“SI TU GARDAIS LE SOUVENIR DES INIQUITES, ETERNEL SEIGNEUR, QUI POURRAIT SUBSISTER! Psaumes 130:3”
Hari Bibiliya yise iyi Zaburi ngo ni isengesho ryo gusaba imbabazi “ Uhoraho Nyagasani, ninde warokoka, ninde warokoka ukomeje kuzirikana ibicumuro byacu?
Reka iki kibazo nkibaze, nawe ukibaze! Mbese koko Imana igiye kuzirikana cyangwa guhora yibuka bya bicumuro byacu mbese ninde warokoka! Zaburi 130 : 3
Igisubizo cyari ngo “ Ni wowe ubabarira ibyaha nicyo gituma ukwiye kubahwa” Zaburi 130 :4 (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Uwiteka wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa, Mwami ninde wazahagarara adatsinzwe?
29 February 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
Bakristo mwitondere gukoresha amwe mu ma Terme yaduka mukayasamira hejuru mutazi icyo asobanura.
26 November 2012, by UbwanditsiMuri iki gihe tugezemo, amajyambere ari kurushaho kwiyongera, kandi uko yiyongera ni nako abakristo bagenda barushaho kuba maso, ariko kandi batanasigaye inyuma muri ayo majyambere.
Muri iki gihe umwanzi Satani ari gushaka uburyo yayobya abantu, akazana ikinyoma mu bantu, ikinjirira mu ikoranabuhanga, ubundi abantu bakandika amagambo amwe namwe batazi icyo asobanura.
Muri ayo magambo twavuga nk’imvugo yitwa : LOL
Abantu benshi bakoresha iyi mvugo batazi icyo isobanura, nyamara kandi (...) -
“Nabanje gucuruza imboga, Imana impamagarira kwamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo” - Sarah Kairie
22 January 2014, by Simeon NgezahayoUmuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana ukomoka mu gihugu cya Kenya Sarah Kiarie wabanje kumenyekana cyane ku ndirimbo nka Nasema Asante ariko ubu akaba amaze gusohora izindi nyinshi kandi zifasha imitima, arashima Imana ko n’ubwo yabanje gucuruza imboga yaje kumuhamagarira kwamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo. Sarah K w’imyaka 42 yashakanye n’umupasiteri, ubu afite abana 3. Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Uliza Links, Sarah yatangaje ko n’ubwo kugeza ubu ubuzima bumeze neza, si uko (...)
-
Korali Jehovahjireh CEP ULK iraba yerekeje mu gihugu cy’Uburundi muri Kaminuza y’i Ngozi kuva kuwa 27-29/07/2012.
26 July 2012, by UbwanditsiNyuma y’ingendo z’ivugabutumwa zitandukanye ikomeje kugenda igirira hirya no hino mu gihugu, korali Jehovahjireh yo muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) ubu none ho ifite urugendo mpuzamahanga rw’ivugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu gihugu cy’abaturanyi cy’Uburundi muri kaminuza y’i Ngozi kuva tarikiya 27-29/07/2012. Nkuko Prezida wa korali Jehovahjireh bwana Ndorimana Phillotin abitangaza, avuga ko bishimiye uru rugendo ngo kuko arirwo rwa mbere bagiye gukorera hanze y’igihugu.
Ati tumaze (...) -
Ngarambe agiye gufasha abana
29 September 2012, by Patrick KanyamibwaUmuhanzi wakunzwe kubera indirimbo yise”Umwana ni umutware”nyuma y’igihe kirekire atagaragara kuri ubu ari gutegura ibitaramo byo gufasha abana b’imfubyi n’abatishoboye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru twakoranye nawe kuri Stade Amahoro i Remera yavuze ko afitiye byinshi abana batagira kivurira. Zimwe mu ngamba za Ngarambe harimo gushishikariza abana baba mu bigo by’imfubyi no gukangurira ababa mu muhanada gusubira mu ngo.
Ngarambe yatangaje ko afite gahunda yo gufasha abana kandi akagenda (...) -
Mbese Umukristo yabasha kwinezeza akanubaha Imana?
