Ahimba Uwiteka wavuganye na we izina ati “Uri Imana ireba.” Ati “Mbese Indeba nayiboneye na hano?’’Itangiriro 16:13
Mu minsi yashize naganiriye n’umuntu ucitse intege cyane kubera ibibazo by’urushako. Nyuma yo kumbwira ibibazo byinshi afite. Naramubajije ati koko Imana irareba uyu muntu? Ku bwanjye numvise ko akarengane n’indiri y’ibibazo arimo Imana itabireba.
Ahari wowe usoma ubu butumwa ujya ugera ho wibaza niba Imana ikureba, niba ireba ibyawe. Niba ari ko bimeze, nifuje ko tuganira ku (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Imana ireba-Igice cya mbere/ Dr. Fidèle Masengo
26 October 2015, by Innocent Kubwimana -
FONDATION GIRA IMPUHWE MU GIKORWA CYO GUFASHA ABAROKOTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI BO MU MUDUGUDU WA KINYINYA!
28 April 2014, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa Gatandatu taliki ya 26/04/2014, umuryango GIRA IMPUHWE uhagarariwe n’ UWAMBAJIMANA Marie Grace wateguye igikorwa cyo gufasha imfubyi n’abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu mudugudu wa KINYINYA.
Bamwe mu bashyikirijwe inkunga Aganira n’agakiza.org, UWAMBAJIMANA usanzwe azwi ku izina ry’ubuhanzi nka GAGA GRACE ndetse akaba anazwi mu ndirimbo ze zihimbaza zanakunzwe cyane nka "NYURWA", "UMPE AKANYA" n’izindi, yadutangarije ko ubusanzwe ivugabutumwa rye (...) -
Kugwa mu cyaha ntibiguce intege - Fabien Weigel
23 April 2013, by Isabelle GahongayireNiba hari aho waguye ugacumura, sigaho kwiheba no gukomeza kwiciraho iteka. Ibuka uwo uri we, hanyuma ukomeze imbere.
Mwaba muzi inkuru ya Yona? Uwiteka yamutumye i Ninewe, aho yagombaga gutwara ubutumwa. Ariko Yona ntabwo yabishakaga, ahitamo guhunga. Afata ubwato arahunga, yibwira ko agiye kure y’amaso y’Uwiteka. Hanyuma Uwiteka ateza umuyaga mwinshi, ubwato burahungabana. Mu gihe abandi bagenzi basengaga Imana buri wese iye, Yona we araryama arasinzira. Baramubyutsa hanyuma biba ngombwa (...) -
Iran- Yakatiwe gufungwa imyaka 10 kubera gutanga Bibiliya
26 August 2013, by UbwanditsiUmuturage wo mu gihugu cya Iran wahindutse umukirisitu yakatiwe gufungwa imyaka 10 ashinja icyaha cyo “Guhungabanya umutekano wa leta” bitewe n’uko yakwirakwije Bibiliya nto zitwarwa mu mufuka nk’uko bitangazwa n’ibiro bya Vatican bitanga amakuru Vatican Fides.
Mohammad-Hadi Bordhar wakatiwe gufungwa imyaka 10 (Photo Internet)
Mohammad-Hadi Bordhar, ukomoka mu gace k’amajyaruguru ya Iran yafashwe mu Kuboza 2012 ku izina rya “Mostafa,” yemereye imbere y’urukiko ko yahinduye idini akava muri islam (...) -
Umuhanzi w’icyamamare George Jones uzwi ku njyana ya Country yitabye Imana ku myaka 81
1 June 2013, by Simeon NgezahayoNyuma yo gusayisha mu byaha, umuhanzi George Jones yaje gufatwa n’uburwayi bukomeye bimutera guhindukirira Imana. Ubu burwayi rero ni bwo bwamushyize muri coma, ndetse aza no kwitaba Imana. Mu buhamya yatangiye uyu muhanzi, Russell Moore yihanangirije Abakristo ngo batazakomeza kuvuga ko uyu nyakwigendera George Jones yarimbutse. Yabivuze muri aya magambo:
George Jones yitabye Imana, ariko mfite impungenge ko abantu benshi bazakeka ko ari indyarya. George Jones si indyarya. Yari umusizi (...) -
Ku ncuro ya gatatu hazanzwe ibihembo bya Groove Awards
14 December 2015, by Innocent KubwimanaKuri iki cyumweru tariki 13/12/2015, nibwo kuri Serena Hotel habereye igikorwa cyo gutangaza no guhemba abatsindiye ibihembo bya Groove Awards Rwanda ku ncuro ya gatatu.
