Hirya no hino usanga umwe avuga ngo yakiriye Agakiza, undi ati " Ntukijijwe." Ibyo byose bigaragara mu matorero ya Gikirisitu, hari ababitangaho ubuhamya bashingiye ku nyandiko za Bibiliya bitwaza nk’intwaro ikomeye.
Ku buhamywa bwa babayeho kera mu gakiza, Umuvugabutumwa Hakizimana Justin, wo mu itorerero rya ADEPR ku Muhima mu Mujyi wa Kigali, hari ubuhamya bw’abakera atanga nk’ibyitegererezo by’agakiza nya gakiza.
Ni uko ubwo tugoswe n’igicu cy’abahamya bangana batyo twiyambure ibituremerera (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Agakiza kavugwa mu matorero ni iki kikaranga ?
14 June 2013, by Pastor Desire Habyarimana -
Ijambo ry’ Umunsi
3 November 2012, by UbwanditsiIgihe kizaza uhereye mu mboneko z’ukwezi ukageza mu mboneko z’ukundi, no guhera ku ISABATO ukageza ku yindi, abantu bose bazajya baza gusenga imbere yanjye." Ni ko Uwiteka avuga. Yesaya66:23
-
ADEPR Nyarugenge mu gitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge ku Gitega
1 July 2013, by Simeon NgezahayoNyuma y’igitaramo cyabereye ku Muhima ahazwi ku izina rya de bandi (soma do bandi), itorero rya ADEPR Nyarugenge n’ubuyobozi bw’akareree ka Nyarugenge bakomeje urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge babinyujije mu bitaramo by’ivugabutumwa.
Kuri iki cyumweru tariki ya 30/06/2013 ni bwo igitaramo cya kabiri cyabereye kuri Ecole Primaire Gitega gifite intego igira iti “Ni iki gituma mutanga ifeza mukagura ibitari ibyo kurya nyakuri? Ni iki gituma mukorera ibidahaza? Mugire umwete wo kunyumvira, (...) -
Itorero rya ADEPR Butare ryafunguye umudugudu bise ‘Rehoboth’, 4 bakira Kristo!
4 November 2013, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa 02/11/2013, Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Butare ryafunguye umudugudu mushya witwa Rehoboth.
Umuhango wo gufungura uyu mudugudu mushya wari uyobowe na Rev. Pasteur Ruganza Emmanuel, witabirwa n’abayobozi batandukanye bo muri Paroisse ya Butare barimo Pasteur Segatarama Faustin na Pasteur Mulisa Augustin. Hari amakorali nka Korali Bumbogo, Wisigara, Voix de la Paix, En-hakkore, Abategereje Yesu na korali ikorera umurimo w’Imana kuri uyu mudugudu.
Uyu mudugudu utangiranye (...) -
Mbese dushingiye ku by’Imana yakoze ntitwakwizera ko izakora n’ibisigaye?
24 September 2015, by Innocent KubwimanaAkenshi amateka y’Imana n’ineza yayo tubitindaho cyane iyo tugeze mu bitugerageza bitari bimwe. Ibi tubihamirizwa n’uburyo Imana idutabara mu bihe bikomeye. Ibi ariko ntibibuza ko umuntu ahagarika umutima bikamutera gushidikanya kubera kamere muntu, cyane iyo ahuye n’ibirenze ubushobozi bwe.
Dufatiye urugero kuri Dawidi mu ijambo ry’Imana, igihe bamutera ubwoba ko ntcyo yakora ku gihangange Goliyati cyari cyarahangayikishije ubwoko bw’Abisirayeli, Dawidi yibutse imikorere y’Imana, arambika (...) -
Igihano Michael Jackson yaherewe IKUZIMU - Angelica Zambrano
8 April 2013, by Simeon NgezahayoYesu yambwiye ko abantu benshi bakomeye bamanuka bagana ikuzimu, abakomeye n’ibirangirire. Urugero ni Michael Jackson. Uyu mugabo yari ikirangirire ku isi yose, ariko yasengaga satani. N’ubwo abantu benshi atari ko babibona, ariko ni ko kuri. Uyu mugabo yasinyanye amasezerano na satani: Yasinyanye na satani kugira ngo amuhe ubushobozi bwo kuba ikirangirire, no kugira abafana benshi.
