwe na benshi, yashyize ahagaragara indirimbo ye nshya yise ALPHA & OMEGA.
BIGIZI wasohoreye iyi ndirimbo ye i Remera muri BNG Records, yadutangarije ko iyi ndirimbo iri mu njyana ya RUMBA. Iyi ndirimbo ngo ni iya 10 kuri album ye ya mbere yitegura gushyira ku mugaragaro mu ntangiriro za Gicurasi.
Indirimbo ALPHA & OMEGA yanditswe na Aimée MUHIRE uba mu gihugu cya Australia, (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
BIGIZI GENTIL (KIPENZI) YASOHOYE INDIRIMBO NSHYA YISE "ALPHA & OMEGA"
26 March 2014, by Simeon Ngezahayo -
Umva kimwe mu bintu bibabaza Imana!
12 July 2016, by Alice RugerindindaUmwami Uwiteka aravuga ati : “ Ndirahiye, sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha, ahubwo nezezwa nuko umunyabyaha ahindukira, akava mu nzira ye maze akabaho” Ezekiyeli 33: 11
Hari indirimbo ivuga ngo “ impanuka y’imodoka siyo mpanuka gusa, no gupfa udafite Yesu iyo nayo ni impanuka. Kuko bayita impanuka! Nuko umuntu aba atunguwe kandi yari yarabonye uburyo bwiza bwo kwakira Yesu nk’Umwami w’ubugingo bwabo ariko bikaba btagishobotse.
Imana nayo ituma umuhanuzi Yeremiya, ngo agende abivuge cyane, ko (...) -
Icyo Bibiliya ivuga kuri politiki yo kubabarira no kwibuka
18 April 2013, by UbwanditsiNyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta y’u Rwanda yakajije umurego mu gushaka uko Abanyarwanda bakongera kwiyunga, abakoze icyaha bakabisabira imbabazi, ariko kwibuka inzirakarengane bigakorwa na bose ; si politiki ya Leta gusa hari n’icyo bibiliya ibivugaho.
Bibilya ivuga ku kubabarira no kwibuka, nk’uko bigaragarira mu nyandiko Pasiteri Uwambaje Emmanuel, wigisha mu ishuri rya ADEPR ritanga inyigisho z’imyigishirize y’iyobokamana rikorera mu murenge wa Muhima mu ka Nyarugenge (...) -
Igiterane ngarukamwaka cyiswe "Women Destiny” cyitezwemo impinduka
7 January 2014, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa 12 Mutarama 2014 harategurwa igiterane kizabera muri Kigali Serena Hotel cyiswe “Women Destiny.” Nk’uko bitangazwa n’umwe mu bategura iki giterane Nkusi D. Rebeccah, gifite intego yo gukangurira abagore kwigirira icyizere.
Nkusi yavuze ko iki giterane kigiye kuba ku ncuro yacyo ya kabiri, kuko ubwa mbere cyabereye muri Serena Hotel ku wa 06 Mutarama 2013, kikaba cyari gifite intego yo kureba agaciro k’umugore mu bintu bitandukanye. yagize ati "Ubushize twashakaga kureba agaciro (...) -
Bene data dukaze amasengesho Satani arikutumaraho abantu biyahura
4 July 2012, by Emmanuel NTAKIRUTIMANA, UbwanditsiMuri ibi bihe hirya no hino ku isi hagenda havugwa abantu benshi biyahura, urugero ni mugihugu cya Aligerie ,mu makuru dukesha urubuga rwa interineti hogra centerblog ruratangaza ko kuri iki cyumweru tariki ya 1 no ku wa mbere tariki ya 2/7/ 2012 mu gace ka Tizi Ouzou abana 3 baherutse gupfa biyahuye barihagati y’imyaka 11 na 12 biyahuye.