Ibi bihembo bihabwa indirimbo zihimbaza Imana n’abahanzi bazirimba, cyangwa amatsinda n’abandi bafite aho bahurira n’iyobokamana rya Gikristo mu Rwanda bahize abandi mu kubona amajwi nk’uko byemezwa n’abategura iki gikorwa.
Iki gikorwa cyari gitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye
Dore urutonde rw’abegukanye Groove (...) -
Nyuma yo kuribwa n’urufi rukamuca akaboko k’ibumoso, Imana yamushumbushije umugabo w’Umupasiteri!
19 August 2013, by Simeon Ngezahayo“Uyu ni umunsi mwiza kuruta iyindi, wambereye umunsi uruta iyindi yose mu buzima bwanjye! Imana irenze kuba nziza (: Nejejwe cyane no kubana n’umugabo wanjye Adam Dirks ubuzima bwanjye bwose!”
Ubu ni ubutumwa bw’umunezero bwanditswe ku rubuga rwa Twitter muri iyi weekend, bwanditswe n’umukobwa uherutse kuribwa n’urufi runini rwo mu bwoko bwa shark Bethany Hamilton. Ibi yabitangaje nyuma y’aho akoreye ubukwe na Pastor ushinzwe urubyiruko, Adam Dirks.
Ubukwe bwabo bwabereye mu mujyi wa Kauai, ho (...) -
Umusalaba ni iki ?
31 March 2016, by Kiyange Adda-DarleneIjambo ry’umusaraba ku barimbuka ni ubupfu, ariko kuri twebwe abakizwa ni imbaraga z’Imana. (1 abakointo 1 : 18) Kera mu ba Isiraheri, kubambwa cyari igihano cy’inkozi z’ibibi cyangwa se cy’abagome. Iyo umuntu yahamwaga n’icyaha cy’ubugome yarabambwaga.
Yesu Kristo yaciriwe urubanza rwo kubambwa ku musaraba atari uko ari umunyabyaha ahubwo ari ukugira ngo ibyanditswe bisohore, apfe, amaraso ye acungure umwana w’umuntu.Yarasuzuguwe, abambanwa n’ibisambo kimwe i buryo ikindi i bumoso bwe kugira ngo (...) -
Wowe ubwawe Uwiteka ni wowe Data!
21 October 2015, by Innocent KubwimanaErega ni wowe Data wa twese, nubwo Aburahamu atatuzi, Isirayeli ntatwemere! Wowe ubwawe Uwiteka, ni wowe Data wa twese, uri Umucunguzi wacu, uhereye kera kose ni ryo zina ryawe. (Yesaya 63:16)
Mubuzima bw’umuryango tumenyereye ko kugira ngo ube witwa umuryango wuzuye hagomba kuba harimo (Papa+Mama+Abana).
Nubwo biba bimeze gutya ariko usanga akenshi ubuzima bwose bushingiye kuri uyu mugabo, kuko aba agaragara nk’aho ari we mutwe, iyo adahari usanga bitameze neza, haba n’ikibazo ugasanga (...) -
Muhima: Mu giterane cy’urubyiruko Korali Yehovayile yataramiye abantu
22 April 2013, by Simeon NgezahayoKuri iki cyumweru ku wa 21 Mata 2013 kuri ADEPR Muhima Paruwasi ya Nyarugenge byari bishyushye, aho urubyiruko rwaho rwateguye igiterane cy’urubyiruko ku bufatanye na Korali Yehovayile yo muri ULK.
N’ubwo uyu mudugudu wa Muhima usanzwe ufite gahunda y’inyubako, wabyirengagije maze utegura igitenare cyo guhembura urubyiruko. Iki giterane cyitabiriwe na Korali y’urubyiruko yo kuri uwo mudugudu, ndetse na Korali Yehovayile ikunzwe cyane muri uyu mujyi ndetse no hanze yawo. N’ubwo iki giterane (...)
0 | ... | 1060 | 1070 | 1080 | 1090 | 1100 | 1110 | 1120 | 1130 | 1140 | ... | 3150