Ubuzima bwo mu si burangwa n’impinduka za hato na hato, ndetse iyo usomye Bibiliya usanga Umubwiriza avuga ko byose byahozeho, muyandi magambo no kubona ikintu gishya biragoye.
Ibintu byose biriho ku isi birahinduka, bimwe birasaza, ibindi bigapfa, ibindi bigata agaciro, yewe na za mana bakora bakazisenga,zikajya zibashuka ko zibareba kandi nazo zitamenya uhise, zikabashuka ko zibumva zitazi iyo biva niyo bijya nazo zirasaza bakazana izindi, mbese zirasimbuzwa. Idahinduka ni imwe yo mu (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Yesu ntajya ahinduka, imwe mu mpamvu yo ku mugirira icyizere
31 August 2015, by Innocent Kubwimana -
Martin Luther: umwe mubazanye idini ya Giporotesitanti (Protestantism) ni muntu ki?
13 January 2016, by Emmanuel NTAKIRUTIMANAMartin Luther ni umwe mu bazanye impinduka mu iyobokamana Abakristu bamwe biyomora ku idini Gaturika(catholic church) bashinga idini y’Abaporotesitanti (Protestant).Yavutse ku wa 10/11/1483 mu gace ka Eisleben mu cyahoze ari ubwami bw’Abaroma (Roman Empire) ariho ubu muburasirazuba bw’Ubudage (eastern Germany).
Amakuru dukesha urubuga rwa Christian Classics Ethereal Libraly avugako uyu Luther wari umuhungu wa kabiri mu muryango wa Hans Luther na Magarete , amaze kuvuka iwabo bimukiye mu (...) -
Muka Nebukadineza yigishijwe iki ? Felicite Nzohabonayo
21 November 2013, by Felicite NzohabonayoYESAYA 48 : 17 « Uwiteka umucunguzi wawe, Uwera wa Isirayeli aravuga ati : ni jyewe Uwiteka Imana yawe ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiye kunyuramo. »
Njya ntekereza cyane ku rugo rwa Nebukadineza, ibintu bitangiye guhinduka mu rugo, uko umugore byamugendekeye.
NEBUKADINEZA NI NDE ?
Yabaye umwami w’i Babuloni kuva mu myaka 626 – 605 imbere y’ivuka rya Yesu. Yari umwami ukomeye cyane, agatera amahanga menshi, akayatsinda, aba icyamamare murumva namwe ko umufasha we (...) -
Iyo Yesu ategetse! Ernest
20 February 2016, by Ernest RutagungiraIYO YESU ATEGETSE! Ndabasuhuje mu izina rya Yesu amahoro y’Imana abe muri mwe, nitwa Ernest RUTAGUNGIRA, Imana iguhe umugisha kuko wemeye gufata umwanya ugasoma iri jambo. Dusome: Luka 5: 4-7 Arangije kuvuga abwira Simoni ati “Igira imuhengeri, mujugunye inshundura murobe.” Simoni aramusubiza ati “Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara nta cyo twafashe. Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye.” Babikoze bafata ifi nyinshi cyane, ndetse inshundura zabo zenda gucika. Barembuza bagenzi babo (...)
-
Urahirwa kuko Yesu yaguhaye indorerwamo abakera batigeze.
12 October 2013, by Ernest RutagungiraAriko amaso yanyu arahirwa kuko abona, n’amatwi yanyu kuko yumva. Ndababwira ukuri, yuko abahanuzi benshi n’abakiranutsi bifuzaga kureba ibyo mureba ntibabibone, no kumva ibyo mwumva ntibabyumve. (Matayo 14:16-17).
Ubwo yari hamwe n’abigishwa be ndetse n’abandi bantu benshi bamushagaye, nibwo yabahishuriye amahirwe adasanzwe bafite nyamara batari basobanukiwe, Yesu mukuyabasobanurira yabaciriye ndetse abasobanurira umugani w’umubibyi wabibye imbuto, zimwe zikagwa mu nzira, izindi zigwa ku (...) -
KICUKIRO SHELL: HABATIJWE ABAGERA KU 112
20 April 2014, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa Gatandatu taliki 19 Mata, kuri ADEPR Kicukiro-Shell habereye umubatizo wahuje Abakristo baturutse mu maparuwasi 2, Nyarugunga na k-Shell babarurirwa mu midugudu 8 igize ayo maparuwasi ndetse na CEP INILAK, bose hamwe bagera ku 112.
