“Dore abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka, imbuto z’inda nizo ngororano atanga” Zaburi 127 :3 “Behold, children are a heritage from the Lord. The Fruit of the womb is a reward” Psalm 127:3
Imana ni nziza yatekereje ko umwana w’umuntu akeneye kugira abana. Nkuko Bibiliya ibivuze, abana ni impano ikomeye y’Imana. Imana ishimwe cyane.
Igihe kimwe nagize amahirwe yo kuba mu mahugurwa ajyanye no “ Gukira ibikomere byo ku mutima” ariko nahigiye ibintu byinshi cyane. Twarize, turangije umwigisha adusaba (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Ukwiriye kwitondera ibintu ubiba mu mwana wawe!
11 July 2013, by Alice Rugerindinda -
Wari uzi ko abitwa abarokore bamwe bajya kuraguza?
10 March 2013, by Felicite NzohabonayoIkimoteri cyo muri kamere (igice cya kabiri) GUKORANA N’IMYUKA MIBI (gusenga ibigirwamana, uburozi)
Impamvu y’ uru rukurikirane rw’inyigisho za kamere, n’ukugira ngo umukristo yimenye, amenye ibiba muri we,ntatekereze ko ahari ibi ari ibintu biba mu bandi noneho we akaba ari muzima.
Yaba umuzungu, yaba umwirabure, umuntu kw’isi yose agizwe n’ibice bitatu :
1° Umwuka 2° Kamere 3° Umubiri
Adamu amaze gukora icyaha, twese yaturaze kamere y’icyaha. Muri iki gice cya kabiri, turarebera hamwe uwo (...) -
Ibura ry’abamisiyoneri ryashyize Abakristo mu kaga muri Syria
7 August 2013, by Simeon NgezahayoIbura ry’umumisiyoneri w’Umujezuwite (Jesuit) wabuze mu cyumweru gishize mu gihugu cya Syria ubuze nyuma y’ishimutwa ry’abandi bamisiyoneri 2 ryashyize Abakristo mu kaga muri icyo gihugu. Rev. Paolo Dall’Oglio wamaze imyaka 30 muri Syria mbere y’uko guverinoma ya Syria imuhambiriza mu mwaka ushize azira gufasha inkomere z’intambara mu ngabo za Perezida Bashar al-Assad, yagarutse mu gihugu mu kwezi gushize kwa karindwi afite mission yo gusaba ubuyobozi bwa Al Qaeda ikorera mu gihugu cya Iraq no (...)
-
Mutegarugori, Imana iragukunda - Dominique Dumond
29 July 2013, by Simeon NgezahayoWowe utekereza ko ntawe ukwitayeho,
Wowe uvuga ko ntawe ugukunda rwose,
Wowe uhamagaza ibirenge n’ibiganza ngo urebe ko hari uwagukunda,
Wowe ukunda abandi utegereje ko na bo bazagukunda,
Wowe wumva ko utazigera wongera gukundwa ukiri mu isi,
Nejejwe no kukubwira ko Imana igukunda.
Urukundo ruva mu ijuru rukwereka ko Imana ikuzi, kandi igukunda.
Uwiteka agukunda nk’uko uri, Imana yerekanye urukundo igukunda ubwo yoherezaga Umwana wayo w’ikinege ngo agukirishe urupfu rwe no kuzuka kwe (...) -
Ese ufite umutwaro w’ abarimbuka? Pastor Claude
28 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaImana yacu irera kandi yanga icyaha, ariko ikunda umunyabyaha. Imana iravuga muri Ezekiyeli 18:23 : “Muragirango nishimira ko umunyabyaha apfa?........ Ikiruta si uko yahindukira akava mu nzira ye mbi, akabaho?”
