Guhangayika biterwa ahanini no kutimenya. Biterwa no kugerageza kugenzura ibyo udashoboye. Nta bwo twashobora kugenzura ubukungu, ni cyo gituma duhangayikishwa n’ubukungu. Ntitwashobora kugenzura abana bacu, ni cyo gituma duhangayikishwa n’abana bacu. Ntitwashobora kugenzura iby’ejo, ni cyo gituma biduhangayikisha. Ariko gutinya nta na rimwe bikemura ikibazo! Ni uguhangayikishwa n’ikintu nta cyo uri bugikoreho.
Yesu yigisha ku musozi yatweretse impamvu 4 zituma tutagomba guhangayika:
Nta (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Impamvu 4 zituma utagomba guhangayika – Pastor Rick Warren
7 July 2016, by Simeon Ngezahayo -
Abakristo bo muri Tanzania bugarijwe n’ibitero by’intagondwa z’Abisilamu
23 May 2013, by Simeon NgezahayoIbitero byibasiye Abakristo muri Tanzania byakomeje gufata indi ntera mu mwaka ushize. Byinshi muri ibi bitero byibasiye ikirwa cya Zanzibar gituwe na 90% by’Abisilamu. Abakristo batuye kuri icyo kirwa babonye ko bugarijwe n’ibitero mu mpande zose haba mu muhanda, mu ngo no mu nkiko. Ibitero byariyongereye ku buryo bukabije, kugeza n’ubwo abayobozi b’itorero bagiye bicirwa imbere y’amatorero yabo barashwe n’abantu batazwi bivugwa ko bakorana n’intagondwa z’Abisilamu zikorera muri ako gace.
Taliki (...) -
Babyeyi mureke kujya mwaturiraho abana banyu ibintu bitari byiza. (Ubuhamya bubabaje bwa Irakiza Sarah)
10 October 2013, by UbwanditsiNitwa IRAKIZA Sarah, navutse mu mwaka w’1980, mvukira i Bujumbura/Burundi. Mbarizwa mu Karere ka Huye. Ubuhamya bwanjye bushingiye mu guhugura urubyiruko, cyane cyane abakobwa hamwe n’ ababyeyi ku magambo baturiraho abana babo.
Nakundanye n’umuhungu, iwacu baza kumumbuza kubera ko tutari duhuje ubwoko. Biba ngombwa ko musezerera mu rwego rwo kwanga kubabaza umubyeyi wanjye. Mur’uko gukundana n’uwo muhungu, Maman yirirwaga anyaturiraho uburaya ndetse n’indwara ya SIDA. Yakundaga kumbwira kenshi (...) -
Korali La Lumière igiye gukorera urugendo rw’ivugabutumwa muri paruwasi ya ADEPR Rushashi, umudugudu wa Muyongwe
14 February 2014, by Simeon NgezahayoNyuma yo kumurika album yayo , korali Lumiere ikomeje urugendo rw’ivugabutumwa, aho muri iyi weekend izaba iri mu itorero ry’ADEPR ry’akarere ka Gakenke; kuri ADEPR MUYONGWE, paruwasi ya Rushashi, mugikorwa k’ivugabutumwa kuwa gatandatu no ku cyumweru tariki ya 15 kugeza kuya 16 Gashyantare 2014.
Iyi korali ibarizwa i Nyanza ya Kicukiro kuri ADEPR nyuma yo kumurika album yayo ya mbere yise “Ingoma y’amahoro”tariki ya 03 Ugushyingo 2013, ikaba ikomeje kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu hirya no (...) -
Inzira ya bugufi yo gusohoza amategeko y’Imana
27 July 2015, by Innocent KubwimanaUsanga abantu benshi barwana no kubahiriza amategeko y’Imana kandi ni byiza kuko Imana idusaba kuyibwira ku manywa na n’ijoro. Muri iyi nyigisho turareba ukuntu umuntu yaca iya bugufi akabasha kuyubahiriza. Iyo nzira nta yindi ari nayo amategeko yose asohoreramo ni ugukunda Imana ugakunda na mugenzi wawe, muri make ni Urukundo.
