Nitwa KINYANGE Adda Darlene. Ngiye kubabwira igitangaza Imana yankoreye, Umunsi umwe, hari saa kumi n’ebyiri n’igice, ubwo nari mu gikoni ndi guteka. Nari ndi gutegura ifunguro ryitwa amafiriti (Fritte) y’ibirayi. Isafuriya yari iteretse ku mbabura ihengetse ariko ntabyo nari nabonye.
Narategereje amavuta arashya neza, nterura ibirayi nshyira muri ya mavuta. Isafuriya yahise ihirimira ku birenge byanjye amavuta yose yisuka ku birenge. Navugije induru ndatabaza, abari mu nzu bose bahururira (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Adda Darlene ahamya ko ubwo yashyaga Imana yohereje Malayika wayo akarara amuvura amaguru...
7 August 2013, by Ubwanditsi -
Igitekerezo: Yarakajwe nuko se atamuhaye impano yifuzaga
24 February 2013, by UbwanditsiUmusore umwe yari mu myiteguro yo guhabwa impamyabumenyi ye ya Kaminuza, hari hashize igihe yifuza imodoka nziza ya siporo yagurishwaga mu iduka ry’imodoka (wenda ni nko mu Kagera motors ngereranyije no mu Rwanda), kandi yari azi neza ko SE afite ubushobozi bwo kuyimugurira akayimuha nka cadeau ku munsi wo guhabwa diplome ye (GRADUATION day),kandi yari yarabwiye se ko icyo aricyo kintu akunda cyane! Uko iminsi yahitaga isatira umunsi wa graduation,uwo musore yategerezanyaga amatsiko menshi (...)
-
Nyuma yo kurokoka jenoside, Diane Uwase yiciwe abana batatu bahawe uburozi (Igice cya 2)
25 April 2014, by Pastor Desire HabyarimanaMu gice cya mbere cy’ubu buhamya twari twabagejejeho uko Imana yarokoye Uwase Diane, ikamurindira mu busa busa, akarokoka jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Muri iki gice turabagezaho uko ubuzima bwamurebeye bubi akageza ubwo yicirwa abana batatu, ariko Imana ikamushumbusha urubyaro.
Satani ntiyaretse kuduhiga kuko umunsi umwe narose inzozi ngo njyewe n’abana n’ umugabo tuguye mu nyanja nini iratumira nkangutse mbwira umugabo wanjye nti: “Ndose nabi”, ahita ambwira ngo nawe yarose (...) -
‘’Nagiye ku ishuri nitwaje umusambi nka Matela, nambaye n’ibirenge.’’ Umuhanzi Goreti (Izabisobanura)
16 July 2015, by UbwanditsiUbu buhamya ni ubwa Mushimiyimana Goreti, ubusanzwe akaba ari umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, akaba abarurirwa mu itorero rya ADEPR- Ruvumera, itorero ry’Akarere ka Muhanga (Mu ntara y’Amajyepfo).
Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’umunyamakuru wa www.agakiza.org , twifuje kubagezaho ubuhamya bwe mu magambo ye bwite.
Nitwa Mushimiyimana Goreth navukiye mu Karere ka muhanga, nkaba ndi umukristo w’umupantekote muri ADEPR. Mu buzima ntabwo nagize amahirwe yo kubana n’ababyeyi banjye kuko (...) -
Kurikirana ubuhamya bw’ Umushumba Moses Kulola
23 August 2012, by Simeon NgezahayoNjyewe Moses Kulola navutse mu w’1928, mvukira mu muryango w’abana 10, muri bo 5 ni bo bariho kugeza ubu. Niyandikishije mu mashuri abanza mu w’1939. Ishuri niyandikishijemo ryitwa Ligsha Sukuma, ryari ryarashinzwe n’abamisiyoneri. Ndangije kwiga aho muri Ligsha Sukuma Mission School, natangiye gukora mu ishami rikora amapura y’amazu mu w’1949, maze mu mwaka w’1950 mbatizwa mu itorero rya AIM Makongoro riri mu mujyi wa Mwanza.
Nashyingiranywe na Elizabeti, maze Imana iduha abana 10, muri bo (...) -
Imana yambohoye umugozi w’amateka mabi!
