Ubwo twasuraga umuhanzi Alexis Dusabe ari mu myitozo kuri Centre Cultulaire Franco – Rwandais, twasanze imyitozo igenda neza.
“Ndizerako iki gitaramo kizaba kimwe mu bitaramo byiza nzakora, kandi ndabona imyiteguro iri kugenda neza” amagambo ya Alex Dusabe.
Zimwe mu ndirimbo Alexis yateguye kuzaririmba harimo Njyana igotogota nizindi nyinshi zakunzwe hano mu Rwanda. Ubwo twaganiraga na Alexis Dusabe nyuma ya Repetition yatubwiye ko azacuranga Live, kandi ko abazitabira kino gitaramo ke bose (...)
Home > Keywords > Ubwoko bwa article > articles
articles
Articles
-
Alex Dusabe imyiteguro y’igitaramo cye igeze kure, kandi ngo biri kugenda neza
27 June 2013, by Ubwanditsi -
Umukristo n’ubuntu/ Bishop Masengo
13 October 2015, by Innocent KubwimanaUbuntu bw’Imana bubane namwe mwese. Abaheburayo 13:25
Nafashe umwanya ntekereza cyane ku ijambo ‘’Ubuntu’’, ubusobanuro ndetse n’agaciro kabwo mu mibereho y’umukristo. Naje gusanga harimo inyigisho ikomeye.
Ubuntu bwakwinjiza umuntu mu ijuru cyangwa bukamurimbuza! Hari amagambo nize ku bijyanye n’ubuntu yanteye kuvuga iby, amwe ni aya akurikira:
1. Twakijijwe n’ubuntu kubwo kwizera (Abefeso 2:5-8). Agakiza tutashoboraga guca dutanze ikiguzi katugezeho ku buntu nk’impano ( Abaroma 6:23b, Tito (...) -
Yesu yakoze icyari gikomeye
29 September 2015, by Innocent KubwimanaNta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze. Muri incuti zanjye, nimukora ibyo mbategeka. Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora, ahubwo mbise incuti kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje. Yohana 15:13-15
Yesu ntabwo adusaba kumupfira, ahubwo adusaba kumwegurira ubuzima bwacu. Petero, umwe mu ntuwa ze yigeze kumusezeranya gupfana nawe kubera wenda uko yiyumvaga muri ako kanya, icyakora Yesu yahise amubwiriraho ko atabishobora, kandi koko (...) -
Tumenye Itorero rya Pentecote ry’ Urwanda (ADEPR)
27 June 2012, by UbwanditsiTumenye Itorero rya Pentecote ry’ Urwanda (ADEPR)
Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda ADEPR, ryatangiye umurimo w’ ivugabutumwa mu 1940 ritangijwe n’ umuryango w’ ivugabutumwa w’ Abanyasuwedi witwa Mission Libre Suedoise (MLS). Nyuma y’ imyaka 72, ubutumwa bwiza bwakwiriye mu mpande enye z’ u Rwanda. Imibare yayo muri 2010, yerekana ko ADEPR igizwe n’ indembo 12, amatorero 288, imidugudu 2719, abakuru b’ Itorero 1.168. Abavugabutumwa 2.364, abadiakoni 32385, abana batarageza ku myaka yo kubatizwa (...) -
Nyuma y’ameze atanu abarizwa mu mugi wa Kigali, Patient Bizimana yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza yise “Poetic Evening of Praise and worship”
18 September 2012, by Patrick KanyamibwaLiliane Kabaganza, Cpt Simon Kabera, Aime Uwimana, Dominic Nic, Gaby Irene Kamanzi na Nelson Mucyo bayobowe na Patient Bizimana barataramira abakunzi b’indirimbo z’Imana ku cyumweru tariki ya 30/09/2012, kuva saa kumi z’umugoroba muri salle ya Sport View Hotel, icyi kikaba ari kimwe mu bitaramo bya gospel birimo abahanzi bakomeye kandi bakunzwe mu Rwanda. Kwinjira muri iki gitaramo bikaba ari amafaranga ibihumbi 2000 ahasanzwe hamwe na 5000Frw muri VIP. Nkuko Patient Bizmana yabidutangarije, (...)
