Dore icy’ubushakashatsi bwerekanye ku bapasiteri muri iyi minsi Ni byiza ko ibi nabyo mubimenya,mugasobanukirwa impamvu nyamukuru itera abakozi bImana cyane cyane abashumba b’amatorero kureka inshingano bahamagariwe.Ubushakashatsi bwakozwe muri iyi minsi bwerekana ibintu birimo gutuma insengero zimwe zibura abashumba bazo,izindi zigakingwa, birashoboka ko iwanyu bitarahagera ariko dusenge cyane kuko har’aho birimo kuba.
Amakuru dukesha Life line for pastors avuga ko abapasiteri benshi muri (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Ese ujya wibaza impamvu ituma abapasiteri bata insengero zabo?
12 July 2012, by Ubwanditsi -
Sobanukirwa icyo ushaka, umenye n’uburyo wakigeraho
21 March 2016, by Umugiraneza EdithNawomi abwira Rusi ati Mukobwa wanjye, sinagushakira uburuhkiro kugira ngo ugubwe neza? Nta muntu numwe utifuza uburuhukiro no kugubwa neza. Muyandi magambo ntawe utifuza amahoro n’amahirwe. Ariko tuzi neza ko ubitanga ari Imana yonyine. Kugirango tubigereho hari icyo bisaba. Nawomi yabwiye Rusi ati Wiyuhagire wihezure, wambare umanuke ujye ku mbuga, ariko ntumwimenyetseho atararangiza kurya no kunywa.
Aha twakwibaza tuti : Ese tujya imbere y’Imana gute? Rusi yabanje kwiyuhagira, bivuga (...) -
Imana yambohoye ingoyi yo kunywa ibiyobyabwenge ubu mfite amahoro.
26 February 2014, by Kiyange Adda-DarleneNitwa Rugumiriza Damien mfite imyaka 23, navukiye hano mu mujyi wa Kigali. Yesu yansanze ndushye ndemerewe n’ibyaha mba mu muhanda ntunzwe no gutoragura ibiryo byo muri poubelle. Itabi, urumogi inzoga byari byarandembeje.
Mu mwaka wa 2012 nibwo naje gufatwa njyanwa i Wawa hamwe n’abandi twari dusangiye ubwo buzima. Twagezeyo nsanga hari itorero ry’Imana nkajya njya gusenga bigeze aho ndakizwa. Haje aba Pasiteri bo mw’itorero rya ADEPR barambatiza ubu ndi Umwana w’Imana.
Byageze muri 2013 (...) -
NTIBISANZWE : Pasteur Antoine RUTAYISIRE n’Itorero ayoboye rya EAR-GIPOROSO batumiye Chorale AMAHORO ya ADEPR Remera ngo ize ibafashe mu giterane bateguye.
6 March 2013, by UbwanditsiKuri iki Cyumweru biraba bishyushye kuri EAR GIPOROSO aho Chorale AMAHORO ya ADEPR Remera izaba yasohokeye ku Rusengero rw’Abangirikani ruyobowe na Pasteur Antoine RUTAYISIRE.
Ubusanzwe Itorero ADEPR rizwi cyane nk’Itorero ridakunda kwemerera Amakorali yaryo kujya kuvugira ubutumwa mu yandi matorero cyangwa se mu biterane by’Ivugabutumwa byateguwe n’amatorero yandi. Ibi benshi bakaba bakunze kubinenga cyane ndetse bakaba batabura kubibona nk’imyumvire micye y’abayobozi b’iri torero.
Benshi (...) -
IYO IMANA IKINZE NTAWUKINGURA, IYO IKINGUYE NTAWUKINGA Pastor KARURANGA Ephraïm
28 June 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIbyahishuwe 3:7-13 "Wandikire marayika w’Itorero ry’i Filadelifiya uti"Uwera kandi w’ukuri ufite urufunguzo rwa Dawidi, ukingura ntihagire ukinga kandi ukinga ntihagire ukingura, aravuga aya magambo ati “Nzi imirimo yawe. Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye kandi ntawubasha kurukinga, kuko ufite imbaraga nke nyamara ukitondera ijambo ryanjye, ntiwihakane izina ryanjye.Dore nguhaye bamwe bo mu isinagogi ya Satani biyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari abanyabinyoma. Dore nzabahata kuza (...)