Simumahanga gusa kuko naha mu Rwanda ariko bimeze, mu kagari ka Kibu mu murenge wa Mugombwa ho mu karere ka Gisagara haravugwa ikibazo cy’abantu biyahura (...) -
Amateka ya chorale Itabaza yo ku mudugudu wa Taba, paruwasi ya Taba ADEPR
7 October 2013, by UbwanditsiItabaza yavutse mu 1997, itangirira ku Mudugudu wa Taba ari naho ikorera umurimo w’Imana kugeza uyu munsi. Yatangijwe n’abaririmbyi 18 bari bagizwe ahanini naba kadogo bigaga mu Kigo cya ESO/Butare. Abaririmbyi bagiye biyongera kugeza ubu Chorale Itabaza igizwe n’abaririmbyi 84 harimo abagabo, abagore, abasore n’inkumi.
Intego ya Chorale Itabaza ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu Gihugu cy’u Rwanda no mu Mahanga.
Mu gihugu Chorale Itabaza imaze gukora ingendo nyinshi mu Gihugu (...) -
Rinda umutima wawe Pastor Desire
30 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaRinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, Kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho.(Imigani 4:23)
Kuba mu isi umuntu aba afashe igihe mu ntambara ariko abanzi 3 bakomeye dufite n’isi, Satani n’ umubiri ibindi byose biturwanya byiyongera kuri aba banzi. Bibiliya itubwiye ko dukwiriye kurinda Umutima kuko niwo uhirwa bitewe n’uko ubitse ubutunzi bukomeye (ubugingo)
Mu isi ahantu hari ubutunzi harindwa mu buryo bwizewe ese natwe dushira imbaraga mu kurinda imitima yacu?
Uramutse ubashije (...) -
“COUPLES MEETING,” IGIKORWA GIKANGURIRA ABASHAKANYE KWIRINDA UBUTANE KIZABA KURI UYU WA 23/02/2014
20 February 2014, by Simeon NgezahayoKuri iki Cyumweru taliki 23 Gashyantare 2014 kuri Hotel Umubano kuva saa munani z’amanywa (2:30PM-6PM) hazabera igikorwa cyiswe ‘Couples’ meeting’ kigamije gukangurira abashakanye kwirinda ubutane, cyateguwe n’umuryango AGLOW Rwanda kandi Kkwinjira bizaba ari ubuntu!
Iki gikorwa kizahuriza hamwe abashakanye, abayobozi b’amatorero na za minisiteri, abafiance, ndetse n’abibana n’abapfakazi kuko hakiri ibyiringiro by’uko bazashaka cyangwa bakaba bahugura abandi. Iki gikorwa gusanzwe kiba buri kwezi, (...) -
Abantu bishwe no kutamenya!
18 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIjambo ry’Imana: Abantu bishwe no kutamenya
“Iyo uba wari uzi impano y’ Imana ukamenya n’ ugusabye amazi uwo ari we nawe uba umusabye na we akaguha amazi y’ ubugingo” (Yohana4:10-14).
Uyu mugore yaganiraga na Yesu abenshi bazi amateka ye kandi yari umunyabyaha pe atwara abagabo b’abandi ariko umunsi yahuye na Yesu wariwo munsi wo gukizwa. Nagira ngo nkubwire ko amahirwe ubona ugihumeka yo kwakira Yesu utagomba kuyapfusha ubusa kuko nyuma y’ urupfu nta gakiza.
Yesu yamubwiye ko aramutse amenye: (...) -
Ni gute warushaho kubana neza n’uwo mwashakanye?
30 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUrukundo rurenga ibigeragezo, gukunda uwo mwashakanye bisaba kuba inyangamugayo no gufashanya, birashoboka ko uwo mwashakanye adaha agaciro uburyo umufasha, ariko n’ubwo ibyo bibaho icy’íngenzi ukwiriye kumenya ni uko uri umuntu wo kumufasha kumuteza imbere kandi ukamufasha gufata umwanya we ukwiriye mu buzima. Bibaho ko umwe mu bashakanye yita ku byifuzo bye kuruta uko yakwita ku bya mugenzi we aribyo twakita nko kwikunda no kwihugiraho.
Mu buzima iyo ubereye inyangamugayo uwo mwashakanye (...)
0 | ... | 1860 | 1870 | 1880 | 1890 | 1900 | 1910 | 1920 | 1930 | 1940 | ... | 3150