Kuvakuwa 27-29/07/2012 Jehovahjireh choir CEP-ULK yari mu rugendorw’ivugabutumwa mu gihugu cy’abaturanyi cy’Uburundi.
Hakaba hari hateguwe igikorane (igiterane) cy’iminsi ine kuva kuwa 26-29/07/2012 cyateguwena GEPU(Groupe Evangélique pentecotiste univesitaire de Ngozi) kubufatanye n’ishengero rya Gashikanwa ubusanzwe ribarizwa muri Province yaNgozi, kikaba rero kiba inshuro imwe mu myaka itatu kikaba cyari gifite intego yo guhamagarira abantu guhindukira bakakira ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Imitima y’abenshi yararuhutse ubwo Jehovahjireh choir CEP-ULK yari kuri stade ya Muremera-Ngozi-Burundi.
1 August 2012, by Ubwanditsi -
Icyubahiro cye cyamwemeje ko ntawamusuzugura ngo aramukiza ibibembe bye!
16 May 2016, by Ernest RutagungiraMu nkuru dusanga mu gitabo cy’ 2 Abami 5, Bibiliya itubwira mo umugaba w’ingabo z’ isiriya witwaga Naamani wari intwari cyane, umunyacyubahiro, umutoni kuri shebuja ( ariwe umwami w’I Siliya) ndetse ngo Uwiteka niwe yahesherezaga mo abasiriya kunesha, gusa n’ubwo igihugu cye n’amahanga bamwemeraga, bakanamwubaha, uyu mugabo yari umubembe, ndetse yifuzaga gukira ariko habuze gato icyubahiro cye cyari gitumye yibanira n’ibibembe ubuzira herezo.
Usomye “2 Abami 5:10” Hagira hati: Elisa aherako (...) -
Rubavu: Byari agahebuzo mu Umugoroba wo kuramya no Guhimbaza Imana wateguwena Korali Evangelique
6 April 2016, by Ernest RutagungiraByari umunezero ku umugoroba wo kuri iki cyumweru tarikiya 3 Mata 2016, muri salle “Umucyo Christian Center (IGB) I Rubavu, ubwo haberaga igitaramo cyiswe umugoroba wo kuramya no Guhimbaza Imana, cyateguwe na Korali Evangelique ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Rubavu, Paroisse ya Gisenyi umududugu wa Bethfague.
Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gusabana n’abakunzi b’iyi korari baturutse mu mpande zitandukanye, uretse kwizihirwa n’indirimbo z’iyi korali abitabiriye iki gitaramo (...) -
Naphtal Hategekimana aramurika alubumu ye ya kabiri kuri icyi cyumweru
29 November 2012, by Patrick KanyamibwaNaphtal wamenyekanye kundirimbo zitandukanye zirimo “Ntugira uko usa”, “Tabara”, “Turagukunda” na “Yabihindura” kuri icyi cyumweru tariki ya 2/12/2012, muri Salle ya St Paul kuva saa cyenda z’umugoroba, nibwo aramurika alubumu ye ya kabiri y’amajwi.
Muri icyi gitarama nkuko Naphtal yabidutangarije azakorana n’abandi batandukanye barimo Emile Nzeyimana kuva Nairobi Kenya, Rugema Emmanuel, Papa Maurice umuyobozi wa Radiyo Umucyo, Bobo, Goreth, Serge na Ndabara John.
Mu rwego rwo gufata neza bakunzi be (...) -
Abahanzi Goreth na Rachel bateguye igitaramo cyo gufasha imfubyi.
25 July 2012, by Patrick KanyamibwaNkuko twabitangarijwe na Goreth, nyuma yo kumurika alubumu ye, ubu afatanyije n’umuhanzi mugenzi Rachel bari gutegura igitaramo cyo gufasha imfubyi kuri icyi cyumweru tariki ya 29/07/2012, ku rusengero rwa Bethesaida Holy Church, kuva saa munani kugeza saa kumi n’ebyiri zumugoroba.
