Nubwo ibyaha byagwiriye mubantu muburyo bikabije, ariko dusanzwe tumenyereyeko n’abasambanye basambana n’abantu bagenzi babo nubwo nabyo ari ibyaha.
Ariko noneho kuba abantu batakinyurwa n’abandi bakaba basigaye basambanya amatungo biragaragazako isi igeze aharindimuka.
Amakuru dukesha urubuga rwa 7sur7 aravugako umugabo w’imyaka 73 ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe kuri uyu wagatandatu tariki ya 7/7/2012 yaguwe gitumo ubwo yari arimo gusambanya inkoko, nyuma y’uko bimenyekanye yahise yiyahura. (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Dusengere iyisi igeze kure, noneho abantu bageze aho gusambanya inkoko!
9 July 2012, by Emmanuel NTAKIRUTIMANA -
Pantekote ivuze iki mu itorero ADEPR? - Mugabo Venuste
21 May 2013, by UbwanditsiPantekote kuri twe ni umunsi mukuru cyane, dore ko itorero ryacu rya ADEPR ari ho rishingiye, bityo rero tuwufata nk`umunsi ukomeye mu buzima bwacu bwa gikristo.
Gusa uyu mwaka njye na bagenzi banjye barimo Timamu Jean Baptiste, Rudahezwa, Theo, na Rushema nk`abahanzi baba muri ADEPR twari twateguye indirimbo y`umwihariko ivuga ku Mwuka Wera, kandi Imana yaradufashije byagenze neza (...) -
Dore ni ubwoko butura ukwabwo!
8 February 2016, by Alice Rugerindinda“ Kuko nitegeye ubwo bwoko ndi hejuru y’ibitare, nkabwitegera ndi mu mpinga z’imisozi. Dore ni ubwoko butura ukwabwo ntibuzabarwa mu mahanga” Kubara 23:9
Aya magambo yavuzwe na Balamu umuhanuzi, ubwo balaki yamusabaga kuvuma ubwoko bwa Isirayeri. Balamu yamushubije ko icyo Imana iribumushyire mu kanwa aricyo aribuvuge. Agiye kuvuga aterura abahesha umugisha kandi mu magambo menshi yavuze aravugango ni ubwoko butura ukwabwo! Amen
“Hanyuma Hamani abwira Umwami Ahasuwerusi ati “ Hariho ubwoko (...) -
Itorero rya Assemble of God mu Rwanda ryakemuye ikibazo cy’inyigisho z’ubuyobe
11 September 2012, by Ernest Rutagungira“Itorero rya Assemble of God mu Rwanda ryakemuye Ikibazo cy’inyigisho z’ubuyobe” Ibi ni bimwe mu byo twatangarijwe n’umushumba w’itorero rya Assemble of God ku rwego rwa region y’icyahoze ari intara ya Kibungo Pastor MUGABO Dieudone kuri iki cyumweru taliki ya 09 Nzeli 2012, ubwo twaganiraga nyuma yo gusengera umushumba mushya w’itorero rya Assemble of God rya Kitazigurwa ho muri kayonza ariwe Pastor MPANGAZA Jean Claude. Nk’uko yabidusobanuriye Pastor Mugabo ngo kuri ubu abashyumba bo mu matorero (...)
-
Bacterie nshya yandurira mu mibonano mpuzabitsina ikomeye kurusha SIDA
3 June 2013, by UbwanditsiAbashinzwe ubuzima muri Leta z’unze ubumwe za Amerika batangaje ko rubanda rukwiye kwirinda nyuma y’uko ahitwa Hawaii havumbuwe ku bantu babiri “Bacterie” idasanzwe. Iyi “Super bacteria” yandurira mu mibonano mpuzabitsina ikaba ngo ishobora gushegesha umubiri kurusha SIDA.
Ibigo byitwa “Centers for Disease Control and Prevention” muri Amerika byasabye Leta ya Washington kurekura miliyoni 50$ zo kugerageza gukora “antibiotique” yo guhangara iyo ‘bacterie’.
