« Mwakire agakiza kabe ingofero mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana » Abefeso 6,17
Mu ntambara yo mu buryo bw’umwuka Pawulo yabwiye Abefeso ibintu byinshi bagomba kurwanisha. Ikintu cya gatandatu mu byo yababwiye ni ukwifashisha ijambo ry’Imana nk’inkota. Kumva cyangwa gusoma ijambo si byo byonyine byakuza umukirisitu
Ku rugamba turwana na Satani hari abantu batazi kurwanisha ijambo ry’Imana ;aba usanga bagwiriyemo n’abamaze igihe kinini mu matorero, bumvise ijambo ry’Imana bihagihe. (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Mwitwaze Inkota y’Umwuka
24 September 2012, by Emmanuel KANAMUGIRE -
Ukwiye kwitoza kuvuga ukuri
26 October 2015, by Innocent KubwimanaIyo tuvuze ukuri biba byumvikana ko hari nikitari ukuri, akenshi iyo ubajije umuntu ukuri icyo ari cyo usanga abigusobanurira bitandukanye ariko igisobanuro nyacyo ntakindi ni uko ukuri ari ukuri.
Bamwe bafata ukuri ngo nkikinyoma gihuriweho nabantu benshi ariko sibyo ahubwo ukuri ni ukuri si ikinyoma.
Hari abantu babaho mubuzima bw’ibinyoma mukaganira ariko nka 90% y’ibintu mwavuganye akaba yakubeshye, ugasanga byabaye umuco w’umuntu akaba yanabyirata, nyamara kubantu badakunda ukuri, (...) -
Isomere ubuhamya bw’ukuntu Imana yajyanye nawe kurambagiza umugeni!
29 March 2016, by Alice RugerindindaArasenga ati : “Uwiteka Mana ya databuja Aburahamu, ndakwinginze umpe ihirwe uyu munsi, ugirire neza databuja Aburahamu. Dore mpagaze ku isoko, abakobwa b’abo mu mudugudu basohotse bajya kuvoma. Bibe bitya: umukobwa ndibubwire nti : ndakwinginze cisha bugufi ikibindi cyawe nyweho, akansubiza ati : “ nywaho nduhira n’ingamiya zawe, abe ariwe watoranirije Isaka umugaragu wawe. Ibyo nibyo bizamenyesha yuko ugiriye databuja neza.” Itangiriro 24: 12 -14
Ijambo kurambagiza rikoreshwa ku bantu ndetse (...) -
Nyuma yo kubagezaho ubuhamya bwa Rev. David Paul Yonggi Cho ubu twifuje kubagezaho itorero rye ibyo ryizera.
17 August 2012, by Simeon NgezahayoIbyo twizera: Rev. David Paul Yonggi Cho, Itorero ‘Ubutumwa Bwiza Bwuzuye’ (Full Gospel), Korea y’Epfo bizera ko:
Twizera ko Bibiliya, Isezerano Rishya n’Isezerano rya Kera, ari ijambo ry’Imana ritavangiye ryahumetswe n’Umwuka Wera, ritabasha kubeshya kandi rifite ubutware. Twizera ko hariho Imana imwe mu butatu ihoraho iteka ryose: Data, Umwana n’Umwuka Wera.
Twizera ko Adamu waremwe mu ishusho y’Imana yageragejwe na satani umutware w’iyi si maze agacumura. Ku bw’icyaha cya Adamu, abantu bose (...) -
Virginia: Abapasiteri 2 Bahagaritswe ku Mirimo yabo kubera Ibirego Bashinjwa mu Butabera
30 May 2013, by Simeon NgezahayoAbapasiteri 2: Pasiteri washinze itorero ‘Richmond Megachurch Center’ na Pasiteri mukuru w’iryo torero bahagaritse imirimo yabo by’agateganyo.
Inkuru dukesha Melissa Steffan, umunyamakuru ku rubuga Christianity Today iravuga ko uku kwezi kutabaye kwiza ku itorero ‘Richmond Outreach Center (ROC)’ riri mu mujyi wa Richmond, Virginia (USA). Hashize icyumweru babibi mu babasiteri bakunzwe cyane bahagaritse imirimo yabo kubera ibyaha baregwa bitandukanye ariko bifitanye isano.
Mu butumwa bwatanzwe (...) -
Ijambo ry’ Umunsi
4 October 2012, by UbwanditsiNta bwenge cyangwa ubuhanga cyangwa inama, byabasha kurwanya Uwiteka Imigani 21:30
-
Kumenya kamere yawe byagufasha kwisuzuma no kwirinda
8 May 2016, by Isabelle GahongayireAbahanga mu bya psychologie bashyize ahagaragara amoko 4 ya kamere ziba mu bantu. Buri wese agira kamere ashobora kuba adahuriyeho na mugenzi we. Ni cyo gituma bamwe baba bitonda, abandi bagira amahane; bamwe bacecetse, abandi bakunda kuvugavuga,…
No mu nzu y’Imana rero haracyarangwa abafite kamere mbi, kandi ijambo ry’Imana ritubwira ko abakora imirimo ya kamere batazaragwa ubwami bw’Imana (Abagalatiya 5:19-21), ariko twakwisuzuma ntitwagibwaho n’urubanza (1 Abakorinto 11:31).
Muri izo nzego (...) -
Rubyiruko mumenye ibi bizabarinda
2 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaHari ubwo umukobwa cyangwa umuhungu b’abakrisito bakiri urubyiruko, bagwa mu byaha by’uburyo butari bumwe kandi bikomeye bajyaga bibwira ko bitababaho, maze buri wese mu mutima we akibaza ati” ibi byambayeho gute?” amarira akaba menshi, agahinda kakaba kenshi, inshuro nyinshi hakaba ubwo biterwa n’ubutamenya.
Umuntu ukiri muto yibereye mu rusengero hari ubwo areba abakuze bakora ibintu bigayitse, maze akavuga ati “ariko se buriya bagira ubwenge njye biriya ntibizambaho”, imyaka igashira indi (...) -
Dushakishe kumenya kunyuze mu ihishurirwa
24 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNtitukanyurwe no kumenya Imana mu buryo bw’ibitekerezo n’ubwenge bwacu. Twifuze ihishurirwa rituruka mu ijambo ryayo, hanyuma turebe uko ubuntu bw’Imana bugwira muri twe!
2 Petero 1 : 2 Ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe, mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu umwami wacu!
Urebye ijambo kumenya mu kigiriki, usanga rirenze gusobanukirwa bisanzwe binyuze mu bwenge no muri kamere y’umuntu. Risobanura kumenya by’ukuri. Ni ubumenyi buvuye mu ihishurirwa ry’Umwuka wera akabushira mu mutima w’umuntu. (...) -
India : The lampstand yashyize hanze album y’indirimbo zihimbaza Imana
10 March 2014, by UbwanditsiMugihugu cy’u Buhinde, “The lampstand worship team”, ikorera muri ministere y’ivugabutumwa rya Kristo ya “Lord’s Light Fellowship” yamuritse umuzingo w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza muri weekend yatambutse.
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu benshi biganjemo abanyenshuri biga mu gihugu cy’u Buhinde, mu mijyi ya Bangalore, Salem, Trichy, na Chidambaram.
Iyi album igiye hanze mu rwego rwo gufasha buri muntu wese ngo yegere Imana hamwe n’abaririmbyi nk’uko byatangajwe na Enock Niyonzima, (...)
0 | ... | 1050 | 1060 | 1070 | 1080 | 1090 | 1100 | 1110 | 1120 | 1130 | ... | 3150