Abantu benshi bitabiriye uyu mubatizo, n’amakorali yitabira mu rwego rwo guhimbaza Imana bishimira umusaruro w’ubutumwa bwiza. Mu makorali yahimbaje Imana harimo SHEKINAH (ADEPR Rwimbogo) na BETESIDA (ADEPR Nyarugunga).
Mu ijambo ry’Imana ryavugiwe (...) -
Wari uzi ko nta mugambi w’ Imana uburizwamo?
12 March 2016, by Umugiraneza EdithNziko Ushobora byose kandi ntakibasha kurogoya imigambi wawe Yobu 42:2
Umuririmbyi Yuzuye umwuka araririmba ati imigabi yawe si nkiy’ abantu, imbaraga zawe sinkizabo ibidashobokera abana b’abantu imbere yawe birashoboka. Ijambo ryayo rikongera rikatubwira ngo ndi Imana y’ibifite imibiri byose mbese hari ikinanira? Mbanje guha icyubahiro mbere ya byose Imana kuko yaduhisemo mu magana menshi, hari benshi batayizi, hari benshi bayihakana, hari benshi batayemera batemera n’imbaraga zayo. Imana (...) -
Ibikorwa bya “AFRICA HAGURUKA” bigarutse bifite irindi shusho
4 August 2015, by Pastor Desire HabyarimanaUbuyobozi bw’Itorero rya Zion Temple Celebration Center/Authentic Word Ministries buramenyesha abantu bose ko bwongeye gutegura ibikorwa bya “AFRICA HAGURUKA” ku ncuro ya 16 bizatangira ku cyumweru taliki ya 02/08/2015 kugeza taliki ya 08/08/2015.
“Afrika Haguruka” ni ibikorwa ngarukamwaka bitegurwa na Zion Temple Celebration Center/Authentic Word Ministries iyobowe na Apostle Dr. Paul GITWAZA. Ibi bikorwa bigamije guhuriza hamwe Abanyafrika mu rwego rwo kwigira hamwe uburyo umugabane wabo wa (...) -
Uburanga bwuzuye agasuzuguro nibyo byamukuye amata ku munwa
21 December 2015, by Ernest RutagungiraNyuma y’uko umwami Ahasuwerusi wategekaga ibihugu ijana na makumyabiri na birindwi uhereye i Buhindi ukageza Etiyopiya, yizihiwe mu gitaramo cyaberaga ahitwa mu murwa w’i Shushani, akifuza kuratira bagenzi be uburanga bw’umwamikazi Vashiti wari mwiza bihebuje, yatunguwe no gusuzugurirwa n’uwo mwamikazi imbere y’imbaga y’abantu ubwo yangaga kumwitaba ( Esiteri 1:10-12).
Nk’uko bisanzwe umwami aho ava akagera aba yubahwa cyane bitewe n’ubudahangarwa aba abafite, Noneho rero iyo ari umwami (...) -
Nabonye Umukunzi mwiza, byose arabishobora!
5 November 2013, by Alice Rugerindinda“ Umukunzi wanjye ni uwanjye ubwanjye nanjye ndi uwe.” Indirimbo ya Salomo 2:16
Nabonye Uumukunzi mwiza, yarankunze ntamuzi, yamfatishije umugozi arirwo rukundo rwe. Izo ngoyi ze zanteye kuba imbata ye rwose. Njye nduwe nawe n’uwanjye, kugeza iteka ryose.
Iyi ni indirimbo irimo ubuhamya bw’umuntu wanyuzwe n’urukundo. Kandi nabonye kubona inshuti, umukunzi ari ikintu gikomeye cyane. Njya nibuka nkiri umukobwa, namaze iminsi itari mike ,abantu bandambagiza ariko nkajya numva ntarabona uwo (...)
0 | ... | 2410 | 2420 | 2430 | 2440 | 2450 | 2460 | 2470 | 2480 | 2490 | ... | 3150