“Uwiteka abaza Mose ati: “Ni iki gitumye untakira? Bwira Abisirayeri bakomeze bagende. Nawe umanike inkoni yawe, urambure ukuboko hejuru y’ inyanjauyigabanye Abisirayeri bace mu Nyanja hagati nko ku butaka” (Kuva 14:15-16) Twese tuzi Mose yavukiye muri Egiputa ababyeyi baramuta atoragurwa n’ umukobwawa Farawo aramurera (Kuva 2); arakura, ageza ku myaka 40. Yize amashuli meza aba umusirikare mukuru, kandi yakuze bamutegura nk’uzasimbura Farawo akaba umwami.
Umunsi umwe amenye ko ari Umuheburayo (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Ukwiriye kumenya ubutware wahawe muri Kristo Yesu ukabukoresha neza. Pastor Desire
6 September 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Umuhanzi Safari Peter agiye kwiyamamariza kuba Umudepite mu nteko Ishingamategeko y’u Rwanda
27 January 2013, by Ubwanditsiumuhanzi uhimbaza Imana mu ndirimbo ze, wanakunzwe cyane muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda (UNR) ubwo yarakiri umunyeshuri wayo. Safari Peter ni umwe mu bahanzi bahimbaza Imana batangiye uwo murimo w’ubuhanzi cyera cyane.Amakuru yizewe dukesha Rwanda Gospel Magazine ni uko Safari Peter bakunze kwita Rufuku , magingo aya ubarizwa mu Karere ka Karongi,agiye kwiyamamariza kuba Intumwa ya rubanda (Umudepite) mu nteko Ishingamategeko y’u Rwanda mu gihe amatora ateganijwe kuba muri uyu mwaka wa 2013. (...)
-
Arsene Manzi yamuritse Alubumu ye ya mbere Rubavu, uyu wa gatandatu ari i Kigali.
25 July 2012, by Patrick Kanyamibwa« Ndashima Imana uko yabanye nanjye mu bitaramo bibiri maze gukora mu byumweru bibiri bikurikiranye, nabonye uburyo abantu bakunda kuramya no guhimbaza Imana batarebera ngo abahanzi tubaririrmbire, uyu wa gatandatu hatahiwe i Kigali » aya ni amagambo ya Alcene Manzi.
Uyu muhanzi usanzwe uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba ayobora itsinda ryo kuramya muri Evengelical Restoration church ya Remera ndetse n’umuyobozi wa ALTAR OF WORSHIP MINISTRIES. Uyu murimo wo gukorera Imana (...) -
Nta mahirwe y’abanyabwoba muri uru rugendo rujya mu ijuru Ernest RUTAGUNGIRA
19 March 2014, by Ernest RutagungiraUbwoba ni kimwe mu bisanzwe mu mibereho y’abantu, ariko hakomeje kwibazwa niba byashoboka ngo bushire mu bantu ndetse n’icyakorwa ngo abantu baburwanye, bitabaye ibyo, kubwa Bibiliya Imigisha benshi bari bategereje izahinduka ibyifuzo, muri yo harimo n’ubugingo buhoraho benshi bari bategereje.
Iyo dusomye ijambo ry’Imana “Ibyahishuwe 12: 8” tuhasanga amagambo agira ati: “Ariko abanyabwoba n’abatizera, n’abakora ibizira n’abicanyi, n’abasambanyi n’abarozi n’abasenga ibishushanyo n’abanyabinyoma (...) -
Yesu afite ubushobozi. (Igice cya 1). Pasteur Patrice Mortorano
27 August 2015, by Kiyange Adda-Darlene"Yesu arababwira ati : Mwizeye ko mbishobora ? »Matayo 9 :28
Abagabo babiri babaga mu mw’ icuraburindi, babanaga n’ubumuga bwo kutabona. Noneho igihe kimwe Yesu abanyuraho, batangira gutaka bati : « Tubabarire mwene Dawidi ! »
Yesu yababajije niba bizeye ko yashobora kubakiza. Noneho bo bamusubiza beruye bati « Yego ». Kubera kwatura kwizera kwabo, abo bagabo babiri bakijijwe ubumuga bari bafite. Dore igitangaza rero! Mbega impano nziza Umwami yabahaye !! Iyi nkuru ntisanzwe rwose.
