Dawit ukomoka mu gihugu cya Ethiopia yanywaga ibiyobyabwenge byinshi by’uruvange, arwaye n’abadayimoni ku buryo benshi mu baturanyi be bari bamuzi nk’ubana n’ubumuga bwo mu mutwe, ndetse n’umuryango we wajyaga umubohesha ingoyi zikomeye bakanamujyana mu bapfumu. Mu buhamya bwe, Dawit yagize ati "Nari umwe mu bantu barwaye abadayimoni muri aka gace, kandi bajyaga bambabaza. Nakundaga kandi gusinda, abantu bakanyita ‘umusazi’. Umuryango wanjye wakundaga kumboha, ukanjyana mu bapfumu ngo bamvure.” (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
ETHIOPIA: Nyuma yo kureba Film ya Yesu akakira Kristo nk’Umukiza we, amaze gushinga amatorero 3!
12 March 2014, by Simeon Ngezahayo -
Ku bw’amategeko hapfuye 3000 umunsi 1; ku bw’ubuntu hakizwa 3000 umunsi 1 (Amateka ya Pantekote)
20 May 2016, by Innocent KubwimanaPantekote biva ku ijambo ryo mu rurimi rw’Ikigereki pentekostos, risobanura uwa 50. Ni umunsi mukuru w’Abayuda, Shavuoth, rimwe na rimwe mu Isezerano rya Kera witwaga Umunsi mukuru ukurikira amasabato arindwi (Kuva 34:22; Abalewi 23:15; Kubara 28:26; Guteg. 16:9-12). Andi mazina uyu munsi witwaga ni aya ngo: Umunsi mukuru w’isarura n’umunsi mukuru w’umuganura (Kuva 23:16; Kubara 28:26). Mu Isezerano rya Kera, Pantekote yaziririzwaga ku munsi wa 50 nyuma y’aho umutambyi atambiye umuganda w’ituro (...)
-
Menya impamvu 5 zituma abantu b’igitsinagore aribo bitabira ubuhanuzi cyane kurusha abagabo!
22 June 2012, by Peter Ntigurirwa/isange.comNi kenshi usanga abantu b’igitsinagore aribo baba biganje mu nsengero kuruta abagabo.Iyo urebye kandi abitabira imirimo iba mu matorero usanga na none umubare w’igitsinagore uba uri hejuru ugereranije n’uw’abagabo.
Hano mu Rwanda, usanga kandi abitabira cyane gahunda z’amasengesho y’iminsi myinshi cyangwa mikeya ari ab’igitsinagore.Iyo witegereje kandi usanga abagore aribo bakunda gushaka kumenya icyo Imana iba ivuga ku itorero cyangwa se ku buzima bwabo bw’ibiba bizababaho ndetse n’ibizaba ku (...) -
GUHITAMO NEZA. PST BIMENYIMANA CLAUDE
28 July 2015, by Pastor Desire HabyarimanaLuka 10 : 38-42 Umwami Yesu aramusubiza ati"Marita, Marita, uriganyira wirushya muri byinshi ariko ngombwa ni kimwe, kandi Mariya ahisemo umugabane mwiza atazakwa."
Zab.119:66 Ujye unyigisha guhitamo neza no kumenya ubwenge, Kuko nizera amategeko yawe.
Guhitamo ni ikintu gikomeye haba mu buzima bugaragara, haba no mu by’ubugingo. Imana yaduhaye guhitamo. Si kenshi Imana yivanga mu by’abantu, Imana yubaha amahitamo yacu.
Marita yariho akora imirimo mu buryo bukomeye yakira Yesu, ahagaritswe (...) -
Nimutabare, abana bari mu kaga! - Eveline Simonnet
9 December 2013, by Simeon Ngezahayo« Nta cyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri » - 3 Yohana 1 : 4
Muri iki gihe umwanzi Satani yasutse byinshi byangiza abana. Umwanzi afite umugambi wo gukura abana bacu mu mugambi w’Imana, ndetse uko tugenda turushaho kurangara no guhuga ni ko arushaho kubona urwaho rwo kubangiza. Ababyeyi bamwe bashwana n’abana babo bibwira yuko ari cyo kizatuma bikosora, abandi baramanjiriwe. Twakora iki? Reka tujye inama!
