Nk’uko twari twabasezeranije kubagezaho imbonankubone igiterane kiri kubera muri Kaminuza y’u Rwanda mu Karere ka Huye, ubu concert yacyo iratangiye.
Umuyobozi wa gahunda akaba amaze kwibutsa abahateraniye mu intego y’igiterane ko ari ijmabo ry’Imana ryibutsa abantu ko uzabasha guhagarara imbere y’Imana ari umuntu utariyandurishije ibizira.
Tubibutse ko muri iki gitaramo cy’indirimbo n’ijambo ry’Imana hari Chorale zitandukanye zo muri iyi kaminuza, korali Ishimwe yaturutse mu Karere ka Karongi (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
LIVE: Igiterane cy’ivugabutumwa muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye
27 April 2014, by Ubwanditsi -
Twirinde ibitumarira amavuta. Pastor Desire Habyarimana
28 May 2013, by UbwanditsiAbacamanza 9:8-9 Narekeshwa amavuta yanjye akoreshwa ibyo kubaha Imana n’ abantu, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru y’ ibiti ?
Hari ahantu turi bituma tugira amavuta meza kandi ayo mavuta (Ya Elayo) akora ibintu bikomeye yimika abami, yomora ibikomere, barayarya bakamera neza, yanezeza Imana n’abantu. David yavuze ngo "yansize amavuta mu mutwe igikombe cyanjye kirasesekara."
Muri Israel amavuta ya Elayo yari ahenze uwayagira yabaga afite ibyagaciro gakomeye. Nicyo kimwe n’ umuntu (...) -
Akarengane gakomeye k’itorero (La Grande Tribulation) kazabaho ryari?
20 November 2013, by Simeon NgezahayoAkarengane gakomeye k’itorero kavugwa mu bihe bya nyuma ni igihe cy’imibabaro itarigeze kubaho kuva isi yaremwa. Daniel acyita “igihe cy’umubabaro utigeze kubaho uhereye igihe amahanga yabereyeho ukageza icyo gihe” (Daniyeli 12:1 ; Zefaniya 1:15), cyangwa “umunsi ukomeye utagira umeze nka wo” (Yeremiya 30:7).
Akarengane gakomeye k’itorero gahura n’ubwami bwa Antikristo ku isi. Ni igihe kandi Imana izerekana umujinya wayo ab’isi batizera.
«Kuko muri iyo minsi hazabaho umubabaro mwinshi, utigeze (...) -
yahindutse mushya nyuma yo guhura n’Umwami agaca ingoyi zari zimuboshye..
10 December 2012, by UbwanditsiAli yakuriye mu gihugu cya Alijeriya akurira kwa Nyirakuru aho akaba ari naho yabaga ubwo intambara yo guharanira ubwigenge bwa Alijeriya yabaga. Icyo gihe ariko ababyeyi be bakaba bariberaga mu Bufaransa.
Mu kwezi kw’Ukuboza 1965 nibwo Ali yagarutse mu muryango we mu Bufaransa, ari naho nk’uko abivuga nta kintu kiza na gito yaba yibuka cyamunejeje kuva akigera aho ababyeyi be babaga, kuko kuri we ubwo buzima bushya bwarangwaga n’ umubabaro n’ubusharire bukabije kuri we. Ubwo nyine biba (...) -
Ikirusha ibindi kuba kiza ni ukwegera Imana
27 August 2015, by Innocent KubwimanaAriko jyeweho kwegera Imana ni ko kwiza kuri jye, Umwami Uwiteka ni we ngize ubuhungiro, Kugira ngo namamaze imirimo wakoze yose. Zaburi 73:28
Mu bantu bafite ubunararibonye bw’ubuzima ntekereza ko ubuhamya bwe buri mu bice byinshi Dawidi arimo. Iyo avuze ngo naho Data na mama banta Uwiteka yantarura, aba yibutse ukuntu Se yamwohereje mu ntama akajya kuba mu ishyamba, bakuru be bibereye mu rugo, akajugunywa iyo kandi ari umuhererezi wari ukwiye kwitabwaho n’ababyeyi kurusha abandi.