Mbese (...) -
Ni gute namenya neza ko ndi gusengera mu bushake bw’Imana?
24 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaAbantu benshi bizera ko Imana isubiza isengesho igihe itanze ibyo yasabwe muri iryo sengesho ariko iyo ibyasengewe bitabonetse bikunda kumvikana nk’aho iryo sengesho ritumviswe.
Nyamara ntabwo ari ukuri ahubwo Imana isubiza buri sengesho izamuriwe hari igihe isubiza "yego" cyangwa "tegereza".
Imana yemera gusubiza amasengesho yacu iyo twasengeye mu bushake bwayo. Bibiliya iravuga muri 1 yohana 5:14 iti "Kandi iki nicyo kidutera gutinyuka imbere ye ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko (...) -
Kuva navuka ntabwo ndakundana n’umukobwa-Dominic Nic
13 February 2013, by UbwanditsiMu gihe hari abasore n’inkumi bashyushye imitwe bitegura kwizihiza umunsi w’abakundana, Dominic Nic we nta kintu na kimwe mimubwiye. Kuva yavuka ntabwo rakundana n’umukobwa na rimwe.
Mu kiganiro n’uyu muhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana, yadutangarije ko atazi neza ibijyanye n’umunsi wa Saint Valentin. Kuva yava mu nda ya nyina ,Dominic Nic ntarizihiza uyu munsi na rimwe.
Ati: “Njye saint valentine nyifata nk’iyi minsi yose. Kuva navuka ntabwo ndakundana n’umukobwa biri serieux keretse kera (...) -
Ijambo ry’ Umunsi
13 August 2013, by Ubwanditsi...Witinya Daniyeli, kuko uhereye ku munsi watangiriyeho gushishikarira gusobanukirwa no kwicisha bugufi imbere y’ Imana yawe, amagambo yawe yarumviswe Daniyeli 10:12
-
CEP-KIE ikomeje guhindura ubuzima bw’abanyeshuli mu buryo bukomeye!
29 November 2012, by UbwanditsiAbanyeshuri bo muri KIE, mu giterane cy’iminsi ine cyo gushima Imana bishimira ko kuva mu 2001 batahwemye kubwiriza aho ngo mu bwabwirijwe ubutumwa harimo abavuye mu ngeso mbi nk’ubujura, ubusambanyi, gukora nkana ibikorwa byangiza n’izindi ngeso.
Mu giterane cy’iminsi ine cyo kuva kuwa 27 kugera kuwa 30 Ugushyingo cyateguwe n’itsinda “Schilo” ryo kuramya no guhimbaza Imana ku bufatanye n’Umuryango w’Abanyeshuri b’Abapantekote biga mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (CEP-KIE), aba banyeshuri (...) -
Chorale Evangelique Cyarwa yakoreye ivugabutumwa muri ADEPR Kamembe
18 June 2013, by UbwanditsiMu mpera z’icyumweru dusoje nibwo chorale Evangelique yo muri ADEPR Paruwase ya Cyarwa yagiye mu giterane mu Karere ka Rusizi muri ADEPR Kamembe ku mudugudu wa Bethel ahahoze hitwa mu Burunga. Icyo giterane cyari gifite intego iri mu Abefeso 5.15 “Nuko mwirinde uko mugenda mutagenda nk’abatagira ubwenge ahubwo mugende nk’abanyabwenge” Mu ijambo umuyobozi wa Paruwase ya Kamembe yavuze afungura igiterane kumugaragaro yavuze ko mugihe turikugera mu iterambere ryihuse ari ngombwa ko umukiristo (...)
0 | ... | 2830 | 2840 | 2850 | 2860 | 2870 | 2880 | 2890 | 2900 | 2910 | ... | 3150