Iyi ‘bacterie’ yiswe H041 yabonetse bwa (...) -
Ubuhinde: Igiterane cyiswe The Grobal Christian Mission Conference cyaranzwe no guhembuka mu bugingo
3 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIGITERANE CYISWE ‘’THE GLOBAL CHRISTIAN MISSION CONFERENCE ‘’ Igiterane IMBARAGA Z’UBUTUMWA BWIZA Cyateguwe n`abanyeshuri baba mu itsinda Trichy African Fellowship biga mu majyepfo y`Ubuhinde muri ntara ya Tamilnadu cyashojwe kuri uyu wagatandatu taliki 26/02/2016 cyashojwe kikaba cyararanzwe no guhembuka mu bugingo.
Twengereye umuyobozi wiryo tsindana Bwana Twizeyimana Patrick ngo agire icyo yatubwira kuri iki giterane cyateguwe na abanyeshuri b’ Abanyafurika baturuka mu bihugu bitandukanye (...) -
“Satani ni we wihishe inyuma y’umudamararo ugaragara mu matorero ya Gikristo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere!” – Bishop Elias Taban
27 September 2013, by Simeon NgezahayoBishop Elias Taban ukomoka muri Sudan y’Amajyepfo yatanze ubutumwa bwo kuba maso, avuga ko Satani ari we wihishe inyuma y’umudamararo ugaragara muri amwe mu matorero ya Gikristo no hanze yayo, ubatera kwituriza bakanezerwa, bakirengagiza umubabaro n’ubukene bw’abatuye mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Bishop Elias Taban uyoboye itorero “Evangelical Presbyterian Church” muri Sudan y’Amajyepfo no muri Uganda yagize ati "Amatorero ya Gikristo akwiriye kugira uruhare mu buvugizi." Ibi yabitangaje (...) -
Ijambo ry’ Umunsi
9 December 2012, by UbwanditsiKuko Abanyatenayi bose n’abasuhuke baho batagiraga icyo bakora, kiretse gushyushya inkuru no kumva ibyadutse. Ibyakozwe n’ Intumwa 17:21
-
"Nyuma y’imyaka 19, Yesu yankijije Canseri n’ izindi ndwara zikomeye".
8 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIbi ni ibyatangajwe na Bwana TUGANIMANA Charles mu kiganiro yagiranye na Pastor Desiré HABYARIMANA . Charles yamubwiye uburyo yabonye imbaraga z’Imana zikiza, zamukijije Canseri n’ izindi ndwara zikomeye yaramaranye imyaka 19.
Mu magambo ye bwite Charles aragira ati:"Nafashwe n’uburwayi mfite imyaka 16, bwatumye mpinamirana, ndwara ibisebe k’ ubugombambari birambabaza cyane. Nivuje ahashoboka hose biranga. Nivuje i Gatagara nk’imyaka 2 mbonye byanze njya mu kinyarwanda bakanzanira ingwa bacukuye (...) -
Umuhanzi Alexis Dusabe arahakana ko atazimye
8 December 2012, by UbwanditsiNyuma y’igihe kitari gito umuhanzi w’indirimbo zirimbirwa Imana, Alexis Dusabe, nta ndirimbo nshya asohora, aratangaza ko atazimye ko ari mu myiteguro yo kurangiza album ye ya kabiri yise “Njyana i Gologota”.
Alexis Dusabe yasohoye album ya mbere yise ”Byiringiro” mu mwaka wa 2010, album yariho indirimbo nyinshi zakunzwe cyane nk’Umuyoboro n’izindi.
Ariko kuva icyo gihe benshi mu banyarwanda batabasha guhurira nawe mu bitaramo akorera mu nsengero zitandukanye by’umwihariko izo muri ADEPR, (...)
0 | ... | 1880 | 1890 | 1900 | 1910 | 1920 | 1930 | 1940 | 1950 | 1960 | ... | 3150