-
Ubuhamya: Ntahabi Imana itagukura ntanaheza itagushyira
30 November 2012, by Patrick KanyamibwaMiriyamu Deborah Zulphath yavukiye Kimisagra mu muryango w’abana batanu we akaba ari uwa mbere. Mama we yamushakanye undi mugabo ubwo yari afite imyaka itanu. Akiri umwana yakundaga kwiga cyane, akaba yarize amashuri abanza kuri EP Kabusunzu, atsinze ajya kwiga Gisenyi ku Nyundo mu mwaka wa 1996 icyo gihe kubera umutekano muke waru uri Rubavu, agaruka i Kigali, akaba yararangije amashuri yisumbuye mu ishami rya Ubucurruzi n’ubucungamari.
Deborah Zulphath yavukiye mu muryango wa abisilamu, (...) -
ADEPR BYUMBA: CHRORALE TURI MU RUGENDO YATOYE ABAYOBOZI BASHYA
21 January 2014, by UbwanditsiNyuma y’uko taliki 03 Ugushyingo 2013 komite y’inzibacyuho y’iyi chorale yariho icyuye igihe hagatorwa komite nshya , ku cyumweru taliki 19 Mutarama 2013 ahagana saa tanu ni bwo ku rusengero rwa ADEPR ahari icyicaro cy’itorero ry’Akarere ka Gicumbi, umudugudu wa Bugunga habereye umuhango wo gusengera komite nshya ya korali TURI MU RUGENDO.
Mbere y’uko iyi komite isengerwa ikaba yarabanje kumurikira ubuyobozi bw’itorero hamwe n’abaterankunga ba Choale iteganyabikorwa bihaye (Plan of Action) (...) -
Ijambo ry’ Umunsi
24 February 2013, by UbwanditsiKo muri babi kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye? Matayo 7:11
-
“YARATUZIGAMYE”NI ALBUM YA MBERE UMUHANZI EDOUARD ARIMO KWITEGURA GUSHYIRA KU MUGAGARARO
4 March 2014, by Simeon NgezahayoUmuhanzi Edouard GASHIRABAKE ni umwe mu bahanzi batangiye kugenda bigaragaza muri iyi minsi.
Eduard arategura arategura gahunda zitandukanye muri ubu buhanzi bwe, ariko zizibanda ku ivugabutumwa ryagutse abinyujije muri iyi mpano y’ubuhanzi.
Uyu muhanzi ni umusore ukomoka mu karere ka Karongi, ariko ubarizwa i Kigali ku bw’impamvu z’akazi kandi akora katajyanye n’ubuhanzi. Gusa nk’uko yabidutangarije, ngo ni uko yifuza ko mu bihe biri imbere iyimpano ye yayibyaza umusaruro bityo ikaba (...) -
Gukiranuka Imana idushakaho
29 July 2015, by Ubwanditsi‘’Kandi ndababwira yuko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw’abanditsi n’ukw’Abafarisayo, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru.’’ Matayo 5:20
Dukunze kwita abafarisayo ngo indyarya n’ibindi byinshi. Abafarisayo mu by’ukuri bari abayuda biyemeje kwitandukanya n’abandi batumviraga Imana. Bo biyemeza kubahiriza amategeko ya Mose. (Matayo23:2)
Unoboyemo ijisho ry umwana wawe nawe uzanoboremo iry’uwe rimwe. Ntugasambane. Abayuda bandi bicaga amategeko ariko Umufarisayo yarayubahirizaga. Nibo twakwita abarokore (...)
0 | ... | 1890 | 1900 | 1910 | 1920 | 1930 | 1940 | 1950 | 1960 | 1970 | ... | 3150