Uko yageze kuri ibyo byose, ni ko nabonye abadayimoni bababaza abantu ikuzimu. barabazunguzaga, bakabazunguza (...) -
Waba uzi impamvu dukwiriye gukura mu gakiza? Pastor Desire
2 December 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Umugezi w’amazi utemba uva mu rusengero” (Ezekiyeri 47:1-12)
Amazini ijambo ry’ Imana, urusengero ni umutima w’ umuntu iburasirazuba ni Yesu kuko niwe zuba ryo gukiranuka kwacu.
Umwuka niwe ugera uko ijambo rikurira mu mutima w’ umuntu. Tugomba gukura kugeza ubwo tuzaba umugende ujyana amazi aho akenewe.
Amazi agera mu bugombambari ni umuntu ufite ijambo rike muri we. Haramutse havuye izuba ryinshi (ibigeragezo) aya mazi arakama. Kandi ibihe birasimburana ntabwo umuntu ahora mu bihe byiza (...) -
Umuhanzi Ndatimana Olivier ahishiye byinshi abakunzi be!
17 June 2013, by UbwanditsiNdi umuhanzi mfite umugore n’abana babiri b’impanga, navutse ubwakabiri ndakijijwe, ubuhanzi bwanjye nabutangiye ahagana mumpera z’umwaka wa bibiri na cumi, indirimbo imwe muzo nasohoye icyo gihe izwi ni indirimbo yitwa URUGENDO, yanakunzwe n’abantu batari bake, indi ndirimbo nakoze muricyo gihe n’indirimbo yitwa YESU YARATWISHYURIYE iyi yo ikaba ifite amajwi n’amashusho n’izindi nke zitamenyekanye cyane, nyuma yicyo gihe ntabwo gukomeza gukora uyu murimo byanyoroheye nari ngihanganye n’ubuzima (...)
-
Umugore yari akwiriye kumenya neza imico y’abo mu rugo rwe!
27 March 2016, by Alice Rugerindinda« Amenya neza imico yo mu rugo rwe, kandi ntabwo arya iyo kurya by’ubute, abana be barahaguruka bakamwita Munyamugisha, n’umugabo we nawe aramushima ati : abagore benshi bagenza neza ariko weho urabarusha bose” Imigani 31:27
Uwo ni umugore uzi ubwenge Salomo yavugaga !
Impamvu nkunze kwibanda cyane ku bagore “mama” nuko nasanze Imana yaraduhaye ubushobozi, ubwenge, ndetse n’imbaraga zo kuba twahindura ibintu byiza cyangwa bibi.
Ku mutwe w’aya magambo ho handitse ngo ni umugore ufite umutima, (...) -
Ese mu buzima bwawe habanza iki?
1 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaWaba ujya utekereza ku rutonde rw’ibyo ukwiye gukora mu buzima bwawe? Aha byumvikane ko iyo tuvuze urutonde haba hari icya mbere, icya kabiri gukomeza kugeza ku cya nyuma. Iyo uri umukozi mu rugo wakurikiranyije imirimo ushaka gukora, urugero ushaka gusukura inzu, ugakora isuku y’ibyombo n’ibindi warangiza ukabikurikiranya bitewe n’agaciro wabihaye cyangwa ibyo Shobuja wawe akunda. Iyo uzi ko igihe cyawe kidahagije ugerageza kubanza iby’ingenzi kugira ngo igihe nikikubana gito ube wakoze (...)
0 | ... | 2970 | 2980 | 2990 | 3000 | 3010 | 3020 | 3030 | 3040 | 3050 | ... | 3150