Navukiye mu muryango wa Gikristo. Mu mutima wanjye naburanyaga Imana, cyangwa se nkayirakarira kubera ubuzima bwari bungoye. Naje guhura n’Umukristo duhuje agahinda, amfasha kumenya Imana. Ariko nakomeje kuzerera mu isi ntarahumuka, simbashe kubona Imana. Numvaga ntashaka kwizxera ko ibaho kugeza igihe izansangira ikanyiyereka.
Nujuje imyaka 24 ni bwo narwaye kanseri, ariko mu by’ukuri byari mu bushake bw’Imana kugira ngo inyiyereke. Muri ubwo burwayi ni ho nahuriye n’Imana. Yabanye nanjye (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Imana yandutiye abantu bose nabonye!
20 April 2013, by Simeon Ngezahayo -
Zatopek yananiranywe n’umukunzi we Patton amuziza ko yarinze ubusugi bwe!
11 October 2013, by Simeon NgezahayoAngela Zatopek wahoze mu marushanwa y’iby’urukundo abera kuri Televiziyo NBC mu kiganiro cyitwa "Ready for Love," yagiye mu irushanwa hamwe n’abagore bagera kuri 36 bose bashakisha umugabo umwe witwa Ben Patton.
Mu gihe yari muri icyo kiganiro, Zatopek yabwiwe n’umutoza we ko Patton ashaka umugore ugezweho, amwumvusha ko mu bigaragara uwo mugabo atabasha gukunda umukobwa w’isugi uvuga ko atazasambana kugeza igihe arushingiye.
Zatopek avuga umutoza we yakomeje kumubwira ati "Igice (...) -
Iyuzuze n’ Imana ubone kugira amahoro. Ernest Rutagungira
15 January 2014, by Ernest RutagungiraYesu amaze kuvukira i Betelehemu mu gihugu cy’i Yudaya ku ngoma y’Umwami Herode, haza abanyabwenge baturutse iburasirazuba bajya i Yerusalemu, barabaza bati “Umwami w’Abayuda wavutse ari hehe? Ko twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tukaba tuje kumuramya.” Umwami Herode abyumvise ahagarikana umutima n’ab’i Yerusalemu bose, ateranya abatambyi bakuru n’abanditsi bose b’ubwo bwoko, ababaza aho Kristo azavukira aho ari ho. (Matayo2:1-4).
Ubusanzwe mu mateka y’abami, nta mwami wima ingoma undi (...) -
Burya n’abasirikare bakuru nabo bakijijwe bakorera Imana. Colonel Nathan Ndayinginge.
24 July 2012, by UbwanditsiMu buhamya bwa Colonel Ndayinginge Nathan bw’ ubushize yasoje atubwira ko ari mwalimu w’ Itorero akabifatanya n’akazi gasanzwe ka Gisirikare. Twagize amatsiko bituma tumwegera tugira icyo tumubaza uko yahamagawe ari umusirikare mukuru? Adusubiza muri aya magambo:
1.Ikibazo: Umuhamagaro wo kuba umuvugabutumwa mwawiyumvisemo gute?
Igisubizo: Maze kwakira agakiza haciye igihe, hari ibimenyetso natanguye kubona mu nzozi. Hamwe nabona mpagaze imbere y’ishengero rinini ndiko ndavuga nsemerera (...) -
Kubabarira biragoye ariko ni itegeko ku mukristo!
9 May 2016, by Alice Rugerindinda“Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe, ariko nimutabababarira abantu, na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu” Matayo 6: 14-15
Igishimishije muri aya magambo ni uko Imana itadusaba gukora ibirenze ibyo dushoboye, kandi Paulo yaranditse ngo ashobozwa byose na Kristo umuha imbaraga! Imana ishimwe.
Ikintu cyatuma Imana itakubabarira , ntekereza ko atari ikintu cyoroshye, cyane ko ducumura buri munsi, dukenera imbabazi z’Imana buri munsi.
Kubabarira (...) -
Pastor Samuel “Lamb”: Intwari yo kwizera yitabye Imana ku myaka 88
15 August 2013, by Simeon NgezahayoPastor Samuel Lamb wabyaye amamiliyoni y’abantu mu mwuka mu gihugu cy’Ubushinwa no hanze yacyo yitabye Imana kuri uyu wa 3 Kanama 2013. Pastor Samuel Lamb yitabye Imana ku myaka 88.
