Ubuyobozi buracyaperereza ku bijyanye n’ubugizi bwa nabi bwakorewe muri Iraq, aho abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku rusengero i Baghdad mu cyumweru gishize. Nk’uko bitangazwa na Rev. Martin David w’itorero St. Mary’s Assyrian Catholic Church, iki gitero cyakomerekeyemo abazamu 2 b’Abakristo, umwe arakomereka bikabije.
Rev. Martin yatangarije Morning Star News ko ku wa 2 taliki 25 Kamena mu masaha ya saa munani z’ijoro ari bwo itsinda ryitwaje intwaro ryateye urusengero, aho abo bazamu (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Abazamu 2 bakomerekeye mu gitero cyagabwe ku rusengero i Baghdad (Iraq)
2 July 2013, by Simeon Ngezahayo -
Umujinya utera gukenyuka, ukica n’ubugingo!
31 May 2016, by Simeon NgezahayoIjambo ry’Imana mu gitabo cy’ Abagalatiya 5:19-21, intumwa Pawulo yanditse urutonde rw’imirimo ya kamere igera kuri 15. Iyo mirimo rero ni ibyaha bikunze kugaragara mu bantu kandi nibyo Satani akoresha yanginza umuryango (society) n’ibidukikije, tukaba tugiye gusobanura twibanze ku cyaha cy’umujinya kiboneka ku nomero ya 7 y’urwo rutonde.
Icyaha cy’umujinya hari bamwe bagiha intebe muri bo bakagifata nk’indangagaciro, ariko ntago aribyo kuko usanga abanyamujinya abantu batabisanzura ho, kandi (...) -
Umu Pasitori wawe ni nde? ( who is your Pastor?)
27 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaUmurimo w’umupasiteri ni umurimo wo kuyobora intama, ni umurimo wo kumenya ubuzima bwazo, ni umurimo wo kumenya aho aziragira. Umupasteri agereranywa n’umwungeri w’intama. Ariko turareba umupasiteri n’umuganga (docteur). Mu bihugu byateye imbere, buri muryango wose uba ufite dogiteri (family doctor). Ushatse wamwita personal doctor (umuganga wanjye ku giti cyanjye).
Uyu muganga inshuro nyinshi aba azi uko ubuzima bw’umuryango abereye dogiteri buba bumeze. Aba afite icyo bita mu cyongereza (...) -
Umukozi w’Imana mpuzamahanga Pasiteri Moses Jangam agiye kuza mu Rwanda kubutumire bw’itorero Solution Center
17 October 2013, by UbwanditsiUmukozi w’Imana mpuzamahanga ubusanzwe akaba umuhinde Pasiteri Moses Jangam araba ari mu Rwanda kuva tariki ya 24 kugeza tariki ya 27/10/2013, aho yatumiwe n’urusengero Solution Center Church rubarizwa ku Gisozi.
Nkuko twabitangarijwe na Pasiteri bigiruwigize Valins uyu mu Pasiteri asanzwe azwiho gusengera indwara zigakira, agasengera impumyi zigahumuka akanagira impano yo gusenga ibitangaza bikaba.
Urusengero Solution Center Church Gisozi akaba arirwo ruzakira uyu mukozo w’Imana mu giterane (...) -
Ntabwo abantu bankunda! None se? - Michael Lebeau
30 April 2013, by Isabelle GahongayireIgituma abantu bamwe biyahura ni umubabaro wo mu mutima no kumva ntacyo bamaze. Abantu bamwe bumva ko bafite agaciro ari uko abandi babibabwiye cyangwa se babemeye.
Zimwe mu mpamvu zituma abantu bagira agahinda, ni ukumva ko nta we ubakunda. Ibyo bituma biheba bakumva kubaho nta cyo bibamariye. “Nta muntu unkunda”, “Nta cyiza mfite cyatuma abantu bankunda”, “Ni kuki nta muntu unyitayeho?”, “Kuki ndi jyenyine ?”, “Ubwo uriya agiye nta cyo nkibereyeho!” Mbega ibyago!