Ikibabaje ni uko abana bacu banyura mu ngorane (...) -
Mbese murumuna wacu tumugire dute ?
11 March 2016, by Kiyange Adda-DarleneIndirimbo ya Salomo 8 :8 « Dufite murumuna wacu utarapfundura amabere, tuzamugira dute igihe azasabirwa ? ». Ubundi umukobwa ugeze gusabwa ngo ajye kwubaka urugo byanga byakunda agomba kuba afite amabere kubera ko aba agiye ngo azabe umubyeyi azonse ibibondo abiheke, ahekere igihugu.
Abantu bitwa abakijijwe, cyangwa abantu bakiriye Yesu nk’Umwami n’umukiza wabo, bitwa umugeni wa Kristo. Yesu Kristo afite ubukwe, kandi n’umugeni arahari ndetse n’inkwano irahari (Amaraso yaviriye i Golgota). (...) -
Inyama zitunganyirizwa mu nganda zaba zitera kanseri?
10 June 2012Kurya inyama zitunganyirizwa mu nganda zizwi ku izina (processed meat) zingana n’amagarama 50 byongera ibyago byo kwandura impyiko.
Abashakashatsi ku ndwara ya kanseri (cancer) bavuga ko izi nyama zongera ibi byago byo kwandura iyi ndwara ku kigereranyo cya 19%. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko mu kurwanya iki kibazo, umuntu agomba kwirinda kurya amagarama arenze 70 y’izi nyama.
Prof Susanna Larsson, wayoboye abanyeshuri mu gukora ubu bushakashatsi mu ishuri rikuru Karolinska muri Suwede (...) -
Amateka y’umuhanzi Liliane Kabaganza Zaninka
4 October 2012, by UbwanditsiLiliane ni umuririmbyikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana (Gospel Songs). Amazina ye yose ni Zaninka Kabaganza Liliane, afite ubwenegihugu bw’ubunyarwanda , uburebure bwa metero 1.51, ni umudamu yashakanye na Dusabemungu Ntabajyana Celestin mu mwaka 1999 I Kigali.Bafitanye abana batatu umukobwa umwe n’abahungu babiri aribo “Niyonkuru Joyeuse, Rucibigangu Prince na Sezerano Numa Prince”. Liliane Kabaganza ni umudamu urangwa no gucisha make, kubaha buri wese, kuganira cyane n’abantu (...)
-
Justin Bieber yafashijwe n’ijambo ry’Imana ubwo Pastor Carl Lentz yigishaga mu rusengero!
17 September 2013, by Simeon NgezahayoVuga imbaraga z’ijambo ry’Imana, kuko rizafasha benshi ndetse n’abatarakira Yesu Kristo nk’Umwami wabo n’Umukiza!
Inkuru dukesha urubuga Uliza Links rukorera mu gihugu cya Kenya iravuga ko umuhanzi w’icyamamare Justin Bieber w’imyaka 19 y’amavuko uririmba mu njyana ya pop yakozwe ku mutima n’ijambo ry’Imana, ubwo Pastor Carl Lentz yabwirizaga mu itorero Hill-Song NYC ku cyumweru taliki 8 Nyakanga.
Ibi bigaragazwa n’amagambo Justin Bieber yiyandikiye ubwe ku rubuga rwa twitter, hari ku mugoroba (...) -
Hatabayeho Gusenga no guhuza kw’abagize korali, ntushobora gutera imbere : Korale Abategereje Yesu- Christo.
25 March 2014, by Ernest RutagungiraKorali Abategereje Yesu-Christo Ni imwe mu zikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Ururembo rw’uburasirazuba, ku mudugudu wa Rubimba, Paruwasi ya Kibungo ho mu karere ka Ngoma, ikaba igizwe n’abaririmbyi 51 biganjemo abubatse ingo, bakaba batangaza ko ntacyo abaririmbyi bashobora kugeraho mu gihe hatari ubufatanye bw’abayigize hamwe no gusenga. Bwana SESONGA Emmanuel, umugabo ufite imyaka 30, akaba ariwe muyobozi w’iyi korale yadutangarije ko kuva iyi korali ivutse nyuma ya genocide (...)
0 | ... | 2200 | 2210 | 2220 | 2230 | 2240 | 2250 | 2260 | 2270 | 2280 | ... | 3150