“Kuko ubwami bw’Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n’amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera” (Abaroma 14:17).
Ese birashoboka kuzura umunezero igihe uri imbere y’ibigeragezo cyangwa ibihe bikomeye? Cyane rwose! Na ndetse, nta gihe cyiza cyo kugaragaza umunezero w’Umwuka uri mu mutima wawe kurusha iyo uri imbere y’ibikurwanya. Waremwe n’Imana kugira ngo unezererwe ibihe byose. None rero, n’aho wahura n’ibigeragezo cyangwa ingorane zikomeye gute, garagaza umunezero mu Mwuka Wera; (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Garagaza Umunezero!
20 December 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Ijambo ry’ umunsi
11 September 2012, by UbwanditsiAriko mu gicuku Paulo na Sila barasenga baririmbira Imana, izindi mbohe zirabumva. Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, imfatiro z’ inzu ziranyeganyega, inzugi zose ziheraho zirakinguka, iminyururu ya bose iradohoka. Ibyakozwe n’ Intumwa 16:25-26
-
Umuhungu wa Mobutu Sese Seko azaza kubwiriza mu Rwanda
13 May 2013, by UbwanditsiItorero East Wind Christian ryatumiye Pasiteri Mobutu Seko Prince Bwarza, umuhungu wa Mobutu Sese Seko wahoze ari Perezida w’icyahoze ari Zaïre, ngo aze kuvuga ubutumwa bw’Imana mu Rwanda kuko ngo ubu ari umuvugabutumwa mpuzamahanga ubarizwa mu Bufaransa.
Itorero East Wind Christian ryateguye igiterane cy’ivugabutumwa kizaba kuva kuwa 15 kugera kuwa 19 Gicurasi 2013, cyatumiwemo uwo muhungu wa Mobutu.
Mobutu Prince ngo azahamiriza imbaga y’abazitabira igiterane amwe mu mateka akomeye yarangaga (...) -
Umuryango Mizero Care Foundation umaze umwaka ukora
31 March 2014, by UbwanditsiUmwaka ni igihe gito mu buzima bw’umuntu, kandi ni igihe gito mu buzima bw’umuryango, ariko si igihe gito mu bikorwa k’uwo ari we wese waba ufite intego n’icyerekezo ashaka kugeraho.
Ibi turabivuga mu gihe kuri iyi taliki ya 29 Werurwe 2014,umuryango MIZERO CARE FOUNDATION wishimira kubamenyesha ko umaze umwaka ubonye izuba, ibyari inzozi za Mizero Iréné wawushinze bitangiye kujya mu bikorwa.
Umusizi w’umuhanga wo mu gihugu cy’u Bufransa witwa Corneille yagize ati “aux âmes bien nées, la valeur (...) -
Hoziana yashoje igitaramo cy’amateka yayo. Kurikira amateka yayo mu mafoto!
19 March 2014, by Simeon NgezahayoKuri iki Cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2014, Chorale Hoziana yakoze igiterane gikomeye cyo gushima no guhimbaza Imana mu ndirimbo zabo zo hambere zakunzwe cyane. Imbaga yari yakubise yuzuye urusengero rwo kuri ADEPR Gakinjiro, ari na ho isanzwe ikorera umurimo w’Imana. Muri iki gitaramo, chorale Hoziana yakoresheje indirimbo zayo zo hambere zakunzwe cyane zizwi nka karahanyuze, zirimo “Gitare,” “Yerusaremu”…
Mu mateka akomeye iyi Chorale yanyuzemo, hatangajwe ko yatangiye umurimo w’Imana mu (...) -
Yasanze ari amababi masa nta mbuto ufite !