Mu murimo w’Imana yakoze, Lamb yakomeje gushakishwa na guverinoma y’Ubushinwa kuko yanze kugaragaza inzu we n’abayoboke be basengeragamo rwihishwa, mu gihe Leta itabyemera.
Nk’uko bitangazwa na Gary Lane ukorera urubuga CBN.com, Samuel Lamb ntiyabonaga akarengane nk’ikintu kibi.
Guverinoma y’Ubushinwa yabujije (...) -
Agakiza k’umuhanzi Justin Bieber gakomeje gukemangwa na benshi
2 October 2013, by Simeon NgezahayoUmuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop Justin Bieber, ukunda kwemeza ko ari Umukristo yongeye kugaragara afite indi tattoo (kwandika ku mubiri) ku bitugu bye, ahanditse amagambo yo muri Bibiliya agira ati: "Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye ni umucyo umurikira inzira zanjye” Zaburi 119:105.
Aaya magambo yafotowe na ba gafotozi (paparazzi) ubwo uyu muhanzi yarimo gukoresha imbaraga nyinshi aririmbira mu gitaramo yagiriye muri Singapore.
Uyu muhanzi kandi akunze kwiyandikaho (...) -
Serge Iyamuremye yamuritse alubumu ye ya mbere “Nta mvura idahita”
25 August 2012, by Patrick KanyamibwaKuri uyu wa gatanu tariki ya 24/08/2012, kuva saa kumi n’ebyiru z’umugoroba(18h00’/5pm), mu rusengero rwa Omega Church mu mugi wa Kigali hejuru mu nyubako ya Rubangura, niho umuhanzi Serge Iyamuremye yamurikiye alubumu ye ya mbere yise “Ntamvura idahita”, igitaramo cyari kitabiriwe n’abantu benshi batandukanye, kwinjira bikaba byari ukugura Cd yuyu muhanzi yari yashyizwe ku mafaranga y’amanyarwanda ibihumbi bibiri (2000Frw).
Iki gitaramo cyatinze gutangira ugereranyije n’igihe cyari (...) -
Ese koko birashoboka kubaho umuntu anyuzwe ?
14 January 2016, by Innocent KubwimanaIbyo simbivugiye yuko nakenaga, kuko uko ndi kose nize kunyurwa n’ibyo mfite. Nzi gucishwa bugufi nzi no kugira ibisaga.( Abefeso 4 :11,12)
Isi ituwe n’abantu iteka bifuza kubaho ubuzima butandukanye n’ubwo barimo. Akenshi umuntu aba atekereza ko aramutse abonye ibya mugenzi we aribwo yanyurwa. Igitangaje nuko uwo yifuza kuba nkawe nawe afite undi ashaka kumera nkawe, ushobora no gusanga uriya ushaka kugera ku rwego rw’abandi nawe afite abashaka kumera nkawe kuburyo bitoroshe kubona umuntu (...) -
Ubuhamya:Imana niyo yonyine ibasha guhindura amateka y’umuntu
18 August 2015, by Pastor Desire HabyarimanaPasiteri Nkurunziza Fiacre abarizwa mu ‘‘Rusengero rwa Yesu Kirisitu rw’Abera b’Imana bo mu minsi ya nyuma’’. Uyu mu pasitoro yavuze ubuhamya bw’ubuzima bwe ari naho yemereje ko Imana yonyine ari yo ibasha guhindura imibereho n’amateka y’umuntu.
Ubuhamya bwa Pasiteri Nkurunziza bukubiyemo ibyo yanyuzemo mbere yo gukizwa ndetse n’ibyo abona muri iki gihe yamaze kwakira agakiza.
Nkurunziza yavuze ko yamenye ubwenge asanga se afite abagore babiri. Kubera ko se atabitagaho bituma ajya gushaka akazi (...)
0 | ... | 2420 | 2430 | 2440 | 2450 | 2460 | 2470 | 2480 | 2490 | 2500 | ... | 3150