Goreth yatubwiyeko batekereje bakareba ku bana b’imfubyi bajya baza mu biruhuko by’amasomo, ubuzima bukabakomerera, yewe no gusubira ku ishuri ntibyorohe kubera ubushobozi n’ibikoresho, bo nk’abahanzi baririmba (...) -
Women Foundation Ministries yateguye Ibitaramo bise “Umuyaga wu Mucyo” mu mwego Kwibuka ku nshuro ya 20 Genoside yakorewe abatutsi
10 April 2014, by Patrick KanyamibwaMu rwego rwo gufataniriza hamwe n’abandi banyarwanda mu gutegura ibihe by’ icyunamo cyo kwibuka imyaka makumyabiri ya Jenoside ya korewe abatutsi mu gihugu cyacu, umuryango wa Women Foundation Ministries wakoze gahunda y’ivugabutumwa yise “Umuyaga w’umucyo” mumagambo y’icyongereza “Wind of Light” mu rwego rwo gutanga ihumure, n’isana imitima ry’abana b’igihugu, ndetse n’ibikorwa byo gufasha imiryango y’ababuze ababo muri genocide. Ubuyobozi bwa WFM bwadutangarijeko iryo vugabutumwa ryakorewe mu duce (...)
-
Dukwiye kwizera Imana muri byose.
3 January 2016, by Innocent Kubwimana‘’Nuko hariho umugore wari mu mugongo, wari ubimaranye imyaka cumi n’ibiri, ababazwa n’abavuzi cyane benshi bagerageza kumukiza, bamumarisha ibintu bye byose abitangamo ingemu, ariko ntibagira icyo bamumarira ahubwo arushaho kurwara.” Mariko5:25,26
Uyu mugore ntiyari agifite icyo kwizera mu by’ukuri kuko yari amaze igihe kinini ababazwa n’umubiri cyane ko ibishoboka byose yari yarabikoze ariko ntiyabasha gukira. Iyi ndwara ye yari yaramubereye nk’isoko y’imibabaro. Mu myaka cumi n’ibiri y’uburwayi (...) -
Abaheburayo 12:1-2
7 October 2015, by UbwanditsiNuko natwe ubwo tugoswe n’igicucu cy’abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye. Dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose, yihanganiye umusaraba ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bw’intebe y’Imana.
-
Imana ntabwo yemera ko umuntu ababarira ubusa
4 March 2016, by Isabelle GahongayireImana ntabwo yemera ko umuntu ababarira ubusa
‘’Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nkuko yabigambiriye’’. Abaroma 8 :28
Niba mwarasobanukiwe ko muri ibisubizo by’amasengesho ya bamwe basengera mw ‘isi, mugomba no gusobanukirwa ko mbere yuko Imana ibashyiraho, Ibanza gufata umwanya wo kubategura.
‘’Muri Kristu, habaho ubuzima nyuma y’imibabaro!’’ Nubwo yari izi neza ko yatoranirije Mose kubohora ubwoko bwayo, Imana yohereje Mose mu butayu (...) -
Iyo Imana iguhamagaye uba ugomba gutegereza n’igihe cyo gutumwa
18 August 2015, by Innocent KubwimanaAriko se bamwambaza bate bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate ari nta wababwirije? Kandi babwiriza bate batatumwe? Nk’uko byanditswe ngo “Mbega uburyo ibirenge by’abavuga ubutumwa bwiza ari byiza cyane!” Abaroma 10:14-15
Iyo Imana iguhamagaye ishaka kugutuma iguha n’ubutumwa bwo kujyana. Mu bisanzwe iyo ukorera ikigo runaka kigashaka ko ujya mu butumwa bw’akazi ahantu runaka mu gihugu cyangwa hanze yacyo, bagusinyira impapuro zemeza ko ari bo bagutumye, icyo (...)
0 | ... | 2860 | 2870 | 2880 | 2890 | 2900 | 2910 | 2920 | 2930 | 2940 | ... | 3150