Urukundo ni ikintu gikomeye mu buzima kiboneka ibintu byose bikaba amahoro cyabura bikaba amahane. Bibiliya ivuga ko mu minsi ya nyuma urukundo rwa benshi ruzakonja. (...) -
Mbese amatorero akwiriye kurushanwa? – Shane Raynor
24 February 2014, by Simeon NgezahayoByashoboka yuko itorero ryawe ryatangiye kurushanwa n’andi matorero kugira ngo rirusheho gutera imbere. Ibi iyo mbivuga ntibihabwa agaciro nk’uwavuga ibya Justin Bieber. Bamwe muri twe batinya ijambo “kurushanwa,” bumva yuko ari ijambo ry’ab’isi ndetse ribi. Ariko kurushanwa si bibi. Kurushanwa mu byiza bishobora gufasha urushanwa kuba ukomeye kurushaho. Mu matorero, gutinya kurushanwa babikomora ku mpaka bumva mu bya business.
Bamwe muri twe bumva yuko abakomeye bari mu matorero badashobora (...) -
Byinshi utari uzi ku muririmbyi, umwanditsi akaba na Nyiri umuzingo w’indirimbo “Akira Iyi Ndirimbo Ngutuye Yesu”, Bwana Corneille Karekezi
2 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaUbwo yabazwaga uko yatangiye kwandika, kuririmba no gusohora indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza bw’Imana, Corneille Karekezi (CK) yihutiye gusubiza ko “kuva na kera yari asanzwe ahimba indirimbo ndetse aririmba mu nsengero ndetse n’amakoraniro y’abizera”. Kuri we, ngo ikidasanzwe kiriho ni ugutunganya no gusohora indirimbo ze kuri CD ngo zigere ku bantu benshi ndetse n’igitaramo cyagutse yitegura gukora muri Kanama 2015.
CK ni muntu ki?
Mu buzima busanzwe, CK akorera I Lagos muri Nigeria. Yabaye (...) -
Burya hari ibyo tutaramenya kuri Yesu
5 October 2015, by Innocent Kubwimana‘’.....ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe, mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu Umwami wacu....’’ 2 Petero 1 : 1-5
‘’.....ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera.’’ Ibyakozwe n’Intumwa 10 : 32-35
Ubwo Yesu yageraga ku nyanja yahamagaye Petero n’izindi ntumwa abakura mu burobyi. Petero yabanye na Yesu, akajya anamubaza ibibazo byinshi bitandukanye kurusha n’izindi ntumwa.
Mose yagendanye n’Imana mu butayu ariko kuko igihe aterekanye kwera kw’Imana ubwo yakubitaga ku rutare (...) -
Imwe mu myambarire idahwitse ku bantu b’igitsinagore,iranengwa mu nsengero!
21 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaMu gihe iterambere rirushaho kuzamuka byihuse muri iki gihe,ni nako usanga n’umuco ugenda utakaza indangagaciro zawo bitewe n’imyumvire y’abantu bo mu gihe tugezemo(Generation).Kuba kandi hari bamwe mu rubyiruko bagenda bakurikirana imico cyangwa se imyitwarire y’aba Star cyangwa se abanyamideri banyuranye ,bituma barushaho kurarikira iyo myambarire maze bagakora iyo bwabaga kugira ngo bisanishe nabo mu myambarire.Ibi bituma akenshi usanga mu gihe bahawe impuguro amatwi badashaka kuzumva kuri (...)
-
Mwitwaze Inkota y’Umwuka
24 September 2012, by Emmanuel KANAMUGIRE« Mwakire agakiza kabe ingofero mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana » Abefeso 6,17
Mu ntambara yo mu buryo bw’umwuka Pawulo yabwiye Abefeso ibintu byinshi bagomba kurwanisha. Ikintu cya gatandatu mu byo yababwiye ni ukwifashisha ijambo ry’Imana nk’inkota. Kumva cyangwa gusoma ijambo si byo byonyine byakuza umukirisitu
Ku rugamba turwana na Satani hari abantu batazi kurwanisha ijambo ry’Imana ;aba usanga bagwiriyemo n’abamaze igihe kinini mu matorero, bumvise ijambo ry’Imana bihagihe. (...)
0 | ... | 1040 | 1050 | 1060 | 1070 | 1080 | 1090 | 1100 | 1110 | 1120 | ... | 3150