“Nahawe ubutware bwose mw’ ijuru no mu isi” (Matayo 28:18)
Abahanuzi bose beretswe Yesu mbere y’ uko avuka bose bavuga ubutware bwe ariko bigeze kuri Yesaya (9:5-6), aravuga ngo duhawe umwana w’ umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye, azitwa igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, umwami w’ amahoro….
Umuhanuzi wa nyuma Yohana we yaravuze ngo njye sinkwiye no gupfundura udushumi tw’ inkweto ze; agiye kuvuka Imana yabyeretse abanyabwenge bava ku mpera y’isi baza gushaka aho (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Sobanukirwa neza n’ ubutware bwa Yesu! Pastor Desire
21 April 2014, by Pastor Desire Habyarimana -
Ijambo ry’ Umunsi
22 April 2013, by UbwanditsiUmutima wanjye uhimbaza Umwami Imana, n’ ubugingo bwanjye bwishimiye Imana umukiza wanjye, kuko yabonye ubukene bw’ umujya wayo, kandi uhereye none ab’ ibihe byose bazanyita Uhiriwe. Luka 1:46-48
-
“Inkuru y’impamo” - Ubuhamya bwa Lyman
11 December 2013, by Simeon NgezahayoHabayeho umugabo n’umugore, buzuza imyaka 20 bafite umwana w’imyaka 3 y’amavuko. Abaganga baketse ko uwo mwana arwaye, kuko babonaga adasanzwe: ubwonko bwe ntibwakoraga. Uwo mwana w’umuhungu ntiyabashaga kunyeganyeza amaguru cyangwa amaboko, haba no kuvuga cangwa ngo ubwonko bugire impinduka bugaragaza.
Ababyebyeyi bafashe icyemezo cyo kumujyana mu bitaro birushijeho kuba byiza, kugira ngo babashe gutangira kumwitaho mu maguru mashya. Hashize nk’icyumweru bamuvura, umuganga mukuru yabwiye (...) -
Ifoto ya Yesu yanditsemo amagambo y’urukozasoni (tattoos) ikomeje guteza urujijo muri Texas
12 October 2013, by Simeon NgezahayoIfoto imanitse ku nzira nyabagendwa mu mujyi wa West Lubbock, Texas igaragaza Yesu afite tattoos nyinshi yavugishije benshi amangambure. Izo tattoos zanditse ku mubiri wa Yesu zikubiyemo aya magambo ngo "Uwahawe akato," "Ikirara," "Ufuha," "Umuhemu" n’andi magambo asa atyo y’urukozasoni. Bamwe mu batuye uwo mujyi bamaganye iyo foto, bavuga ko “isebanya,” ariko abandi nta kibi babibonamo.
Umushumba mukuru w’itorero The Southcrest Baptist Church rikorera mu mujyi wa Lubbock Pastor David Wilson (...) -
Uri incuti y’Imana, cyangwa uri umufana wayo? - Jeremy Sourdril
15 June 2013, by Isabelle Gahongayire“Niba wizera Yesu ariko ukaba utabasha kuvuga ko uri incuti y’Imana, bishoboka ko waba uri umufana wa Yesu. Kuba inshuti no kuba umufana ni ibintu bibiri bitandukanye.
“Uwiteka akavugana na Mose barebana nk’uko umuntu avugana n’incuti ye. Mose agasubira mu ngando, ariko umufasha we w’umusore, Yosuwa mwene Nuni ntave muri iryo hema” Kuva 33 : 11.
Abakristo benshi usanga ari abafana Yesu gusa!
Uyu munsi ndifuza kuganira n’imitima yanyu, atari ubwenge bwanyu. Mu nkoranyamagambo (dictionaire) (...) -
Nugamburura mu makuba gukomera kwawe kuba kubaye ubusa
28 March 2016, by Kiyange Adda-DarleneNugamburura mu makuba gukomera kwawe kuba kubaye ubusa.(imigani 24 :10)
Kenshi iyo umuntu adafite ibimugerageza aba yumva ari amahoro, aba yumva akomeye kandi akumva nta cyamunyeganyeza. Hari n’igihe rimwe na rimwe yumvise ibibazo byabaye ku bandi bitamworohera kwakira uko babyitwayemo, yumva ko bagize intege nke.
Kugamburura ni ukureka icyo wari ugambiriye gukora. Kenshi iyo umuntu ageze mu bikomeye ahita ashaka igisubizo. Akaga rero n’uko hari igihe cya gisubizo kiba aricyo kigaragaza ko (...) -
Kugumana na Yesu mu gihe uri mu bibazo-Pastor Desire
16 March 2016, by Pastor Desire Habyarimana1 Samweli 22:23 Gumana nanjye humura kuko uhiga ubugingo bwawe ariwe uhiga n’ ubwanjye kandi ni ugumana nanjye ntacyo uzaba. Intego y’ iri jambo ni ’’Kugumana na Yesu mugihe uri mu bibazo.’’ Nagira ngo tuganire ku bibazo duhura nabyo mu nzira ijya mw’ ijuru. Akenshi twumva turi twenyine tukagira ngo Yesu yadutereranye ariko ari kumwe natwe iteka ryose. Uretse ko natwe tugomba kuguma aho ari.
Iyo urebye akenshi mu ntambara zacu tuba turi twenyine.(INARIJYE cg ‘LE MOI’) iba ari nyinshi. Kuki? (...) -
Imana ishoborabyose kandi ntawarogoya umugambi wayo/ Ev.Edith
21 July 2015, by Umugiraneza EdithNzi yuko ushobora byose, Kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe yose. Yobu 42:2
Uyu mukozi w’Imana Yobu yavuze aya magambo atarava no mu bibazo yari arimo. Gusa yari asobanukiwe Imana mu buryo bukomeye.
1. Imana ishobora byose 2. Imana idufitiye imigambi myiza 3. Imana itagira ikiyivangira, ikiyikerereza, ikiyirogoye,…
Hari ijambo mu Kinyarwanda rivuga ngo imknsi iba myinshi igahimwa n’umwe. Ari wo munsi wo gukora kw’Imana. Uko ibibazo (situation) Yobu yari arimo uko Bibibiliya ibitubwira (...) -
Ijambo ry’ Umunsi
5 September 2012, by Ubwanditsi“Kandi none mbaragije Imana n’ijambo ry’ubuntu bwayo, ribasha kububaka no kubahana ibiragwa n’abejejwe bose” (Ibyakozwe n’Intumwa 20,32)
-
Umukristo wa mbere muri ADEPR Muzehe Sagatwa Ludoviko yaratabarutse.
22 January 2013, by UbwanditsiUyu musaza yazize urw’ikirago kuko yari amaze igihe arwaragurika.Niwe wabaye umukristo wa mbere w’itorero rya ADEPR dore ko yabatijwe kuwa 31/12/1943 akaba yaramaze imyaka ikabakaba 105 dore ko yavutse mu 1908.
Mu mwaka w’1940 nibwo aba misiyoneri bakomoka muri Suede (Soma Suwede) bakandagiye kubutaka bw’ u Rwanda ahitwa i Gihundwe muri Cyangugu baje kuvuga ubutumwa bw’Iyobokamana.
Mu w’1943 nibwo Sagatwa Rudoviko Umunyarwanda wa mbere wo muri ADEPR yakiriye agakiza bwa mbere, nyuma y’uko (...)
0 | ... | 2280 | 2290 | 2300 | 2310 | 2320 | 2330 | 2340 | 2350 | 2360 | ... | 3150