Uyu munsi dushobora kurebera (...) -
Abagera kuri 222 bagororerwa ku Kirwa cya Iwawa bakiriye agakiza
11 February 2013, by UbwanditsiAba ni abajyanywe mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, aho nyuma y’inyigisho bahawe n’Itore ry’Abapantikoti mu Rwanda abagera kuri 222 bafashe icyemezo cyo kureka ingeso mbi bari bafite zirimo kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge, ahubwo bakigira mu gakiza bakanabatizwa.
Uku kujya mu gakiza aba bizera bashya ba ADEPR babigaragaje ubwo babatizwaga mu mazi menshi, kandi bakaba bashimangira ko biyemeje kureka ingeso mbi zari zarabagize imbata.
Bamwe mu batanze ubuhamya bavuze uburyo bageze Iwawa kandi (...) -
Uwiteka ntakimunanira, yankijije igifu cyarabaye ibisebe
26 August 2015, by Ernest RutagungiraNgiye kubaha ubuhamya bw’ukuntu Imana yangiriye neza, bajyaga bavuga ko itabara simbishyikire, ariko ndi umugabo wo guhamya ko Imana ikiza ibyaha ndetse igakiza indwara zananiye abaganga b’abahanga, ndakwinginze ngo ubusome kandi ndakwizeza ko bukubiyemo inkomezi kuri wowe Yesu abahe umugisha.
Nitwa MUTARAMBIRWA Celestin ndi umugabo, nashakanye na Kayitesi Fortune tubyarana abana 3, nsengera mu itorero rya ADEPR mu rurembo rw’uburasirazuba, Paruwasi ya Kabarondo, nkaba ntuye muri uyu murenge (...) -
Ni jye muzabibu namwe muri amashami Ev.NTIRUSHWA Paulin
17 July 2016, by Pastor Desire Habyarimana(Yohana15:5-8) Ni jye muzabibu, namwe muri amashami.Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari ntacyo mubasha gukora mutamfite.
Umuzabibu uvugwa hano ni Yesu Kristo naho amashami ni abamwemeye bakizera izina rye
Bigatuma bahabwa ubushobozi bwo kuba abana b’Imana Yoh1:12. Igiti cyose kirangwa no kugira amakakama kivoma mu butaka ibyo bakunze kwita (sève arboré mu ndimi z’amahanga) gikoresheje imizi yacyo, igihimba cy’igiti kiba inzira acamo ngo atunge (...) -
Imirimo myiza itarimo gukiranuka ntiyaguhesha ubugingo
4 December 2013, by Ernest RutagungiraMu nzu y’inyumba ntihabamo ibintu by’izahabu n’iby’ifeza gusa, ahubwo habamo n’iby’ibiti n’iby’ibumba, kandi bimwe babikoresha iby’icyubahiro, naho ibindi bakabikoresha ibiteye isoni. Nuko rero umuntu niyiyeza akitandukanya n’ibidatunganye, azaba abaye ikintu cyo gukoreshwa iby’icyubahiro cyejejwe, kigirira nyiracyo umumaro kandi cyatunganirijwe imirimo myiza yose. (2 Timoteyo 2:20)
Kuva umuntu yaremwa kugeza ubu, binyuze mu ijambo ryayo, Imana yagiye itwereka ko gahunda imufiteho ari ndende kandi (...) -
Umwavoka ukomoka mu gihugu cya Kenya arajurira ku gihano cyo gupfa cyakatiwe Yesu Kristo
6 August 2013, by Simeon NgezahayoDola Indidis, Umunyamategeko ukomoka mu gihugu cya Kenya yazamuye ikirego mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye, ajurira ku gihano cyo gupfa cyakatiwe Yesu Kristo mu myaka ikabakaba 2,000 ishize.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru Time cyanditse ko Bwana Dola Indidis, umunyamategeko ukomoka mu gihugu cya Kenya yazamuye ikirego mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye, ajurira ku gihano cyo gupfa cyakatiwe Yesu Kristo mu myaka ikabakaba 2,000 ishize. Kuba iki gihano cyarashyizweho (...)
0 | ... | 2390 | 2400 | 2410 | 2420 | 2430 | 2440 | 2450 | 2460 | 2470 | ... | 3150