Dawidi (...) -
ADEPR Muhima irategura igiterane cy’iminsi 4
11 June 2013, by UbwanditsiKu bufatanye na Komite mpuza-makorali yo kumudugudu wa Muhima, Itorero rya ADEPR Nyarugenge, umudugudu wa Muhima ryateguye igiterane cy’iminsi ine. Iki giterane kizatangira taliki ya 13/06/2013, kigeze taliki 16/06/2013.
Iki giterane gifite intego igira iti “Nimuze Twubake” (Nehemiya 2:17) kizaba cyitabiriwe n’abakozi b’Imana batandukanye barimo abavugabutumwa nka Pst Desiré Habyarimana, Ev. SEMAJERI … Hazaba kandi hari abahanzi ku giti cyabo nka Alexis DUSABE, Simon KABERA, MUGABO Venuste. (...) -
Ukora ibyo Imana ishaka niwe uzinjira mu bwami bwo mu ijuru Prof. Kigabo
18 April 2016, by Pastor Desire HabyarimanaMat.7:21 "Umuntu wese umbwira ati ’Mwami, Mwami’, si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka.
Hari ukuvuga hakaba no gukora. Kuvuga ubwabyo biroroshye, kuko ushobora kubwira abantu icyo ushaka ko batekereza ko uricyo nyamara atariko uri.
Wavuga iby’Imana n’uko wayibonye ndetse ukemeza abantu ibyayo ariko wowe utari uwayo. Ikibabaje ni uko umeze gutyo atari we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, dore ko Umwami wabwo we adahishwa. Iyo utumvira Imana uyoborwa na (...) -
Mbese umuntu abasha kwirinda caresses igihe ari muri fiançailles ?
1 August 2013, by Simeon NgezahayoKugira ngo nkusubize icyo kibazo, ndashaka ko ubanza kumfasha gutekereza kuri ibi bintu bitatu:
1) Mbere ya byose, tubanze turebe itandukaniro riri hagati ya fiançailles na marriage:
Igihe cya fiançailles ni igihe wegera fiancé(e) wawe kugira ngo murusheho kumenyana no kunoza igitekerezo cyanyu cyo kurushinga no kubana akaramata.
Kurushinga rero ni ugusiga umuryango wawe ugasanga uwo wakunze, mugasezerana isezerano.
Ku bijyanye no kurushinga, soma Itangiriro 2 : 24. Uraza gusanga umuntu (...) -
Urugendo rutagatifu Pasiteri Desire ari kugirira muri Isirayeli rukomeje kubamo ibihe byiza
5 April 2013, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa 1 Mata ni bwo Pasitori Desire yahagurutse i Kigali yerekeza mu gihugu gitagatifu cya Isirayeli, yajyanywe no gusura icyo gihugu kibitse amateka ya Bibiriya ndetse n’ay’isi yose muri rusange kuko abantu bo ku isi yose ari ho bahurira baje gusaba umugisha Imana ya Isirayeli.
Mu kiganiro twagiranye na we, yadutangarije ikiganiro giteye gitya: Tumaze gusura ibibanza bitagatifu byinshi, birimo aho malayika yabwiriye abashumba ko havutse umukiza. Twakomereje aho Yesu yavukiye, mu (...) -
Umuheto wanjye siwo uzankiza. Kiyange Adda-Darlene
28 January 2014, by Kiyange Adda-DarleneZab 33: 16 -17, Nta mwami ukizwa n’uko ingabo ze ari nyinshi, intwari ntikizwa n’imbaraga zayo nyinshi. Ifarashi nta mumaro igira wo gukiza, ntizakirisha umuntu imbaraga zayo nyinshi.
Mu buzima busanzwe, umuntu akenera izindi mbaraga ziri hejuru yubushobozi bwe, kuko bidashoboka ko yumva ko yihagije kabone niyo yaba yaraminuje mu mashuri. Iyo atizera Imana yizera abapfumu. Umupfumu akamubwira ati akira izi ni impigi ujye uzikenyera zizakurinda abanzi.
Iyo afite amafaranga menshi, yumva nta (...)
0 | ... | 2400 | 2410 | 2420 | 2430 | 2440 | 2450 | 2460 | 2470 | 2480 | ... | 3150