28 November 2013, by Pastor Desire HabyarimanaNitwa Martha Nzacahinyeretse, navutse mu w’1993, mvukira mu karere ka Nyamagabe. Maze umwaka umwe mvutse ni bwo Jenocide yakorewe Abatutsi yabaye, ubwo iwacu baba barahunze. Bagarutse mu Rwanda mu w’1996, mfite imyaka itatu dusanga ibintu byose byarangiritse, dushikira mu masambu y’iwacu.
Nyuma byaje kugera mu w’2009 nakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza, arambohora mba umwana w’Imana ariko na none nababwira ko mvuka mu muryango udakundana, ugira inzangano cyane. Nakuze mbona hahora induru zidashira. (...) -
Watchman Nee ni muntu ki?
31 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaWatchman Nee yavutse mu mwaka wa 1903, muri Swatow mu Bushinwa, avuka ari nk’igisubizo cy’amasengesho ya mama we. Amaze kubona abyaye abakobwa be babiri, mama we yarasenze abwira Imana ngo nimuha umuhungu, azahita amutura Imana. Uko uwo muhungu yakuraga, yagaragaraho amasezerano nyina yari yarakoze, ariko na none ntiyite ku bintu byo mu mwuka. Mbere yuko uwo muhungu akwiza imyaka cumi n’irindwi y’amavuko, ahura n’Umwami.
Icyo gihe amenya ko agomba guha ubuzima bwe Umwami Yesu, nubwo yakomezaga (...) -
Umuhanzi Samuel Niyigaba agiye kumurika DVD ye yise "Irakwiye !"
27 November 2013, by Simeon NgezahayoUmuhanzi Samuel Niyigaba ukorera umurimo w’Imana mu itorero ry’Ababatisita (AEBR) agiye kumurika album Video (DVD) ye mu gitaramo kizaba kuri iki cyumweru taliki ya 1 Ukuboza 2013 kuva saa munani kugeza saa kumi n’ebyiri ku rusengero rw’AEBR Kacyiru hafi ya MINAGRI.
Nk’uko Niyigaba yabidutangarije, muri icyo gitaramo azacuranga imbonankubone (Live) akaba azafatanya n’abaririmbyi batandukanye nka Cubaka, Eddy Mico na Rajabu. Hazaba hari n’amatsinda nka Narada Worship Team yo kuri AEBR abereye (...) -
Alabama: Pasiteri yasimbutse igipangu cya metero zisaga 13 acika polisi
28 August 2013, by Simeon NgezahayoPastor Matt Pitt washinze imwe mu maminisiteri y’urubyiruko manini muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika yise ‘The Basement’ yafashwe mu cyumweru gishize ashinjwa kwiyita umupolisi, no gutoroka agasimbuka igipangu cya metero 13.71 (45foot).
Amakuru dukesha The Christian Post avuga ko polisi yari imaze igihe igerageza gufata Pastor Pitt kubera igihuha cyavugaga ko akoresha ibiyobyabwenge, ariko akayica mu myanya y’intoki. Polisi ya alabama yatangaje ko Pitt ari umunyamugisha kuba atishwe n’icyo (...) -
"Iyo nza kumenya uburyo Imana inkunda n’ubwo nari mubi!" - T Mack
1 October 2013, by Simeon NgezahayoNdi umugabo w’imyaka 39. Navukiye mu muryango w’Abakristo, ndererwa mu rusengero. Buri cyumweru nabaga ndi mu rusengero, ndetse nize n’ishuri ry’abana (Sunday school). Nakinnye imikino y’ivugabutumwa mu rusengero, nkora n’indi mirimo myinshi.
Igihe cyo kwifatira icyemezo nk’umuntu mukuru, sinakomeje mu nzira y’Imana ngo niteku mugambi wayo ku buzima bwanjye ahubwo nayiteye umugongo. Nabonye akazi keza, ariko nkomeza ubuzima bw’uruzerero mu muhanda. Nacuruje ibiyobyabwenge, njya mu ndaya, mba (...)
0 | ... | 2190 | 2200 | 2210 | 2220 | 2230 | 2240 | 2250 | 2260 | 2270 | ... | 3150