Yesu Kristo nawe yagaragaje umutwaro w’abarimbuka, mu migani itatu yaciriye Abafarisayo n’abanditsi muri Luka 15: Umugani w’intama yazimiye, igikoroto cyazimiye, ndetse n’umugani w’umwana w’ikirara. Muri iki gice cya Luka, Yesu yagaragaje ukuntu haba umunezero mu ijuru, iyo umunyabyaha (...) -
Mbese wavutse ubwa kabiri koko cyangwa warabatijwe gusa?
20 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaAbantu benshi bitiranya umubatizo no kuvuka ubwa 2 ariko sibyo kuko nta muhango n’umwe mu isi wahesha umuntu kuvuka ubwa 2. (kubatizwa, gukomezwa, etc…) Ikindi bamwe bibwira ko umubatizo ukuraho ibyaha (harimo n’icy’inkomoko) ariko Petero yabwiye itorero ko ari isezerano ku mana ry’umutima uticira urubanza (umutima wababariwe utiyiziho icyaha) 1Petero3:21. Bityo nk’uko Yesu yabatijwe nta cyaha iyo bigenze neza habatizwa umuntu wamaze gukurwaho ibyaha kubwo kwihana guhesha no kumva ukizera.
1. (...) -
Umuhanzi Iyamuremye Serge ageze kure imyiteguro yo kumurika albumu ye ya mbere
15 August 2012, by Patrick KanyamibwaSerge Iyakaremye wamenyekanye cyane ku ndirimbo “Uwiteka mwungeri wange” ubwo yaririmbanaga na mugenzi we Vincent, aratangazako imyiteguro ayigeze kure yo kumurika alubumu ye ya mbere ari wenyine, iyi alubumu y’amajwi akaba yarayise « Ntamvura idahita », ikazabaho indirimbo 8.
Igikorwa cyo kumurika iyi alubumu giteganyijwe ku cyumweru tariki ya 2/09/2012 ku rusengero rwa Omega Church ruri hejuru mu nyubako ya Rubangura, akaba ateganya ko kwinjira bizaba ari ukugura CD yuwo muhanzi gusa kuri uwo (...) -
Ijambo ry’ Umunsi
30 December 2012, by Ubwanditsi“Kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose…” Matayo 24:14
-
Imana ishaka ko twitandukanya n’isi nubwo tukiyituyemo?
26 August 2015, by Innocent KubwimanaNiba dushaka guhuza ibyo dukora no kwizera Kristo, tukaba dushaka kubaho ubuzima bwubaha Imana, tugomba kwiga kubaho uburyo butandukanye n’ubw’isi idusaba, twenyine tugatandukana nayo kandi tukiyituyemo.
Iyo utemeye kubaho gutya uba wiyemeje kuvanga agakiza n’isi, bigatuma uba muri ba bandi ngo bavuga ko bazi Imana ariko bakayihakanisha ibyo bakora. Bibiliya ivuga ngo ‘’Bavuga yuko bazi Imana, ariko bayihakanisha ibyo bakora. Bene abo ni abo kwangwa urunuka, ni abatumvira Imana, no ku mirimo (...) -
Muhima: Abahanzi 13 bashoje igiterane !
23 October 2013, by Simeon NgezahayoIgiterane cyari cyateguwe n`abahanzi 13 babarizwa kuri ADEPR umudugudu wa Muhima cyashojwe kuri iki cyumweru. Iki giterane cyatangiye ku wa gatandatu w`icyumweru turangije.
Gusa Iki giterane ariko ngo cyaranzwe n’ubwitabire buke ugereranije n’uko bisanzwe bimenyerewe kuri uru rusengero ubusanzwe rurangwa no kwitabira ibiterane cyane, ndetse n’uburyo cyari cyatangarijwe benshi. Mu kiganiro n`abari bateguye iki giterane, batubwiye ko bakoze uko bashoboye ngo babyamamaze, ariko bitewe n’ubukwe (...)
0 | ... | 2890 | 2900 | 2910 | 2920 | 2930 | 2940 | 2950 | 2960 | 2970 | ... | 3150