-
Kwiringira Uwiteka.
29 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaKWIRINGIRA UWITEKA
Amagambo y’Uwiteka ni itegeko. Itegeko rivaho iyo haje irindi ririsimbura. Itegeko rigira imbaraga zisumba uwarishyizeho. N’iyo waba ari wowe warishyizeho, iyo ushatse kurica ku ruhande, rirakurega, wabona utarishoboye ukarihindura. Yesu yaduhaye iri tegeko, kandi riracyariho na bugingo nubu, nta ryarisimbuye. Yeremiya 17 :5-8
5.Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Havumwe umuntu wiringira undi muntu akishima amaboko ye, mu mutima we akimūra Uwiteka. 6Azaba ameze nk’inkokōre yo mu (...) -
Igiterane cyaberaga Los Angeles gisize ububyutse budasanzwe
19 November 2012, by Umugiraneza EdithMuri iki cyumweru gishize Los Angeles muri Etat ya Califonia habaye igiterane cyatangiye kuva kwa gatatu kugeza ku cyumweru taliki 14-18. Iki giterane mpuzamahanga cyari kiyobowe n’umukozi w’Imana Apotre Debbie Banda ukomoka mu gihugu cya Zambia akaba afite itorero ayoboboye muri America muri etat ya Texas. Kuwa gatatu umukozi w"Imana yagiye ahura n’abantu bifuzaga guhura nawe mu buryo bwo kugirwa inama mu bibazo buri wese yabaga afite, Kuwa kane habaye guhura n’abayobozi b’amatorero (...)
-
Inkuru y’ihumure: Ijuru riratabara………..
19 August 2015, by UbwanditsiAbacamanza 5:20
Iyo umuntu agize ikibazo, agerageza gushaka ubutabazi mu buryo butandukanye. Bamwe bajya mu bapfumu, abandi bakitabaza abakomeye ngo babafashe, abandi bakaba bazi ko imiryango yabo yabatabara ariko si byose bagutabaramo, hari ibikorwa n’Imana gusa.
Iyi nyigisho igamije kugukangurira kwiringira ijuru n’imbaraga zaryo kuko Bibiliya itubwiye ko ijuru ritabara. Niba hari ibyo abantu bagutabaramo si byose kuko nta waguha amahoro yo mu mutima, nta waguha agakiza, nta n’uwagukiza (...) -
Nari Umugome nuko impa Yesu ngo ambambirwe ku musaraba (Ubuhamya bwa Cedrick Kanana)
27 August 2012, by UbwanditsiNARI UMUGOME NUKO IMPA YESU NGO AMBAMBIRWE KU MUSARABA
Amazina yanjye bwite ni Cedric KANANA ,nkora umurimo w’ibarura n’icungamari mu itorero ry’abangrikani diocese ya Rubavu. Nakijijwe mu mwaka wa 2004 nibwo nakiye Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwanjye .Byari bikomeye cyane ari nayo mpamvu nifuza kubibabwira.
Njye navukiye mu muryango w’aba islamu ntabwo nigeze menya Yesu cyangwa se ngo mukunde. Mu busore bwanjye natunzwe n’ibiyobyabwenge kuva ku myaka 8 ibyo nabitewe n’uko data yantaye (...) -
Igitaramo cya Alarm Ministries kizitabirwa n’abahanzi bakunzwe nka Christine Shusho na Israeli Mbonyi
13 October 2015, by Innocent KubwimanaKuri iki cyumweru tariki 18/10/2015, mu Rwanda hateganyijwe kimwe mu bitaramo bikomeye bizanitabirwa n’abahanzi bazwi kandi banakunzwe nka Christine Shusho umwe mu bahanzi b’ibyamamare muri aka karere u Rwanda ruherereyemo ndetse na Israel Mbonyi nawe umaze kwigarurira imitima ya benshi mu gihe gito amaze amenyekanye.
Iki gitaramo cyateguwe n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana Alarm Ministries, kikaba kigamije gushyira ku mugaragaro Alubumu yayo y’indirimbo z’amashusho (DVD), bise ‘’Hari (...)
0 | ... | 1070 | 1080 | 1090 | 1100 | 1110 | 1120 | 1130 | 1140 | 1150 | ... | 3150