7 March 2016, by Alice Rugerindinda“Bukeye bwaho mu gitondo kare asubira mu murwa, arasonza. Abona umutini iruhande rw’inzira arawegera asanga utariho imbuto keretse ibibabi gusa arawubwira ati: “ Ntukere imbuto iteka ryose” Muri ako kanya uruma. Matayo 21: 18-19
Hari ibigaragarira amaso y’abantu hakaba n’ibintu by’ukuri biriho. Yesu ngo abonye icyo giti akirebeye kure yakibeshyeho! Yabonye ibyo bibabi bitoshye , birebetse neza uri kure, akeka ko ari igiti cyagira umumaro, akeka ko kiriho imbuto zaribwa, ariko akegereye, abura (...) -
Burya kuvuka nabi mu buryo bw’Umwuka bigira ingaruka ku mikurire!
24 May 2016, by Alice RugerindindaMuzumva abantu bavuga ngo “ uriya mwana afite imikurire mibi”. Baba bashatse kuvuga iki?
1. Ko indeshyo ye itangana n’imyaka ye ( Ari mugufi cyane ugereranije n’imyaka amaze avutse) 2. Ko ibiro bye bitangana n’imyaka ye ( Ko afite ibiro bike ugereranije n’imyaka amaze avutse) 3. Ibimenyetso biri ku mubiri we biba bigaragaza ubuzima bubi ( imisatsi icuramye, inda ibyimbye, uruhu ruyagirana ukuntu….)
Burya kugirango umuntu agire imikurire mibi cyangwa se akure nabi akenshi biba byaraturutse ku (...) -
Umusozi wa Kinyamakara waba ufite ibanga uhishe ku banyamasengesho!
1 September 2012, by UbwanditsiUmusozi wa Kinyamakara uherereye mu kagari ka Karambi, Umurenge wa Kigoma, mu Karere ka Huye wahindutse Kibeho nshya. Abakristu batandukanye bajya kuhasengera batangaza ko uyu musozi ufite ibanga rikomeye kandi rishingiye ku kuba bahazana ibyifuzo byabo bagataha basubijwe.
Kuzamuka umusozi wa Kinyamakara ni urugendo rw’amasaha abiri arengaho iminota mike uvuye mu isantere ya Karambi, uyu musozi urahanamye bikomeye, ubangikanye n’imisozi nka Gihanda, Gasura ndetse na Gitwa. Iyo ukizamuka uyu (...) -
Yageragejwe kubera inzozi yarose ( igice cya 3) Kiyange Adda- Darlene
15 September 2013, by Kiyange Adda-DarleneAsoma bene se bose, abaririraho, nyuma bene se baganira nawe. ( Itangiriro 45:15)
Yosefu byaramugoye guhita yibwira bene se. Yashatse kubanza kumenya amakuru y’umuryango, abanza kumenya ko murumuna we Benyamini akiriho aramubatuma baramuzana aramubona, ashaka no kumenya niba ise akiriho nabyo arabimenya .Ayo makuru yayabonye akoresheje ubwenge bwinshi tutarondora hano.
Usomye igice cya 45, ubona ko nyuma byamunaniye kwihangana ategeka ko basohora abantu bose kugira ngo yibwire bene se. (...) -
Igisha abana bawe gusenga - Marcia McQuitty
28 May 2013, by Simeon NgezahayoKwigisha abana gusenga bituma bumva bafite umumaro imbere y’Imana.
Mu kinyamakuru gisohoka buri munsi, umwana w’umuhungu w’imyaka 7 yabajije Dr. Billy Graham ikibazo gikurikira: “Imana yumva gusenga kwanjye, cyangwa yumva gusenga kw’ababyeyi banjye?” Iki kibazo kitwibutsa ko abana Imana yaduhaye dukwiriye kubigisha gusenga, tukabigisha neza iby’umwuka, tubyitayeho kandi mu bwenge.
KUKI abana batarajya mu ishuri n’abiga ari ngombwa kubigisha gusenga?
Yesu yigishije neza abigishwa be ko abana ari (...)
0 | ... | 2810 | 2820 | 2830 | 2840 | 2850 | 2860 | 2870 | 2880 | 2890 | ... | 3150