19 August 2015, by Innocent KubwimanaMbese umukristo yabaho mu buzima bwo kwinezeza? Kubera iki? Ibintu bifatika nabyo Imana ibitangamo imigisha. Ubwo haba hasigaye uko buri wese yabikoresha, ese isano iri hagati y’umubano umuntu agirana n’Imana no kunezererwa mu byo utunze bihurira he? Ubwo aha haza ikibazo cy’ubuzima bwitwa bworoshye ndetse n’ubundi bwa Gikristo.
Ese ibi byombi kubihuza byakunda? Ibi bituma hari ibyo bamwe bita ibyaha, abandi bakavuga ko nta rubanza bibacira. Nyamara Yesu ni umwe, ntahinduka kandi bose niwe (...) -
Tumenye kubera abandi umugisha! - Kenneth et Gloria Copeland
11 July 2013, by Isabelle Gahongayire“Aho mwaba muri hose nuwo waba uri wese, Imana irifuza kutubona tumerewe neza, tunesha ibitugwanya.”
Abakunda ko ntsinda nk’uko bikwiriye ni bavuze impundu bishime, iteka bavuge bati “Uwiteka ahimbazwe, wishimire amahoro y’umugaragu we! Zaburi 35 : 27
Niba umuco cyangwa idini byaradutoje ko Imana ikunda ko dukena tukababara, uyu munsi hari inkuru nziza; Bibiliya iravuga iti: Imana yishimira gutunganirwa kwacu, irashaka ko dukira!
Ntabwo ari ubukire bw’amafaranga gusa, ahubwo ni ubukire mu (...) -
Frere Manu yateguye igiterane cyiswe WOKOVU Celebration Gospel Concert!
19 September 2013, by UbwanditsiMurwego rwo Kwishimira insinzi y’Agakiza hazamurwa ibendera ryo kunesha k’umwami Yesu mu intara y’I Burengerazuba mu karere ka Rubavu harimo gutegurwa igitaramo gikomeye cyiswe WOKOVU celebration Gospel Concert!
Iki gitaramo kikaba cyarateguwe n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Gisenyi k’ururembo rwa Gisenyi k’ubufatanye n’umucuranzi FRERE Manu wabashije gusohora indirimbo z’ Agakiza mu giswahili Wokovu umaze kugira inararibonye mu gutegura ibitaramo byo guhimbaza Imana cyane cyane muri uyu mujyi wa (...) -
Uhagaze ute imbere y’amategeko Yesu yaje gusohoza ?
25 November 2015, by Ernest RutagungiraMatayo 5:17–20 “Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe, Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza. Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n’isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira.
Mu gitabo cyo Kuva 19-23 Bibiliya itwereka ko Imana yahaye Mose amategeko menshi, Bibiriya Yerekana ko yari amategeko arimo ay’imihango, ayigishaga abantu umubano mwiza, Yatozaga kandi Abayahudi kubaha Imana no kwitandukanya (...) -
Ubuhamya: Abana b’abantu banyitaga Papa BUSA ariko Imana yari iziko nzitwa Papa ZAWADI.
30 July 2012, by UbwanditsiNitwa HABIMANA Gerard, mwene KANYAMASHOKORO Isaie na MUKARUSHEMA Eleda.Navukiye mu Karere ka NYANZA , Umurenge wa CYABAKAMYI. Nashakanye na BAMUSONERE Gloriose .
Kuri ubu ntuye mu Karere ka RUHANGO, Umurenge wa Bweramana,Akagari ka Buhanda. Nsengera mu Itorero rya ADEPR MASANGO, Umudugudu wa BUHANDA, ndi umugabo w’umudamu umwe n’abana babiri b’abakobwa, umukuru afite imyaka 6, umutoya afite imyaka 3.
Nashatse mu mwaka wa 1995 mbyara umwana wa mbere mu mwaka wa 2006 . Muri iyo myaka 11 nari (...)
0 | ... | 2240 | 2250 | 2260 | 2270 | 2280 | 2290 | 2300 | 2310 | 2320 | ... | 3150